Ubuyobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane buratangaza ko bugiye gutangira kwakira ibigo bikiyubaka “Startup companies” kugira ngo bibashe kubona ubushobozi bwo gutera imbere, ndetse ngo bitarenze uyu mwaka bashobora kuba bakiriye ikigo cya mbere.

Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Photo: internet).
Celestin Rwabukumba uyobora isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange (RSE)” yabwiye Umuseke ko bamaze gushyiraho urubuga rwo kuganira n’abafite “Startup companies”.
Yagize ati “Twatangiye kuganira na bacye ariko bifata igihe kugira ngo bijye mu bikorwa. Hari za Kampani turi kuvugana.”
Rwabukumba avuga ko hari byinshi basaba kuko batapfa kwemerera umuntu wese ngo aze ku isoko afate amafaranga y’abaturage ajye kuyakoresha nabo.
Ati “Amafaranga uba ugiye gukoresha ni ay’abaturage, ni nk’ibi bya Banki nayo ntabwo ipfa kuguha amafaranga ngo ni uko iyafite, business yawe igomba kuba isobanutse, ibyo byose tuba tubireba kugira ngo bidateza ikibazo.”
Tumubajije niba byibura uyu mwaka ushobora kurangira hari ikigo kimwe kikiyubaka bakiriye ku isoko yavuze ko bishoboka, gusa yirinda kuvuga umubare w’ibigo bari kuganira n’igihe bashobora kubyakirira.
Umusesenguzi muby’ubukungu Teddy Kaberuka avuga ko ibi nibitangira bizaba ari ikintu kiza kizafasha Kompanyi zikiyubaka kubona amafaranga yo gushora muri “business” zabo, bitabasabye kujya mu mabanki gufata inguzanyo zinahenze.
Ati “Ni amahirwe akomeye kuri startup companies, ariko ku rundi ruhande iyo ndebye uburyo isoko rikora haracyari imbogamizi,…kubera ko na Kompanyi zikora abantu bamenyereye ko zunguka ntibazigura, mu gihe Kompanyi nka Bralirwa imaze imyaka 50 abantu batagura, hakenewe ubukangurambaga bukomeye,…naho ubundi nibikomeza gutya n’iziriho zizahomba kuko nk’ubu imigabane yaraguye cyane.”
Kaberuka avuga ko ibigo bibarirwa mu bikiyubaka “Startup companies” ari ibigo bimaze byibura nk’imyaka itatu n’ubwo hari aho bareba n’izitarengeje itanu.
Imiterere y’ubukungu iri kugira ingaruka kuri iri isoko
Nyuma y’uko Banki nkuru y’igihugu (BNR) itangaje ko ibikorwa mu by’ubukungu (economic activities) byagabanutse ngo kubera ahanini ibikorwa by’ubwubatsi byasojwe mu mwaka ushize ndetse n’umusaruro mucye w’ubuhinzi, Celestin Rwabukumba aravuga ko ibi biri kugira n’ingaruka ku isoko ry’imari n’imigabane.
Rwabukumba avuga ko kuba isoko ry’imari n’imigabane rijyana n’ibiri kuba mu bukungu bw’igihugu, iyo ibikorwa by’ubukungu bigabanutse zigera no ku isoko ndetse n’amabanki.
Aha yagize ati “Iyo ubona abantu batagura (imigabane) ahubwo bagurisha ni ukuvuga ko ikibazo cy’amafaranga (liquidity) kiba gihari,…urebye no mu mabanki ntabwo bari gutanga inguzanyo nyinshi nk’uko byari bimeze umwaka ushize (kubera ko n’abazaka bagabanutse).
Ibyo byose rero bigira ingaruka ku isoko ry’imari n’imigabane kuko yaba abagura n’abagurisha baba bari mu bukungu bw’igihugu, nta mafaranga menshi ari mu baturage.”
Rwabukumba kandi anenga imyitwarire ya bamwe mu bashora imari mu isoko ry’imari n’imigabane ku buryo bw’igihe gito kuko ngo icyo gihe bigoye kubona inyungu z’isoko, asaba abagana isoko kurizaho bareba ishoramari ry’igihe kirekire.
Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW
1 _
Arikose ku mugani w’uyu musesenguzi, UBUNDI NIBA NA COMPANIES NINI ZITAGURWA, UTWACU DUTOYA BIZATUGENDEKERA GUTE?