Iwacu muzika: Makanyaga yerekanye ko muzika nyarwanda atari iya none | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:12 37

Iwacu muzika: Makanyaga yerekanye ko muzika nyarwanda atari iya none

Abakunzi b’umuziki nyarwanda, mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje basusurukiye mu rugo bacinya akadiho bataramiwe na Makanyaga Abdoul yerekana ubuhanga ashimangira ko ari sogokuru mu bahanzi nyarwanda.

Makanyaga Abdul yasusurukije abakunzi b’umuziki nyarwanda

Mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival biri kunyura kuri Television Rwanda, icyo ku wa Gatandatu cyaje ari rurangiza kuko Makanyaga Abdoul yataramiye abaturarwanda buri wese ntiyifuze ko kirangira.

Uyu musaza wari warimbye mu ishati itukura, ipantaro y’ umweru, ingofero y’urugara n’inkweto z’umukara zibengerana, afatanyije na band ye mu mpuzankano ibereye ijisho, bibukije Abanyarwanda igisope bataramira imbaga yari ibahanze amaso

Makanyaga Abdoul uzwiho kugira indirimbo zigaruka cyane ku rukundo zigakora benshi ku mitima yatanze ubutumwa ku ndangagaciro y’ubupfura ku banyarwanda.

Yagize ati “Ubupfura busaba kwihangana kugira ishyaka no gutwaza ndetse no guharanira kubaka ibyo igihugu cyagezeho no kubihesha agaciro.”

Yongeye kandi gushishikariza abantarwanda kwirinda icyorezo cya covid-19 abicisha no mu ndirimbo yahanze ibyinitse.

EDDY RWIBUTSO
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Bahatambukanye umucyo kbs. Abenshi twaryohewe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *