Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Iranzi Jean Claude wakinaga muri ZESCO United yo muri Zambia yagarutse mu Rwanda. Yatangiye imyitozo muri APR FC ari hafi gusinyira. Ijambo rya mbere yatangaje ni uko niyo akina ahanze akomeza kwiyumva nk’umukinnyi wa APR FC kuko ari umwana wayo kandi anakunda abafana bayo.

Ibyishimo byari byose kuri Iranzi Jean Claude wemeza ko afitiye abafana ba APR FC urukundo rukomeye
Ibyishimo byatashye abakunzi ba APR FC bari kuri stade ya Kicukiro kuri iki gicamunsi kubera kubona isura y’umwe mu bahesheje iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibikombe byinshi mu myaka icumi ishize. Umukinnyi wo hagati babona nk’umwana wabo uzwiho kwambara numero 12 mu mugongo, gutanga imipira ivamo ibitego, amashoti ya kure n’amahane iyo bibaye ngombwa.
Ni Iranzi Jean Claude wakoze imyitozo ya mbere muri APR FC biteganyijwe ko azasinyira amasezerano y’imyaka ibiri muri iki cyumweru. Uyu mukinnyi wo hagati usanzwe unagenderwaho mu ikipe y’igihugu Amavubi agarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka n’igice yari amaze akina hanze.
Yavuye muri APR FC ajya muri MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia, ayikinira umwaka umwe ajya muri ZESCO United F.C yo muri Zambia mu mpeshyi ya 2017 ariko yo agiye kuyivamo atayikiniye umukino n’umwe w’amarushanwa kubera kubura ibyangombwa.
Yageze ku Kicukiro saa 16:34 asanga abandi bamaze iminota icumi batangiye imyitozo. Yakirijwe amashyi menshi n’abafana bari kuri stade baririmba izemeza ko ari umwana w’ikipe ugarutse mu rugo. Ubwuzu n’ibyishimo byinshi byagaragaye kuri bamwe mu bakozi ba APR FC bamwakiriye banamusaba kuzabafasha mu mikino iri imbere.
Gusa nubwo yatangiye imyitozo ngo ntabwo arashyira umukono ku masezerano nkuko Iranzi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo.
“APR FC ni ikipe yanjye. Hano ni mu rugo niyo mpamvu mumbonye mu myitozo. Ntabwo ari igitangaza kuko buri umwe hano ni inshuti yanjye. Sindi hano kuko ndi umukinnyi wa APR FC ariko sinanavuga ko bidashoboka ko mba we. Hari ibiganiro ariko ntabwo biragera ku rwego rwo kubitangaza. Mfite amasezerano muri Zambia kandi kugira ngo nze muri APR FC birasaba ibiganiro by’amakipe yombi. Si inshingano zanjye kubikurikirana niyo mpamvu nta makuru menshi mbifiteho ariko birashoboka ko naba umukinnyi wa APR FC isaha iyo ariyo yose kuko niyo ndi hanze nyiyumvamo.”
Abajijwe ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakomeje agira ati: “Sinzi byinshi nababwira cyangwa nabizeza. Bikunze ko mba umukinnyi wabo nakora buri kimwe ngo bishime nabikoraga na mbere. Nta byinshi mfite ariko bamenye ko mbakunda cyane.”
Iranzi Jean Claude wavutse tariki 5 Ukwakira 1990 yanyuze mu makipe abiri gusa yo mu Rwanda; Kiyovu sports 2006-08, ayivamo ajya muri APR FC yamazemo imyaka umunani 2008-2016 none agiye kuyigarukamo kuko biteganyijwe ko ibiganiro by’amakipe yombi nibirangira azahita ashyira umukono ku masezerano.
Si Iranzi gusa kuko na Mugiraneza Jean Baptiste Migi biteganyijwe ko agera i Kigali ava muri Kenya mu ijoro ry’uyu munsi akazatangira imyitozo kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018

Iranzi Jean Claude asohoka mu modoka ku Kicukiro mbere yo gukora imyitozo ya mbere muri APR FC

Ayigarutsemo nyuma y’umwaka n’igice akina hanze

Yakiriwe n’ushinzwe itangazamakuru muri APR FC Tonny Kabanda

Asa n’umubwira ati, igikombe cya shampiyona tugiheruka ugihari garuka wongere udufashe

Muganga wa APR FC ati, ikaze urisanga mwana wacu

Akigera mu kibuga Maxime Sekamana babanye kuva 2012 yahise aza kumusanganira no kumuhobera

Onesme Twizerimana ari mu bakinnyi bake batakinanye na Iranzi JC muri APR FC

Jimmy Mulisa wifuza gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere yatangiye kubona intwaro

Agomba gutangira gukoreshwa mu mikino y’Intwari

Arasabwa kongera imbaraga mu busatirizi

Morale ni yose

Batangiye kwiyongera ejo bari icyenda (9) ubu ni 15
Photo:R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UMUSEKE
9 _
Ooh rayon
hari inkuru za kera bajyaga bandika ko uyu muhungu yavutse muri 1984!
Karibuni mwana wacu,ngwino wongere urekure ya makompora amashoti ye arindwa mubi
Iyo myaka yose uvuze ntabwo yaba akiwuhamya agifitimbara nkaziriya 34 yrs old?urabeshye wa mugabowe,keretsabayaribokota, byibura afite between 28yrs and 30 yrs kuko uyu musore muzi akinira kimisagara arumupeti
Uwo mugabo turamukizwaniki noneho!!????karekezi urabe upanga ingambanshya,inshuro zose twakinnye nigikona twabashije kubatsinda rimwe ryonyine,ahandi hose twaratsindwaga uyu mukinnyi nimubi cyane ahindura umukino wose5,mukoruko mushoboye Bigango asinye niwe wenda uzapfa kuturokora
Hhhhhhhh mwari mwakubitwe c?!!!!! GITINYIRO irajibasye!noneho kuva KABUHARIWE iranzi aje,ibyanyu birarangiye,ark ndebera iyi squad,(1)Kimenyi 2 Ombolenga,axe Rugwiro na Abouba(polivalant)3 Mangwende,6 Miggy 7 Dhjihad 8 Muhadjiri 9 sugira 10 Kabuhariwe IRANZI 11 Savio nshuti Dominic kdi iyi niyo team mugiye kujya muhura nayo,ngaho uwiyaminiya nawe nazaniye yaba Gasenyi kiyovu as kigali byibura nimwe twapfa nabyo nugupfa ark mubyunve,guhangana
wowe, wivugisha ayo,magambo banza umenyengo nabakinnyi biyihe equipe bagize amavubi shn, ahubwose muzadukizwa niki, murazana abumupira wananiye bakagaruka gusazira muri Gikona fc, ahubwo uwabatsinze naho yagiye mwapfa bigango shn
Dufite umunani mufite batandatu niba warize ubwo nawe wisubize,ark uburyo nkunva ushobore kuba wakandagira amakayi,ubwo ubaze bagusubize niyo abanyu babanjemo(gasenyi)bituma dutsindwa
Yego pe ngo uriya muhungu ahindura umukino wa adiversaire ibyo mwapanze bigapfa
mugakina ibindi kabisa. numuhanga rwose APR igize amahirwe