Itsinda Holy Mercy rigizwe n’abana barimo abafite ubumuga bw’uruhu ryakoze indirimbo ishima Imana | UMUSEKE

Itsinda Holy Mercy rigizwe n’abana barimo abafite ubumuga bw’uruhu ryakoze indirimbo ishima Imana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse abanyempano bashya bazwi nka Holly Mercy, itsinda ry’abana bane bavukana harimo batatu muri bo bavukanye ubumuga bw’uruhu.

Itsinda rya Holly Mercy ryashyize hanze indirimbo “Gumana nanjye”

Mu mwaka ushize wa 2020, nibwo iri tsinda rya Holly Mercy ryaherukaga gushyira hanze indirimbo yakiriwe neza n’abakurikira ibihangano nyarwanda.

Kuri ubu bakoze indirimbo bise “Gumana nanjye”, muri iyi ndirimbo basaba Imana kubaguma hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ni abana b’abahanga bafite impano zikomatanyije zirimo no gukina sinema, umuto muri bo Ndihokubwayo Fabiola yigize kwegukana igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mu iserukiramuco rya sinema rizwi nka Mashariki African Film Festival.

Ndihokubwayo Fabiola afite ibihembo mu maserukiramuco akomeye muri Afurika abikesha filime ya Dusabejambo Clementine yakinnyemo.

Iyi ndirimbo “Gumana nanjye” ya Holly Mercy yakorewe muri studio yitwa Umushanana Records haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Kugeza magingo aya, Itsinda rya Holly Mercy ryamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire na Kompanyi yitwa Igihozo Music ishami rya Igihozo Rwandan Association Inc isanzwe iteza imbere umuco Nyarwanda muri Australia, iyi kompanyi iyobowe n’uwitwa Uwizeyimana Joyce uzwi nka Joy Key.

Holly Mercy babwiye UMUSEKE ko bishimye cyane bakaba biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo  bugakwira isi nzima.

Holly Mercy bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi.
Bishimiye kuba barabonye ababafasha mu bikorwa bya muzika.
Holly Mercy bifitemo n’impano zitandukanye zirimo gukina sinema.

Reba hano indirimbo Gumana nanjye ya Holly Mercy

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *