Isaac Rabinne utuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘UREMERA’ | UMUSEKE

Isaac Rabinne utuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘UREMERA’

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Isaac Rabinne utuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘UREMERA’ igaruka ku kugira neza k’Umwami Yesu Kristo wemeye kwitangira no gucungura Isi, isobanura byimbitse urukundo rwe rwo kwemera kwitanga akababazwa ku bw’abantu.

Isaac Rabinne utuye mu Bubiligi avuga ko indirimbo ze hari uwo zabujije kwiyahura

Isaac Rabinne wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ziha ikuzo Imana nka ‘Izabisohoza’,  ‘Messiah’ n’izindi.

Yabwiye UMUSEKE ko yanditse iyi ndirimbo ari mu bihe byiza byo gufashwa n’ubwo buntu Umwami Yesu yagiriye abantu akemera kwitanga, yanditse iyi ndirimbo kugira ngo yerekane agaciro k’umusaraba ku buzima bwa buri munsi bw’umuntu.

Amagambo agize iyi ndirimbo akomoka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abafilipi 2:6-8.

 “6 Uwo n’ubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje y’uko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, 7 Ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu 8 yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba” 

Isaac Rabinne ukunda gukora indirimbo zifasha abatari bacye mu nzira igana agakiza avuga ko iyi ndirimbo yayikoze yifuza gutanga ubutumwa bwagera ku batuye isi yose ngo na bo bamenye kandi bahe agaciro ubwo buntu n’urukundo abayituye bagiriwe batabitewe n’imirimo myiza ahubwo Yesu yemera iyo mibabaro yose.

Mu ivugabutumwa rinyuza mu ndirimbo, uyu muhanzi ashimangira ko hari benshi babaturwa n’ubutumwa aririmba nk’aho hari umusore wari ugiye kwiyahura yakumva indirimbo ye akabireka agahitamo kwiyegurira inzira y’agakiza.

Uretse Uremera ngo afite izindi ndirimbo ari gukora

Ati: ” “Feedback” zituruka ku butumwa ntanga ziraboneka kenshi bamwe barafashwa, urugero hari umusore wigize kumbwira ko yari agiye kwiyahura abitewe n’ibibazo yari afite ariko Imana imutabarira mu ndirimbo nakoze yitwa ‘UGUSENGA KWANJYE” Imana imukiza ityo. Naranezerewe cyane.”

Nk’umuhanzi ukorera umurimo mu Gihugu cy’Ububiligi avuga ko arushaho gushimira Imana ku bwo gukomera kwayo imufasha akogeza ubutumwa bwiza bugasakara isi, by’umwihariko ku bantu babana mu Bubiligi kuko bibafasha cyane nk’abana mu buzima bwa buri munsi bamusengera kandi bakamufasha.

Mu kiganiro na UMUSEKE yasoje yibutsa abatuye isi ko Imana ibakunda kandi yiteguye kubagirira neza.

Isaac Rabinne afite indirimbo nyinshi ari gutunganya yitegura gushyira hanze nyuma ya ‘UREMERA’ asaba abantu gukurikirana ivugabutumwa akora banyuze kuri Shene ye ya Youtube bakanasangiza indirimbo ze abandi kugira ngo umurimo w’Imana waguke ugere ku bwoko bwayo ku isi hose.

‘UREMERA’ mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Aron Tunga, amashusho akorerwa muri WEYA MEDIA Production mu Gihugu cy’Ububiligi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *