Itsinda rya Brotherz Muzik rikorera muzika muri Uganda basohoye iyitwa ‘Don’t Go’ | UMUSEKE

Itsinda rya Brotherz Muzik rikorera muzika muri Uganda basohoye iyitwa ‘Don’t Go’

Itsinda rya Brotherz Muzik rikorera muzika muri Uganda ryubakiye ku njyana zigezweho,ryasohoye amashusho y’indirimbo ‘Don’t Go’ ije isanga  ‘Tomorow’ bakoranye na Sheebah Karungi yaciye ibintu muri East Africa.

Itsinda rya Brotherz Muzik rikorera muzika muri Uganda basohoye iyitwa ‘Don’t Go’

Botherz Muzik, ni abavandimwe babiri bakomoka mu Gihugu cya DR Congo mu mujyi wa Goma bakorera umuziki muri Uganda. Amazina yabo ni Chishugi Gérard na Chichugi Gaston.

‘Don’t Go’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021, iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 38 yubakiye ku kugarura ibyiringiro mu muntu.

Brotherz Muzik yavuze ko iyi ndirimbo ‘Don’t Go’ bizera ko igiye kwagura izina ryabo muri Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika muri rusange kuko intego yabo ari ugushimisha abakunzi b’umuziki.

Iyi ndirimbo yabanjirijwe na ‘Tomoni’, ‘Malinga’, ‘Stamina’, bakoranye na Jose Chameleon by’umwihariko ‘Tomorrow’ bakoranye na Queen Shebbah Kalungi yazamuye ubwamamare bwabo muri Uganda no muri Afurika.

Baganira na UMUSEKE, iri tsinda rivuga ko izi ndirimbo ziri ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify na Apple Music. Basabye abafana babo gushyira iyi ndirimbo ku rutonde rw’izo bumva.

Brotherz Muzik kandi iherutse kugira amasezerano na Daddy Andre kubabera umujyanama mu bikorwa byabo bya muzika, Daddy Andre ni na we watunganyije iyi ndirimbo ‘Don’t Go’

Brotherz Muzik ni abasore bakundishishijwe umuziki na Se ubabyara wari umuyobozi w’amakorari i Goma bakomoka mu muryango ukunda umuziki.

Ni bamwe mu bahanzi muri Uganda bakunzwe ku buryo bukomeye, bavuga ko uyu mwaka wa 2021 bafite imishinga myinshi bizera ko uzarangira bahagaze neza muri Afurika.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *