Iran izanyonga umuturage wahaye USA amakuru yatumye yica Gen. Soleimani | | UMUSEKE
  • 22/10/2020 12:23 35

Iran izanyonga umuturage wahaye USA amakuru yatumye yica Gen. Soleimani

Ubutegetsi bw’i Tehran muri Iran bwatangaje ko umuturage wabwo wahaye USA na Israel amakuru y’ingendo za Gen Qassem Soleimani wishwe n’ingabo za USA na we azamanikwa.

Azicwa amanitswe mu mugozi

Umugabo wahaye amakuru USA ni Umunya-Iran wakoreraga CIA na Mossad witwa Mahmoud Mousavi-Majd.

Taliki 03 Mutarama, 2020 nibwo ingabo za USA zishe Gen. Qassem Soleimani zimurashe missiles ubwo yari aciye ku kibuga k’indege cya Iraq i Baghadad.

Ni we wayoboraga ingabo zirinda Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Sayyid Ali Hosseini Khamenei n’abandi bantu bakomeye ndetse zikaba zari zishinzwe no guharanira ko amatwara y’ubutegetsi yogera hose.

USA yamwishe imushinja kubangamira inyungu zayo na Israel mu Burasirazuba bwo Hagati kandi ikavuga ko yari ifite amakuru y’uko yateguraga ibitero kuri za Ambasade zayo hirya no hino mu Karere Iran iherereyemo.

USA yarashe missiles Soleimani ikoresheje indege zitabonwa na radar zitwa MQ-9 Reaper drones

RFI

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibaze nawe ngo “…ingabo zishinzwe guharanira ko amatwara y’ubutegetsi yogera hose”??? Iyi miyoborere y’ubuhezanguni bushingiye ku madini niyo itera ibyago byinshi mu bantu. Ukumva umuntu wo mu Biryogo ngo agomba kubaho nk’abantu atanazi bo muri Irani cyangwa Yemen!!!

    • Cga ukumva umuntu wo mu Rwanda witwaga Mahoro ashatse kubaho nk’umufaransa, niko kwitwa Jacques. Ejo yaramuka yumva ashaka kubaho nk’Abongereza atanazi, ati nitwa Jack.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *