Ishyamba rya Nyungwe ryahiye harakekwa ko inkongi yatejwe n'abavumvu | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:59 11

Ishyamba rya Nyungwe ryahiye harakekwa ko inkongi yatejwe n’abavumvu

Ishyamba rya Nyungwe ryatangiye gushya ku wa Gatatu mu masaha y’ijoro, bivugwa ko inkongi yaba yatewe n’abavumvu bashaka ubuki.

Amakuru avuga ko ishyamba ryatangiye gushya mu rukerera

Umusozi wagaragayeho inkongi uri hagati mu ishyamba ahitwa mu NYARUSHEKERA hari intera ndende uturutse ku cyayi cya Kabarore.

Kugeza ubu akazi ko kurizimya karakomeje kakaba kari gukorwa n’abaturage n’inzego z’umutekano harimo n’Ingabo z’u Rwanda.

Umwe mu bahageze yatanze ubutumwa kuri WhatsApp buvuga ko basanze ahibasiwe n’inkongi ari ahantu hari imizinga myinshi bikaba bikekwa ko “ba rutwitsi ari Abavumvu bashakaga ubuki”.

UMUSEKE wahamagaye Eugène Mutangana ushinzwe ishami ryita ku Kubungabunga ibidukikije (Conservation Department) mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (Rwanda Development Board, RDB) ngo atubwire icyo bari gukora, aduhuza n’Umukozi ushinzwe kwita kuri ririya shyamba witwa Pierre Ntihemuka.

Pierre Ntihemuka avuga ko abantu baje gutwika ririya shyamba baturutse mu Murenge wa Karambi muri Nyamasheke.

Avuga ko iyo ababikoze bamenyekanye hari amategeko abahana, kandi ngo amahirwe ni uko ari bake. Ntihemuka avuga ko inkongi nka ziriya zidakunze kuboneka muri Nyungwe, ariko ko iyo ibonetse bihutira kuyizimya.

Ati: “Amakuru y’uko hari igice cy’ishyamba kiri gushya twayamenye mu gitondo, ariko ubu riri hafi kuzima ryose. Hahiye umusozi uri ku gice cya Nyamasheke mu Murenge wa Karambi.”

Pierre Ntihemuka avuga ko mu rwego rwo gufatanya n’abaturage mu kubungabunga ririya shyamba, akenshi  hakorwa ubukangurambaga bwo kubumvisha akamaro karyo n’ubwo abagizi ba nabi batabura.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi nabyo nta kibazo kuko za ngegera zizabura aho zihisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *