(IVUGURUYE) Musanze: Urwisumbuye nta bubasha rufite bwo kuburanisha "Gitifu wa Cyuve" … | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:38 39

(IVUGURUYE) Musanze: Urwisumbuye nta bubasha rufite bwo kuburanisha “Gitifu wa Cyuve” …

UMUSEKE TURISEGURA KU BASOMYI N’ABAKORA MU NZEGO Z’UBUTABERA, BY’UMWIHARIKO URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUSANZE, CYANE KU MUTWE W’INKURU TWARI TWASOHOYE KU WA KANE W’IKI CYUMWERU UVUGA NGO “Musanze: Urwisumbuye rwavuze ko ‘Gitifu’ wakubise abaturage yari mu kazi” NTABWO WASOBANURAGA NEZA IKEMEZO CY’URUKIKO.

 

UPDATE:

*Rwanzuye ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza
*Ubushinjacya bwabaregaga gukubita no gukomeretsa bitara ubumuga budakira, mu Bushisho bw’Urukiko rusanga baregwa Gukubita no gukomeretsa

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rudafite ububasha bwo gucira urubanza Sebashotsi Gasasira Jean Paul wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve na bagenzi be baregwa mu rubanza rumwe, kuko kubera ko mu bushishozi bwarwo rusanga Ubushinjacyaha bwarakoresheje ingingo y’itegeko idahura n’icyaha cyakozwe.

Sebashotsi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve ubu ari mu nkiko

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka 15 no gucibwa ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri muntu kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, butanga ikirego bukoresheje.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ruvuga ko Ubushinjacyaha burega SEBASHOTSI GASASIRA Jean Paul, (Gitifu w’Umurenge wa Cyuve),  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kabeza witwa TUYISABIMANA Jean Léonidas, na ba DASSO NSABIMANA Anaclet, n’undi witwa ABIYINGOMA NSANZUMUHIRE Slyvain na MANIRIHO Martin watanze itegeko ryo gufata MANISHIMWE Jean Baptiste w’imyaka 19 wabaye intandaro y’imvuru zabaye mu Murenge wa Cyuve tariki 13/05/2020.

Ubushinjacyaha bwareze bariya bantu batanu Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, bushingiye ku ku ngingo ya 121 al 3 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko: “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)”

Bwagendeye kuri Raporo ya Dr. NIYOTURIKUMWE Evelyne wasuzumye NYIRANGARUYE Clarisse na MANISHIMWE Jean Baptiste bakimara gukubitwa, iyo Raporo yo ku wa 14/05/2020 yavugaga ko “NYIRANGARUYE yagize ubumuga budahoraho bwo ku kigero cya 80% naho MANISHIMWE akaba yaragize ubwo ku kigero cya 10%.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rwongeye kugendera ku bisobanuro bya Dr. NIYOTURIKUMWE Evelyne wari wakoze raporo, avuga ko NYIRANGARUYE Clarisse atagize ubumuga budahoraho, “ahubwo ari ububabare bushobora gutuma imirimo ye ya buri munsi atabasha kuyikora ku kigero cya 80% (……), cyo kimwe na Musaza we MANISHIMWE Jean Baptiste wari ufite ububabare bwa 10%”.

Mu bushishozi bwarwo, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rusanga Ubushinjacyaha bwari kurega bariya bantu batanu rwifashishije ingingo ya 121 y’itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko:

“Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko rugendeye ku bihano biteganyijwe muri iyo ngingo ya 121, iteganya igifungo cy’imyaka itanu (5); rushingiye ku ngingo ya 26 y’Itegeko no 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko, ivuga ko “Inkiko z’Ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu (5) uretse ibyahariwe izindi nkiko”, no kuba Urukiko Rwisumbuye rubunasha ibyaha berenge igifungo k’imyaka itanu, rurasanga nta bubasha rufite bwo kuburanisha icyaha cyahariwe kuburanishwa n’Inkiko z’Ibanze.

Umucamanza mu mwanzuro w’Urukiko UMUSEKE waboneye kopi, yagize ati “Urukiko rwaciye urubanza rw’uko rudafite ububasha bwo kuruburanisha, rugomba guhita rugaragariza ababuranyi Urukiko rufite ububasha bwo kuruburanisha kandi rukoherereza dosiye urwo Rukiko, rurasanga uru rubanza rugomba koherezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa MUHOZA, akaba ariho ruburanishirizwa ku rwego rwa mbere kuko icyaha cyakorewe mu ifasi yarwo mu Murenge wa Cyuve.”

Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Gitifu wa Cyuve na  TUYISABIMANA Jean Léonidas, wari Gitifu w’Akagali ka Kabeza, baburana bemera icyaha bagasaba imbabazi.

Ba DASSO NSABIMANA Anaclet, na ABIYINGOMA NSANZUMUHIRE Slyvain, n’uwita MANIRIHO Martin bo ntibemera icyaha bagasaba kurekurwa.

Uru rubanza rukurikiranwa n’abantu benshi kubera Video yagiye hanze igaragaza bariya barega bakubitwa ndetse bakururwa hasi kuri uriya munsi byabaga.

Iki cyemezo cy’urikiko gishobora kujuririrwa n’uruhande rumwe cyangwa urundi, Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Ingoro y’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze

Jean Paul NKUNDINEZA & Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abari bagishidikanya ndibwira ko basobanukiwe. Mukubitwa n’abari mu kazi. Muraswa n’abari mu kazi. Fully covered badashobora gukurikiranwa. Full stop.

  • Gukubita abaturage uri mu kazi bisobanuye iki? Ko uba ubyemerewe? Murakagire inkuru!!!

  • Wow.
    Sinarinziko hari icyaha wakora mu Rwanda ulabura urukiko rukuburanisha. Gitifu yari mu kazi, gukubita no gukoneretsa biganisha ku rupfu biri mu nshingano ze mu yandi magambo niko umucamanza avuze. Arakoze kubivuga

    • Eehhhheee nikobimeze buriya wenda ntawamenya ibyabanyamategeko buriya niko biteganyea

  • Ariko ibintu byinkiko birantangaza kweli!!!!! Ubu se uru rukiko rwisumbuye bwakiriye iki kirego bufata umwanzuro WO kuburanisha urubanza none rugeze mu isomwa aba aribwo ruboma ko rutakagombye kuburanishirizwa aho ngaho?? Harimo akantu tu Nzaba ndeba ibyinkiko z’ u Rwanda da…..

    • Ntabwo ubisobanukiwe jya ubibaza ababisobanukiwe aho kugendera ku marangamutima yawe. amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha afite ibyo ateganya.

  • Minister Businjye yagombye gutumizwa imbere y’inteko agasobanura izi nkiko ubucamanza zica ubwaribwo kuko ibi bimaze kurambirana. Ibaze ngo bakubise umuntu bitewe nuko bari mu kazi? Ahubwo ibyo byagombye gushingirwaho bagahanwa birengeje urugero. Nikimwe nuko umupolisi wujuje manyinya yakugonga akiregura avugako yakugonze kuberako atakubonye kandiko yarari mu kazi.

    • Aha sinkibyo byose njyewe numiwe2

  • Hum! Bariya basirikare baregwa gufata abagore ku ngufu za Kangondo (Bannyahe) na za Nyamata, amaherezo tuzabumva biregura nabo bavuga ko bari mu kazi. Jurisprudence!!

  • Njye uko mbyumva, bariya ba yobozi ntibavuye iwabo bapanze gukubita abaturage. Babakubise bitewe nuko basuzuguye. Ariko siwo mwanzuro ukwiriye, bakoze amakosa. Niyo bahaniwe icyo gifungo. ESE cyo ntigihagije?

  • Kuri bamwe inkiko zishyiramo imiyaga abandi bagakanirwa urubakwiye yewe bakanaraswa batari bagezwa imbere yubutabera. Urugero tutagiye kure. Umugabo witwa Popolito wifitiye amafaranga uculuza film erotic ku mbuga nkoranya mbaga yabonye abakobwa bamwemerera kubikora kandi bose baujuje imyaka yubukure. Abo bakobwa bo bagejejwe imbere yubutabera ariko Popolito RIB itubwira ko imufite imubitse.Uwo muntu tugatangarizwa na RIB ko yarashwe ashaka gutoroka gereza itazwi. Urundi rugero. Umuntu watanze uburenganzira bwo gusura imfungwa uwo muntu twahise tumubona mwi roza akiburana kuminsi 30 kwi fungwa nifungurwa.Ngubwo ubutabera bwi wacu.

  • Muri ino minsi ndasabira abacamanza.Baragowe pe.Buri wese yigize umucamanza.Ariko ikibabaje abenshi barashaka ko abantu bose bakatirwa uwo guherayo.Mwaretse abacamanza bagaca imanza cg bagasezera mukazicira.Sinshyigikiye abacamanza babogama ariko nanone natwe turakabije.Kumva ko ukekwa wese akwiye guhamwa icyaha ni ubugome bukomeye.

  • Impanvu byahindutse nuko qualification cg inyito y’icyaha byahindutse, ntabwo bagizwe abere.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *