Isoko ryo mu Mujyi n’iryo kwa Mutangana yabaye afunzwe | UMUSEKE

Isoko ryo mu Mujyi n’iryo kwa Mutangana yabaye afunzwe

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, isoko ryo kwa Mutangana ndetse n’inyubako ikoreramo isoko ryo mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market, araba afunzwe kubera umubare w’abakomeje kuhagaragara banduye COVID-19.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu itangazo yasohoye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere ubwo hari hamaze gutangazwa imibare y’abantu bafite ubwandu bushya bagera ku 101 bagaragaye mu masaha 24 mu gihe mu minsi itatu gusa hagaragaye abagera muri 253 barimo 219 bo mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bisa nk’ibyari byaciweho amarenga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) akaba yari yavuze ko abafite ubwandu bushya bo mu mujyi wa Kigali biganjemo abakorera muri ariya masoko yabaye afunzwe.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abayobozi b’isoko ryo kwa Mutangana baza kumenyesha abasanzwe baricururizamo.

Ivuga kandi ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika, baza guhabwa igihe kugira ngo babikuremo kandi na bwo bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima yari yatangaje ko igiye gusuzuma abakorera muri ariya masoko bose ndetse n’abakorera mu yandi masoko akunze kuba arimo abantu benshi nk’irya Kimironko n’andi.

Ibi bikaba byunzwemo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko iki gikorwa kizakomeza kugira ngo basuzumwe bamenye uko bahagaze.

UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • MINALOC nitange n’itegeko ry’uko abahahira mu masoko bafunga ibifu byabo, babe baretse kurya kugeza igihe icyorezo cya COVID19 kizabonerwa urukingo.

  • Ikigiye gukurikiraho, nuko abahahiraga muri ariya masoko bagiiye kwisuka mu masoko agifunguye, abanduriye mu masoko yafunzwe aho bimukiye naho bahakwirakwize uburwayi. Kongera guhagarika ubuzima bw’umujyi kubera indwara byarangije kugaragara ko yabaye twibanire, ni uguhisha amaso ntabwo ari ugukemura ikibazo.
    Harya koko ubu duhagaze neza mu kurwanya COVID19 kurusha ibihugu nka Tanzaniya, Burundi, Benin cyangwa Suede zitigeze zifunga ikintu na kimwe?

  • Birazwi ko kwa Mutangana no muri City Market harangurira abantu bacururiza mu masoko yandi yose y’mujyi, ndetse na za alimentations, restaurants na quincailleries ziraharangura. Bivuze ko n’aho handi hose iyo ndwara yarangije kugerayo cyangwa bitari butinde. Nibabibonera gihamya se barahafunga hose mu mujyi utuwe n’abantu batunzwe no guhaha gusa? Barasubiza umujyi wose muri gumamurugo babibizi neza ko ntacyo Leta ifasha abenshi mu baturage mu kubona iby’ibanze byo kubaho? Iyo abayobozi bafata ibyemezo bishingiye ku bwoba, biba bigoye ngo bibe ibyemezo bireba kure.

  • Iyi COVID19, igiye gutuma Leta ihuriza abanyarwanda bose mu bumwe bushingiye ku bukene n’uburakari. Abacuruzi bararakaye, abarimu n’abakozi b’amashuri yigenga bose ni abarakare, abanyeshuri batazi igihe bazasubirira ku ishuri ni aba mecs, abaganga barajiginywa, atari ukubera imishahara mito gusa, ari no kubura iby’ibanze byo kuvura abarwayi kubera imyenda RSSB irimo amavuriro, abarwayi barumiwe kuko usigaye usanga abahabwa rendez-vous yo mu mezi atatu cyangwa arenga ngo babonane na muganga kandi barembye biyongera, abahinzi babumbiwe mu makoperative amenshi yarabakenesheje bugarijwe n’imyenda batazi imikoreshereze yayo, abanyamadini bararakaye kubera amabwiriza bariho bahabwa babona ameze nk’amananiza, abatunzwe no kwisumamo mu mirimo idafungura nk’iy’utubari babuze ayo bacira n’ayo bamira, abapolisi bo umujinya wabo bawutura abaturage…. Abayobozi bakuru bacu nyamara bakwiye kurushaho gushishoza muri ibi bihe!

    • uwigeze agatebo ayora ivu. kurakara tudatura abaturakaza umujinya nibwo bubwa bwacu

  • Ngewe ntekereza ko ikibazo atari corona virus gusa n’ubwo nayo ntawayisuzugura.

    Ariko ikibazo gikomeye dufite ni uko tuyoborwa n’abanyagitugu, bareba inyungu zabo gusa ubundi abaturage tukabakomera amashyi ngo turamuke.

    Urwanda rurajwe ishinga no kwibonera inkunga z’amahanga gusa kurenza kwita k’umuturage utunzwe no guhaha buri munsi kandi nabwo nimugoroba kuko agomba kubanza gukora uturaka.

    Leta idashobora no gukingira abantu k’ubuntu iyo koko turetse kubeshyanya murumva itwitayeho?

    Corona iri hose muri africa, ariko ahandi bafite uburyo bwiza bwo kumvikana n’abaturage mbere ureke abantu bahano wagira ngo ni abasazi

    • Quand meme, mbere yo kwita abayobozi bacu abasazi, banza utubwire ikintu bakora kidasanzwe cg kidakorwa ahandi mu nbihugu birimo CoViD19 ! Dore uko ibintu bimeze: Abayobozi barabwira abantu twese bati CoViD19 iracyahari, karaba intoki, ambara agapfukamunwa neza, siga intera nibura ya 1m hagati yawe n’undi. Bakongera bati ibikorwa bimwe tubona birimo risks iri hejuru (utubari, amashuli, inama, imikino,….) tubaye tubihagaritse; hanyuma kandi aho babonye ubwandu burimo kwiyongera cyane barahafunga igihe runaka, buri munsi barapima ku buntu nibura abantu 3,000 abasanzwe barwaye bakabajyana bakabavura ku buntu, abanshi bagakira bagataha. Abinjiye mu guhugu barashyirwa mu kato, buri kandi munsi Abayobozi batangaza uko icyorezo kifashe, batanga ibiganiro kuri TV na Radio, no ku ndangururamajwi,….Ibi byose roro wowe ubikubye na Zero hanyuma ugerekaho no kubita abasazi ! Ese uragirango buri cyemezo bagiye gufata bajye babanza bakugishe inama ? Iyo concensus wowe ushaka yazajya kurangira CoviD imaze gukwira igihugu cyose ! Njywe ndirinda, kandi nkaba mfite na confidences nyinshi cyane ko ndamutse nanduye Leta yanjye yabasha kunyitaho ikamvura ngakira kuko yerekanye ko ibishoboye rwose (si nka Brasil cg USA,…), hari abandi baturage badafite iyi Luxury wowe utarimo no kubona. So, tuza wubahirize amabwiriza, ibindi ubirekere abayobozi, kandi wirinde kubatuka kuko bahagurukiye kugushaka ngo baguhanire gutukana ntibyabatwara iminsi 2 !

      • Vana iterabwoba aho.

      • jya ureba kure ntugafane buhumyi. aya maco yo gusabiriza inkunga itazagera no ku luturage ni gahunda y’ububwa nta gucungira kugusabiriza abazungu OMS twirirwa tubeshya ngo kwigira, agaciro,….. nyamara abaturanyi nk’uburundi na tz bakangurira abaturajye gukora. bo se barashize kuko batatitijwe na covid-19 ?

  • Nyamara bigeze iwa Ndabaga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *