Israel: Netanyahu yongeye gutsinda amatora | UMUSEKE

Israel: Netanyahu yongeye gutsinda amatora

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yongeye gutsinda amatora agira ubwiganze mu Nteko ishinga Amategeko, (Knesset), bushingiye ku myanya 36 yatsindiwe n’Abadepite bo mu ishyaka rye Likud. Andi mashyaka yose yagabanye imyanya 60.

Benyamini Netanyahu yishimira ibyavuye mu matora by’agateganyo

Gen Benny Gantz wari uhagarariye ishyaka bahanganye ryitwa Bleu and White yabonye imyanya 33.

Kuri Twitter Netanyahu yanditse ati: “Iyi ni insinzi ikomeye kuri Israel”

Ishyaka ryiganjemo Abayahudi bafite inkomoko mu Barabu ryabonye imyanya 14.

Ishyaka Yisrael Beytenu rya Avgdor Lieberman ribona imyanya itandatu naho ishyaka ry’Abakozi Gesher-Meretz ribona imyanya itandatu.

Gantz w’imyaka 60 kuri Twitter yabwiye abarwanashyaka be ko azakomeza gukora ku buryo inzira y’ukuri biyemeje igerwaho.

Umuvugizi w’ishyaka rya Likud yavuze ko kuri uyu wa Kabiri taliki 03, Gashyantare, 2020 Netanyahu ari bugeze ijambo ku barwanashyaka b’ishyaka ku kicaro cyaryo kiri Tel Aviv.

Kugeza ubu Netanyahu yatsindiye ku mpuzandengo ya 71% mu gihe mu matora aheruka ishyaka rye ryari ryatsindiye ku mpuzandengo ya 69.8%.

Nubwo atsinze ariko, Netanyahu ategejweho kuzitaba inkiko ku birego akurikiranyweho bya ruswa no gukoresha nabi umutungo w’abaturage.

Urubanza rwe ruzaba taliki 17 Werurwe, 2020.

Netanyahu ahakana ibyo aregwa, ahubwo akavuga ko ari we Minisitiri w’Intebe wagejeje abaturage ba Israel kuri byinshi ndetse akaba igihugu ke kibanye neza na USA kurusha ibindi bihe byose.

The New York Post

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *