Ishimwe Saleh yongereye amasezerano muri Kiyovu SC - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:35 07

Ishimwe Saleh yongereye amasezerano muri Kiyovu SC

Ishimwe Saleh ukina hagati mu kibuga (Holding Midfielder) muri Kiyovu SC bakunda kwita ‘Petit Migi’ yonegereye amasezerano muri iyi kipe asinyira imyaka ibiri bivuze ko azageza muri 2022 akinira Kiyovu, yashakishwaga n’amakipe akomeye mu Rwanda.

Ishimwe yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka

Ishimwe Saleh yari asoje imyaka ibiri ari umukinnyi wa Kiyovu Sport ndetse akaba yaritwaye neza atanga umusaruro bityo bikaba bimuhesheje andi masezerano ari mu mwambaro w’umweru n’icyatsi.

Ishimwe Saleh yageze muri Kiyovu SC avuye muri Gasogi United ikipe na bwo yagezemo avuye muri Dream Team Football Academy yo ku Kicukiro.

Nyuma yo kuva muri Gasogi United, Ishimwe yahise ajya muri Rayon Sports, arunguruka yo yumva uko bimeze asanga birarura, ahita amanukira ku Mumena asinyira Kiyovu Sports imyaka ibiri (2018-2020).

Iyo myaka yarangiye bamwongeza indi myaka ibiri (2020-2022).

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • ntabwo ishimwe saleh avukana na Migi iyi nkuru muyisubiremo rwose mujye mutangaza inkuru mwabanje gutara plz

  • ahubwo nkotanyi wasomye nabi kwitwa Petit Migi ntibisobanuye kuvugaka nawe nuko afite indeshyo ye n’imikinire bigiye gusa arega muri ruhago habaho kwitiranwa nkuko Mwiseneza Djmal bamwitaga Petit Jimmy , hari n’uwitwa Zidani kandi ari umwirabura so muri foot bibaho kwitiranwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *