Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi nyuma y’imyaka 4 abyifuza | UMUSEKE

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi nyuma y’imyaka 4 abyifuza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze y’u Rwanda, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’imyaka isaga ine bamuha ubutumire ariko bikarangira bidakunze ko ajya kuhataramira.

Nyuma y’imyaka 4 abyifuza, Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi.

Imvano nyamukuru yo kutitabira ubutumire butandukanye muri iyo myaka ine itambutse yakomokaga ku mutekano mucye warangwaga mu Burundi nyuma y’imvururu zo mu mwaka wa 2015.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, Isarael Mbonyi yatangaje ko azakorera ibitaramo mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi ku matariki ya 13,14 na 15 Kanama 2021.

Ni ibitaramo bikomeye bitegerejwe i Bujumbura yatumiwemo na Kompanyi yitwa Akeza Creation yo mu Burundi iyoborwa na Valentin Kavakure.

Akeza Creations irazwi cyane muri kiriya gihugu, isanzwe itegura ibitaramo ndetse igakora n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yavuze ko nyuma y’uko Abarundi bamutumiye inshuro nyinshi ntabashe kujya kubataramira, ubu noneho byamaze gukunda.

Yagize ati ” Nyuma y’inshuro zirenga 100 ubutumire bupfa (butagera ku ntego yabwo) mu myaka 4 ishize, bantu banjye muri i Burundi, birangiye noneho nje, niteguye cyane kubona Imana igenda mu mujyi wa Bujumbura tariki 13,14, 15 Kanama. Muhabwe umugisha.”

Ubu butumwa bwaherekejwe n’amafoto arimo gusinya ubutumire bwo kujya gutaramira muri kiriya gihugu.

Nyuma y’umubano mwiza uri kugaruka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bamwe mu bahanzi Nyarwanda batangiye gutumirwa kujya gutaramira mu Mujyi wa Bujumbura ibintu bitanga ikizere ku mibanire y’ibihugu byombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuririmba ni byiza.Ni imwe mu mpano nyinshi Imana yaduhaye.Ariko abitwaza indirimbo bita iz’Imana kugirango bibonere amafaranga,birayibabaza.Kubera ko Yesu yadusabye gukorera Imana ku buntu.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo “uragapfana n’ayo mafaranga yawe”.Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Bitandukanye nuko abantu biyita abakozi b’Imana cyangwa Intumwa,kugirango bakire,bitwaje bibiliya.Icyacumi cyali kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itabahaye amasambu.Bisome muli Kubara 18:24.Yesu yasabye abakristu nyakuli gukorera Imana ku buntu.Bisome muli Matayo 10:8.Bigana Yesu,bakajya mu nzira,mu masoko,mu ngo z’abantu,etc…bakabwiriza ku buntu.

    • Muli Matayo 15:8 haravuga ngo:” Banyubahisha iminwa gusa,nyamara imitima yabo iri kure yanjye”.Bisobanura ko baririmba Imana,nyamara umutima wabo utekereza amafaranga bari bwinjize.Akenshi,abantu bitwaza Imana bagamije indonke zabo.Urugero,president wa Amerika iyo bamwimika,afata bible akarahira “mu izina ry’Imana”.Bugacya yohereza indege kwica inzira-karengane muli Irak,Syria,Afghanistan,etc…Abandi bakavuga ngo “So help me God” (Imana ibimfashemo).Barangiza bagakora byinshi Imana itubuza.Birayibabaza Imana cyane.Ntitugakinishe Imana mu byo tuvuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *