Iyo Abanyakenya bari mu gahinda natwe bitugeraho- Kagame mu gushyingura Arap Moi - UMUSEKE
  • 06/04/2020 4:22 55

Iyo Abanyakenya bari mu gahinda natwe bitugeraho- Kagame mu gushyingura Arap Moi

Perezida Paul Kagame witabiriye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Daniel Toroitich Arap Moi wayoboye Kenya, yavuze ko iyo abatuye kiriya gihugu bari mu gahinda binashyikira abaturage b’u Rwanda na bo bakababara.

Perezida Kagame muri uyu muhango wo gushyingura Arap Moi

Mu ijambo rigufi Perezida Paul Kagame yavugiye muri uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’abanyakenya muri ibi bihe by’akababaro ko kubura intwari ya kiriya gihugu.

Ati “Tuzakomeza kwifatanya na mwe mu bihe byo kuzirikana uyu muyobozi w’intangarugero, umwe mu ntwari z’iki gihugu kiza cya Kenya kandi Imana imwakire mu mahoro ahoraho.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko akababaro ko kubura nyakwigendera Daniel Toroitich Arap Moi atari iby’Abanyakenya gusa.

Ati “Iyo abanyakenya bari mu gahinda bigera no ku gihugu cyacu n’abaturage bacu bakifatanya namwe muri ako kababaro.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kandi avuga ko ibyiza n’ibibi bigera ku banyakenya, bigera no ku banyarwanda.

Ati “Na none kandi iyo abanyakenya bageze ku nsinzi bagatera intambwe, natwe turabisangira.”

Perezida Paul Kagame wanagarutse ku bucuti bw’ibihugu byombi (u Rwanda na Kenya), abaturage babyo ndetse n’ubuyobozi bwabyo, yihanganishije mugenzi we Uhuru Kenyatta kuba igihugu kibuze umuntu w’intwari by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *