Isheni abagore/abakobwa bambara ku kaguru ivuga iki? – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Isheni abagore/abakobwa bambara ku kaguru ivuga iki?

Isheni yambarwa ku kuguru (anklets) ni imwe mu mirimbo yambarwa n’igitsina gore, muri iki gihe nabwo biracyagezweho, abenshi bayambara nk’umurimbo usanzwe nubwo usanga hari ibisobanuro ahatandukanye bayiha.

Ahenshi ngo babyambara kubwo kurimba gusa

Ahenshi ngo babyambara kubwo kurimba gusa

Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ziriya sheni zambarwa ku kaguru inkomoko yabyo ngo ishobora kuba ari mu Buhinde aho abagore baho kuyambara ari umuco.

Mu Misiri naho yageze aho aba umuco.

Mu bihugu by’iburayi izi sheni baziha ibisobanuro binyuranye, hari aho bifatwa nk’umurimbo usanzwe, hari aho bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubutinganyi cyangwa icy’izindi nyerekezo ziganisha ku bitsina.

Mu Rwanda naho uzasanga hari abakobwa cyangwa abagore bambara isheni ku kaguru, abenshi bayambara nk’umuderi ugaragaza ubusirimu nubwo hari ababyumva ukundi.

Claire Ineza ucuruza imirimbo itandukanye y’abagore n’abakobwa muri Kigali yabwiye Umuseke ko iyi sheni bayiha igisobanuro bitewe n’akaguru uyambayeho.

Ati “Nasomye kuri Internet mbona ubusobanuro butandukanye, bavuga ko ubundi umugore wambaye iyo shene ku kuguru kw’ibumoso aba yarashyingiwe, n’aho iyo ayambaye iburyo uba ugaragaza ko uri ‘Single’ cyangwa se ukeneye uwo mubyumva kimwe

Uwe Marie Paul we yabwiye Umuseke ko kwambara aya masheni ari uburyo bwo kwitaka .

Ati “njye ubusanzwe aya mashene ndayambara kugeza ubu mfite atandatu ari mu bwoko butandukanye, numva nta kibazo cyo kuyambara uretse ko abantu benshi nkunze kumva bavuga ko umuntu uyambara ngo aba yigurisha, icyo navuga ni uko ubundi umukobwa wambaye isheni ku kuguru rwose uba ubona bigaragara neza cyane. Akarusho noneho iyo yayambariye ku dukweto two hasi cyane cyane dufunguye ubundi akongeraho n’impeta kw’ino ry’ikirenge rwose ubona ntako bisa.”

Muri Afrika y’Iburengerazuba, mu mico yabo bayambaraga mu mihango itandukanye,cyane cyane ijyanye no gushyingura.

Muri Afrika yo hagati nko muri Congo mu bwoko bw’abitwa Abamongo bo bambaraga  aya masheni nk’imitungo, aho umusore mbere yo gukwa umukobwa yagombaga kumugabira amasheni y’agaciro yo  mu bwoko byibuze  butanu yo kwambara ku kaguru.

Muri PGGSS 5 Oda Paccy yari yambaye bene uyu murimbo

Muri PGGSS 5 Oda Paccy yari yambaye bene uyu murimbo.Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. xyz

    May 9, 2017 at 2:30 pm

    Hari n’akandi mwibagiwe kuvuga; Hari nabo kwambara isheni ku mubiri ari ikimenyetso cy’uko hari imbaraga “zagufashe” (spiritually speaking)

  2. paul

    May 11, 2017 at 1:51 pm

    Iyi nkuru iri poor kabisa. muzajye muri musee i Huye babasobanurire icyo abanyarwandakazi kera bambaraga imirimbo nkiyi ku kaguru byabaga bivuze. ibintu byose ntibiva kuri internet. Mujye mubanza mukore research ihagije!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock