Iran yanze inkunga ya USA igamije kuyifasha kurwanya Coronavirus – UMUSEKE
  • 28/09/2020 8:14 09

Iran yanze inkunga ya USA igamije kuyifasha kurwanya Coronavirus

*Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran “yashinje USA kuba ari yo yazanye icyorezo”

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei  yanze inkunga ya Leta zunze ubumwe za America yifuzaga kuyifasha kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei

Kuri televiziyo, Ayatollah Ali Khamenei yavuze ko America ari umwanzi wa mbere w’igihugu ke, ndetse ayishinja kuba inyuma y’icyorezo, amagambo ye yemezwa na bamwe mu Bayobozi b’Ubushinwa ko America ari yo yazanye icyorezo.

Khamenei  yagize ati “Ntabwo nzi niba biriya birego koko ari ukuri, ariko kuba biriho, ni nde utekereza neza wabemerera kuzana iyo miti? Yongeraho ati “Birashoboka ko imiti yabo ari uburyo bwo gukwirakwiza birushijeho Virus.”

Umuyobozi wa Iran nubwo nta makuru afatika yahereyeho, yavuze ko iriya Virus “yakorewe Iran, ngo bakoresheje amakuru y’imiterere y’umubiri wabo bamaze igihe kirekire bashakira kubura hasi no hejuru.”

Abandi Bayobozi muri Iran bafashe inkunga ya America nko kwiyerurutsa, mu gihe yanze gukuraho ibihano byafatiwe kiriya gihugu.

Iran iri mu bihugu byashegeshwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus, ni cyo gihugu kibasiwe cyane mu Burasirazuba bwo Hagati, aho imibare y’abanduye igera ku 21,600. Imibare y’abantu bapfuye igera ku 1,685.

Hari abavuga ko imibare y’abanduye n’abapfuye muri kiriya gihugu ishobora kuba iruta cyane itangazwa na Leta.

Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe, Umuryango w’Abaganga batagira Imipaka (MSF) watangaje ko washyizeho Ikigo cyakira abantu 50 mu Ntara ya Isfahan muri Iran mu rwego rwo gufasha abarembye.

Uretse MSF w’Abafaransa,  Ubwongereza, Ubudage n’Ubufarasna nk’ibihugu byageneye Iran inkunga ijyanye n’ubuvuzi.

Imibare mishya ya OMS igaragaza ko abanduye Coronavirus bagera ku 267,013 ku isi, abo yahitanye bageze ku 11,201 yageze mu bihugu 185.

BBC

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje kubona IRAN ivuga ko Umuyobozi wayo (Ayatollah) ayoborwa n’Imana,nyamara agakora ibyo Imana itubuza.Nta muntu wumvira Imana urwana,uhangana cyangwa ngo yangane.Nyamara ibyo byose uko ari bitatu,IRAN irabikora.Idini nyakuri hamwe n’abarigize,ubabwirwa nuko bumvira Imana,bagakundana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 13,umurongo wa 35.Nkuko Yesu yabidusabye,tugomba “gukunda abanzi bacu”.Yababujije kurwana mu ntambara zibera muli iyi si,ndetse avuga ko abarwana bose mu ntambara bazicwa ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Yesu yerekanye ko nubwo hari amadini menshi asenga,Imana yemera idini imwe gusa yumvira Imana,igizwe n’Abakristu nyakuri.Yakoresheje ijambo INZIRA ashaka kuvuga amadini.Byisomere muli Matayo 7,imirongo ya 13 na 14.

    • Ubwenge bucye bwanyu gusa. Mbega niyocare mu gihugu cye ace bugufi Trump amugaraguze agati ngo arakora ibyo Imana yanga. Kuki se utaravuga ko Imana yateje abantu akaga? Niba nayo yihorera kubera ibibi abantu bakora,kuki we atakwihorera kubyo abanzi be bakora? Iyo mana yanyu mwaciye ibikuba ukagira ngo mugira iyanyu mwenyine

    • Sezikeye we ngaho bazagukubita turebeko utirwanaho hahhh ahhhh umvako ari idini nyine,nkwibire ibanga ko Imana idakorana n idini kuko idini ryashyizweho ngo rigire abantu ibicucu nkubwo bugoryi uhurutuye nyine,naho Imana yo ni indwanyi irwanira abarengana ikabatsindira ni indwanyi y intwari cyane kandi ubwo butwari yabuhaye abayo ngo barwanye ikibi mu mwuka no mu mubiri, niyo mpamvu ufite aho utura kuko Hari abaharwaniye bitabaye ibyo uba ubunza akarago utagira igihugu kuko kera na kare abatera igihugu ntibabura ariko iyo ubarwanyije urabatsinda wowe rero utarwana kandi utanabyemera sinumva impamvu uba mubyo abandi barwaniye.uziko ko koko amadini yaroze abantu yewe ndumiwe uraboshye pe shaka Imana ikubohore kuko wibereye mu mwijima w idini.

  • Irani rwose yafashe icyemezo cyumvikana ibaze abantu bihisha no muri za Croix rouge,USAID,UNHCR, banekeramo kandi bibujijwe namategeko mpuzamahanga?nguko uko bageze kuri Ben Laden. Nkuko Irani ibivuga USA ni cya Shitani. Le grand Satan.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *