Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Israel Avichai Mandelblit yavuze ko yasabye Police kwitegura gutangira gukurikirana Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’umugore we Sara Netanyahu ku bikorwa bavugwaho bya ruswa byiswe Case 4000.

Ubushinjacyaha bukomeje gukurikirana ibirego bya ruswa Netanyahu avugwamo
The Jerusalem Post ivuga ko iki ari kimwe mu birego bikomeye umuryango wa Netanyahu uvuzweho kandi ngo ushobora gutuma guverinoma ye iterwa ikizere ikavaho.
Umukuru wa Police ya Israel witwa Roni Alsheich nawe yaraye atangaje ibyo bamaze kugeraho mu iperereza ryabo ry’ibanze bakoze ku ruhare Netanyahu n’abo mu muryango we bavugwaho.
Avichai Mandelblit ngo niwe wamuhaye uburenganzira bwo gutangaza ibyo bagezeho kandi ngo mu gihe kitarambiranye azaha Police uburenganzira buseseye bwo kwemerera Police gukurikirana Netanyahu mu buryo butaziguye.
Netanyahu we yavuze ko Police nta burenganzira ifite bwo kumukurikirana.
Ati: “ Nzi neza ko inzego zibifitiye uburenganzira nizitangira iperereza ryazo rizagera ku mwanzuro w’uko nta mpamvu yo kunkurikirana kuko nta mpamvu yabyo.”
Ikibazo bise Case 4000 kirimo ibice bibiri: Icya mbere kivuga Netanyahu yirukanye uwari ushinzwe Umuyobozi w’Ibiro muri Minisiteri y’itumanaho witwaga Avi Beger amusimbuza inkoramutima ye Shlomo Filber kugira ngo uyu azatume inyungu z’uvugwaho guha ruswa Netanyahu witwa Shaul Elovitch ukorera ikigo Bezeq zitezwe imbere.
Ikindi cya kabiri kivugwa muri iriya dosiye ngo ni uko uyu mugabo witwa Elovitch yasabye abanyamakuru b’ikinyamakuru cye kitwa Walla ngo kijye cyandika neza ku bikorwa bya Netanyahu n’umuryango we.
Ibi ngo bishobora kuzavamo icyaha umushinjacyaha mukuru wa Repubulika naramuka asanze Netanyahu yaragiye ashyiraho ubryo bwafashije Elovitch kunguka nawe akandika inkuru zitaka imikorere ya Netanyahu.
Muri Kamena, 2018 umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ya Israel yari yavuze ko akomeje gukusanya ibimenyetso biziguye cyangwa bitaziguye azifashisha mu gutuma Netanyahu akurikiranwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko niburangiza iperereza ryabwo buzatangiriza icya rimwe ibyo bwagezeho bityo bugahita busaba Inteko gukurarira Netanyahu ikizere, akegura na Guverinoma ye. Nyuma ngo azafatwa ashyikirizwe ubutabera.
Si ubwa mbere ubutabera bwa Israel bwaba bukurikiranye umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu kuko guhera muri 2007 kugeza muri 2010 bwakurikiranye kandi buhamya icyaha cyo gufata ku ngufu uwari Perezida wa Repubulika witwa Moshe Katsav.
Taliki 22, Werurwe, 2011 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka irindwi. Nyuma yarajuriye ariko nabwo uratsindwa hanyuma taliki 10, Ugushyingo, 2011 urukiko rwemeza ko ikemezo cya mbere ku cyaha yaregwaga cyari gifite ishingiro.
Yinjiye muri gereza ya Maasiyahu mu Ukuboza, 2011. Nyuma y’imyaka itanu yararekuwe kuko yitwaye neza ariko abuzwa kurenga imipaka.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
2 _
Ntabwo ari Netanyahu wenyine urya Ruswa.Abantu benshi bakira babanje gukora amanyanga.Abantu twumva ko ubuzima ari ifaranga gusa.Nyamara turibeshya.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6:33,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.
Ariko demokarasi nigatsindwe hari aho wakora ibi nturare