IVUGURUYE: Icukumbura ku makimbirane hagati y’abakozi 2 ba China Road - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:05 35

IVUGURUYE: Icukumbura ku makimbirane hagati y’abakozi 2 ba China Road

Umusore witwa Mahoro Pascal uri mu kigero k’imyaka 29 avuga ko yakubiswe n’Umushinwa bakorana muri Sosiyete ikora imihanda, ya China Road, iyi sosiyete yo ivuga ko uriya musore yakimbiranye na mugenzi we bitewe no kutabasha kumvikana ku rurimi, n’ikibazo cy’ubujura bwa mazutu Mahoro yatahuweho kiba intandaro y’ayo makimbirane.

HE XUEBING yakomeretse bikomeye ku munwa

Mahoro Pascal w’imyaka 29 usanzwe ari umushoferi muri iriya Sosiyete mu myaka ine ishize, ku wa mbere tariki 18/05/2020 mu masaha y’igicamunsi, nibwo yagiranye amakimbirane  n’Umushinwa avuga ko yitwa Hoo (izina rye ni HE XUEBING) uri mu kigero k’imyaka 50.

Byabereye mu kigo cya Sosiyete ya China Road giherereye mu Mudugudu wa Nezerwa, Akagari ka Berwa, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Mahoro avuga ko ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, bari ku Kibuga k’indege mu mirimo yo kucyagura, ngo uriya Mushinwa ubusanzwe ukora akazi k’ubukanishi, apima imodoka Mahoro yarimo akoresha itwara ibitaka asanga irimo mazutu nyinshi, niko guhita ahamagara abayobozi bo muri China Road.

Ku Cyumweru bahise bamujyana kuri Police i Kanombe, bahageze bababwira ko batumva neza ikirego kiri mu kuba mu modoka harimo mazutu nyinshi, Mahoro baramureka arataha.

Nyuma baje kumubwira ko ku wa mbere azajya ku kazi kuri China Road bakamuhemba amafaranga yakoreye uku kwezi bakayamuha akagenda, yahageze mu gitondo bamusaba kuza gusubirayo ku gucamunsi.

Ati “Nasubiyeyo ngenze ku muryango mpura na wa Mushinwa wandeze ko mu modoka yasanzemo mazutu nyinshi, yari azi ko kuri Police bamfunze, ahita anyadukira amfata mu ijosi atangira kunkubita, antera jido, antera imigeri mba nituye hasi nanirwa kweguka.”

Uyu musore avuga ko yahise ajyanwa kwa muganga kuri Legacy Specialty Clinic, bamutera urushinge banamwandikira imiti, bakora ibizamini ngo barebe niba nta mvune zikomeye yagize.

Hari umwe mu Banyarwanda bakorera muri iriya Sosiyete uri ku rwego rwo gukoresha abandi, ntiyemereye Umuseke niba Mahoro yarahohotewe, ntiyanabihakanye gusa avuga ko atari wo kwemeza ihohotera.

Ati “Mahoro yakoraga mu Bashinwa, si jye wakwemeza ko yahohotewe, ibyo byemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.”

 

China Road ivuga ko Mahoro yakimbiranye n’Umushinwa wamufashe yiba Mazutu

Sosiyete ikora imihanda ya China Road ivuga ko Mahoro Pascal usanzwe ari umushoferi wayo, ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, yahawe litiro 60 za mazutu agiye mu kazi, nimugoroba yaje gutahurwa n’Umushinwa bakorana, witwa HE XUEBING akeka ko yibye mazutu, niko gupima iyari isigaye muri tanki y’imodoka.

Yaje gusanga mu modoka Mahoro yari yiriwe akoresha afitemo litiro 140 kandi yari yiriwe akora, HE XUEBING abibonye atanga amakuru ku Bayobozi ba China Road, nibwo Sosiyete yahise itangira igenzura, isanga mazutu yibwe mu mashini yakoranaga akazi n’imodoka Mahoro yari atwaye, hafatwa ikemezo cyo gusesa amasezerano na we.

Ubuyobozi bwa China Road buvuga ko Mahoro yaje kujya i NDERA ku Biro by’iyi Sosiyete, ahuye na wa Mushinwa HE XUEBING batangira gukimbirana, amuziza ko yamutanzeho amakuru, nibwo Mahoro ngo yakubitaga Umushinwa aramukomeretsa bikomeye.

 

Mahoro yaguye hasi amaze kuvusha Umushinwa amaraso

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya China Road buvuga ko Mahoro abonye ko akomerekeje uriya Mushinwa amaze kumusagarira yahise aryama hasi, agaragaza ko yakubiswe bikomeye.

Yaje kujyanwa kwa Muganga, kuri LEGACY CLINICS ngo barebe niba yakomeretse, ariko basanga bidakabije arataha.

Mugenzi we HE XUEBING bashyamiranye na we yajyanywe hariya kuri LEGACY CLINICS ariko basanga yakomeretse cyane bamujyana kuri King Faisal Hospital i Kigali, niho arimo kwitabwaho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

YADUSONEYE Emile wabonye biriya biba avuga ko gukimbirana byatangijwe na Mahoro, uyu ngo yabonye ko Umushinwa akomeretse cyane aba ari we uryama hasi kugira ngo ibibaye bibonwe ukundi.

HE XUEBING aracyari mu Bitaro bya King Faisal

UMUSEKE.RW

26 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntabwo iby’ihohotera byarangirira iwabo, bagomba kubikomereza naho bari hose nkuko bari bamaze iminsi babikorera abirabura iwabo. Nibakomereze aho baraje babone uburyo Perezida wacu akunda umunyarwanda. Ntiyakemerako abachinwa bamugira igikoresho cyo kwimenyereza umwuga wo kwica n’ubugizi bwa nabi.

    • Winsetsa ngo baraje barebe iki? Nanubu abirabura ubujiji burabaheranye pe, ntabwo uzi igihatse ikindi sha, ifaranga niryo rikundwa naho niba wibwirako bazakurutisha amafaranga y’umushinwa uribeshya. Abo ukangisha iyo bibaye ngombwa bahitamo ifaranga, niyo wapfa ntacyo bibabwiye, reka gukomeza kwishuka.

      • Aba abashinwa n abahinde basubire iwabo, burya namaze kubona ko ibyo rirya shyaka riri ku butegetsi iwabo ryavugaga ngo rije kugirana umubano na fpr ni uko ryashakaga kuza gusuka abashinwa aha, n abahinde ni uko byagenze nkibaza nti kuki abanyarwanda atari bahabwa ako kazi ko batabiyobewe ndetse byarimba mugatumiza n abandi banyafurika aho kuzana abo banyamahanga?

        Afrika yicwa n abategetsi babi bayigurisha ku banyamahanga abana bayo bagasigara bicwa n inzara, uyu munsi rero ihohotera bakorera abirabura iwabo ntaho abanyafurika bazarihungira kuko noneho baje aha rero umuti ni ukubahambirizanya n izo ngirwabategetsi zibazana maze abirabura tukagira amahoro.

        Naho uwo munyarwanda ubona mugenzi we ahohotewe ntabirwanye ahubwo akarengera abo bashinwa ni agahomamunwa, ni ay inda ngo atakabura birababaje kuko burya iyo utavuga ukuri kandi wakubonye nawe uba uri umwanzi.

    • Abantu twese duturuka kuli ADAMU.Tugomba gukundana aho kurwana.Umushinwa n’Umunyarwanda ni Imana yabaremye.Ntitukaronde amoko tuzi aho byatugejeje (nubwo bitaari amoko).Burya Nationalism,Ethnism,Racism nibyo biteza intambara nyinshi mu isi.Urugero ni Intambara ya 2 y’isi yahitanye abantu 60 millions.Tuge twibuka ko abaronda amoko n’abarwana bose batazaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Izaturwamo gusa n’abantu bakunda amahoro.Kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,izabarimbura ku munsi wa nyuma.Soma Imigani 2:21,22.Harimo abaronda amoko n’abarwana.

  • Umushinwa aradukubitira iwabo yarangiza akanadukubitira iwacu, ni akumiro. Ariko se ko naba gitifu n’abanyerondo bicara bahondagura abaturage umushinwa we yabuzwa n’iki gukubita uwo akoresha? Uziko ari ahandi uwo mushinwa polisi imutwara amaguru adakora hasi maze izo judo ze akajya kuzitera inkuta za gereza? Ariko mu Rwanda iyo tubonye ufite uruhu rutirabura tumufata nk’akamana maze nawe si ukutwogeraho uburimiro akivayo. Ubu ntibibatangaze, izi nkoni uyu musore yakubiswe zizapfa ubusa kubera umushinwa. Harya ngo abirabura ngo babita ingurube? Ubuse koko ari umushinwa ari n’umwirabura ubwo ingurube yaba ari inde koko?

  • Quand nous regardons les mains des étrangers, ils nous traiteront sûrement comme ils plaisent à quelqu’un d’aller vous appeler un cochon à but lucratif pourquoi est-ce vraiment irrespectueux de le mettre en place peut-être ne devrions-nous pas être irrespectueux parce que nous avons un bon pays et une administration juste en fait ne soyons pas déshonorés

  • Ariko se unwo abo bashinwa bibwira ko bazanywe no guhohotera Abanyarwanda? Bibwira cyangwa ko bari hejuru y amategeko? Baribeshya! N abayobozi mu Rwanda barabubazwa kuko rugendera ku Mategekk, nkanswe abo!
    Ahubwo bamucunge adacika.

  • Ariko se abashinwa ngira ngo babonye ko abanyarwanda ntacyo batwaye??Bigeze kwica undi musore bakoresheje ikimashini kivaga sima,kdi ubu iyo biza kuba ari umuturage wakubise undi bikajya ahagaragara RIB iba yamaze gutangaza ko runaka yafunzwe. Ubuse ibi bizageza ryari?????????????????

  • Mazout iribwa cyane muri company zikora imihanda,ibindi byo harinzego zibishinzwe zabihamya

  • ariko aba bantu ko bafite agasuzuguro kenshi! nyuma yo kudusangarira iwabo baje niwacu! babiryozwe!!!

  • uriya yakubiswe iz ubusa nyine umu China c wamukoraho iki?

    • Ndumva twategereza iperereza rya RIB kuko bivugwako umushoferi yahise arambarara abonye umushinwa ari kuva Amara so menshi. yakubise umushinwa asaduka umunwa aakuka n’amenyo akaba arwariye Faysal.

      • Uransekeje kbs ngo utagereje iperereza rya RIB uzababaze dosiye ya Barafinda ukuntu yatakambye bikarangira yisanze ariwe munyabyaha ujyanwa i Ndera.Njyewe narumiwe gusa bariya bose igihe kizagera babibazwe.

  • Ariko iyi nkuruhari ikintu cy’ ingenzi kiburamo:version y’ abashinjwa icyaha (company ya CHINA ROAD)…Gusa icyo nanjye nakongeraho, nuko aba banyamahanga bakunze kurangwa icyo bita “COMPLEXE DE SUPERIORITE” (kumva ko bari hejuru yacu)…
    Gusa ukoma urusyo akoma n’ ingasire: abashoferi babo nabo si shyashya, cyane cyane mu kwiba amavuta (muri rusange). Uretse ko batagomba kwihanira kuko igihugu cyacu kigendera ku mategeko.

    • @john john we bagira complexe d inferiorité kuko burya iyo wiyenza ku bandi ngo bakubone ko uri hejuru ni uko uba uziko uri hasi nyine ukumvako inzira yo kubonwa hejuru ari uguhohotera abandi, ntago ari de superiorité kuko burya aramutse uziko uruta abandi urabareka ntiwita ku byabo ntubyivangamo ahubwo nibo ubwabo bagushyira hejuru ariko iyo wica abandi ukaba uza epfo na ruguru ngo bagutinye baboneko hari icyo uri cyo ni uko nyine uba wiyumva hasi ushaka kubonwa hejuru.

  • Nanjye icyo ntasobanukiwe abamenyereye ibyo mu bashinwa mwadusobanurira: Imodoka kuba irimo mazutu nyinshi bivuze iki? Ko chauffeur atakoze akazi ke neza? Ko yakoze amatours make? Ese bivuze ko yayivomye yarangiza akongeramo indi? Ikibazo cy’umushinwa ni ikihe? Umushoferi yirukaniwe iki? Ese mubashinwa si mu RWANDA? MINISTERI IGENGA UMURIMO ibivugaho iki? Ho amategeko agenga umurimo ntajya , cg ntashobora kubahirizwa? Babirukana uko bishakiye? Ako se si akarengane? Gukubita umukozi kirazira nk’uko umukozi nawe atakubita umukoresha. UKO BYAGENDA KOSE, UMUSEKE MUKOMEZE MUDUKURIKIRANIRE Iby’uyu musore, kandi mukore kuburyo noneho mutunga ikaramu kuburyo buhoraho ahantu hose hakorera abashinwa MUHARANIRA KO AKARENGANE GAKORERWA ABANYARWANDA KACIKA, kuko INSPECTION DU TRAVAIL NTACYO ZIKORA. NIMUBITANGAZA BURIGIHE, BIZATUMA INZEGO ZITANDUKANYE ZIBIHAGURUKIRA. Imihanda bubaka cg amazu bubaka si ubuntu. Company iba yarapatanye, irushyurwa. Rwose mukore kuburyo UMUSHINWA ATINYA UMUNYARWANDA NKUKO UMURIRO UTINYA AMAZI. Murakoze ku ntumikira. Ni akazi katoroshye, ariko ahakomeye uhatuma INTWARI. BIRABABAJE.

    • Urumva basanze afite mazutu irenze iyo bari bamuhaye ajya gutangira akazi. Bamuhaye 60 ltrs bamucheckinze basanga afite 140 ltrs. Bivuze ngo izo zirengaho nyinshi yazivimye ahantu… Urumva ko ari ikibazo rero.

  • Arko uyu umusore rwose ukubitwa numusaza, izombwa nimwe mizisuzuguza umushinwa kuko agukubita ukamwihorera wowe wamukubise, ikindi RIB nayo igomba gukora akazi kayo.

  • Njyewe ibi biba narimpari hano kanombe airport umuchine yaje yarenganyije mahoro
    Mahoro asazwe ari indakemwa ahubwo uy Mr He numukanishi asazwe agirana amakimbirane none tank yimodoka mahoro atwara iryamo 420littre none ubwo bashyiramo 60littre ntago bishoboka mahoro ntago atwara imodoka yibitaka yatwaraga water tank mubikosore sasa mwicira imanza abanyarwanda kuko ihohoterwa rikorerwa abakozi niryinshi ahubwo mubikurikirane neza murebe

  • Abe uwo munyarwanda abe uwo mushinwa, police ikore akazi neza ubundi nyirabayazana abiryozwe.

  • Tanga ibitekerezo Ibi bibaye kuri Mahoro byambayeho nge noneho yankamiyeho mbura metero 10 ngo ninjire mu kigo i Nyamagabe imodoka yarimaze iminsi yaraguye umushinwa ( Hoba hoba) yarantunguye aringe umuhamagaye mubwirako inaniwe kugera mukigo yaraje antera amavi angurukiye yombi mugatuza mpera umwuka nikubita hasi namaze amezi abiri byaranze 30/10/2019 byarangiye Umuchinwa Bamucikishi babeshya ngo yanze kwitaba RIB ukurusha amafrws abakurusha byose ,Baranyambuye 150,000frws ; nivuje Kigeme hospital natabawe na mituel , Kibagabaga hospital , Muri Prive ubu Mr le zeunghi yimereye neza China ndikuborera mu rugo nananiwe nakazi kimbaraga.

  • Njye n’iyo wambwira ngo urampemba millioni 5 sinshobora gukoreshwa n’umushinwa. Umuntu wemera gukoreshwa nabo ubwe nawe aba afite ikibazo gikomeye.

  • N’iyi nkuru ubwayo ifite ikibazo,niba habaye ikibazo ku mpande zombi,kubera iki ifoto z’umushinwa ari zo zonyine zashyizwe mu nkuru???,murashaka kuyobora amarangamutima y’abasomyi kandi si byo,ntibikwiye rwose.

  • Aba bashinwa kimwe n’abandi banyamahanga tubatezwa n’inzego zitajya zihana abanyamahanga cyane cyane abafite uruhu rwera. Abatuyobora bamwe ubanza batinya no kubavugisha. Mufatirwa mu cyaha kimwe , umuzungu cg umushinwa ntahanwe ahubwo mwenewacu tukamwigirizaho nkana, haba mu umuhanda(traffic) haba n’ahandi none core turakubitirwa iwacu. Uzabikurikirane uzasanga hahanwe umunyarwanda. Abadutegeka bamwe bafatanya n’abanyamahanga kuduhohotera.

  • Uyu musore yaransebeje iyo amumesa neza akanamumesura akamuha isomo rya nyuma bikabera abandi bashinwa isomo ryubuzima.

  • Biratangaje kubona buri nkuru isohotse itavuga neza ubushinwa mu binyamakuru byo mu Rwanda yose mu gihe gito ibyo binyamakuru bihita bisohora inkuru zisa no kuyivuguruza, ibi bigaragazako hari ikibiri inyuma. nkiyi nkuru yanyu numbwo ntize itangazamakuru ubwayo kuyisoma ndetse nizindi zose bagiye zisohoka zisa no kuvuguruza izazibanjirije bigaragaza icyo iyi mikorere igamije. Birakwiye ko itangazamakuru ritagwa mu mitego nkiyi, niba koko mukorera abaturage. Ingaruka zabyo namwe bitinde zibageraho mu buryo bumwe cg ubundi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *