‘Izere Mubyeyi’ igisubizo ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga – UMUSEKE

‘Izere Mubyeyi’ igisubizo ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe ababyeyi baho bafunguye ishuri ry’abana babo bavukanye ubumuga, uburere n’uburezi bisaba ibyihariye ku bana bamugaye nibyo byatumye aba babyeyi bishyira hamwe bagashinga ishuri bise ‘Izere Mubyeyi’.

Inyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 50.

Inyubako yuzuye itwaye asaga miliyoni 50.

Kuwa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017 nibwo ku bufatanye n’Intara ya Rhineland-Palatinat (mu Budage) nibwo aba babyeyi bafunguye ku mugaragaro inyubako ishuri rikoreramo.

Inzu yafunguwe igizwe n’ibyumba bine byo kwigishirizamo abana babana n’ubumuga, icyumba cy’ubugororangingo n’ahifashishwa n’ubuyobozi.

Yubatswe ku bufatanye bw’iriya Ntara, ababyeyi na Minisiteri y’Iterambere ry’umuryango.

Mu gufungura iri shuri, ababyeyi n’abayobozi bagiye bagaruka ku gaciro gakwiye guhabwa umwana ufite ubumuga kimwe n’abandi bana bose kuko nabo bafite uburenganzira bwo kwiga n’ubundi bwose.

Mme Agnes Mukashyaka uhagarariye ababyeyi bashinze iri shuri ryatangiye mu 2004, avuga ko batangira bahuye n’ibibazo binyuranye harimo no kubura aho bakorera ariko ubu bakaba bishimiye ko bahafite kandi hahoraho.

Ati “turasaba inzego zitandukanye kudukorera ubuvugizi iki kigo kikaba ishuri kuko imirimo yacu dukorera hano ni uburezi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana yavuze ko Leta y’u Rwanda izakora icyo ishoboye cyose kugirango ubuzima bw’abana babana n’ubumuga bwitabweho.

Yizeje ‘Izere Mubyeyi’ ubufatanye mu gushakira iterambere ry’iki kigo hashakishwa uburyo aho iri shuri rikorera hashyirwa ku cyiciro cyo kuba ikigo cyakira abana bose kuko ubu akira abana babana n’ubumuga gusa.

Dr. Nyirahabimana Jeanne_ Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro yijeje ababyeyi ubufatanye muri byose.

Dr. Nyirahabimana Jeanne_ Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yijeje ababyeyi ubufatanye muri byose.

Roger Lewentz, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Rhineland-Palatinate yavuze ko igihugu cye mu mubano mwiza gifitanye n’u Rwanda kitazahwema kugaragaza ubufatanye mu kubaka abaturage b’ibihugu byombi.

Nk’uko bitangazwa na Depite Rusiha Gaston; uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko nshingamategeko y’u Rwanda, ngo mu Rwanda nta kigo na kimwe cya Leta gifite inshingano yo kwita ku bana bamugaye bityo ashimira ababyeyi bishyize hamwe mu gushaka igisubizo ku bana bangana batya.

Ishuri ‘Izere Mubyeyi’ rifasha abana 102 ariko bitewe n’ubushobozi bw’ababyeyi babo, abana 24 gusa nibo babona uburyo bwo kugera ku ishuri buri munsi, abasigaye baza rimwe na rimwe baje kugororwa ingingo.

Madame Rahm wagize uruhare runini mu kubaka inyubako yafunguwe.

Madame Rahm wagize uruhare runini mu kubaka inyubako yafunguwe.

Mukashyaka Agnes umuyobozi wa 'Izere Mubyeyi'.

Mukashyaka Agnes umuyobozi wa ‘Izere Mubyeyi’.

Abana babana n'ubumuga barimo kwigishwa n'abarimu babo.

Abana babana n’ubumuga barimo kwigishwa n’abarimu babo.

Abana bahafashirizwa akanyamuneza ni kose.

Abana bahafashirizwa akanyamuneza ni kose.

Photos-Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
UMUSEKE.RW-Kigali

11 Comments

  1. Pascal

    12/10/2017 at 5:54 pm

    Aba babyeyi Imana izabahe umugisha kuko bakunze ikiremwamuntu.

  2. Kwitonda

    12/10/2017 at 6:41 pm

    Mwaduha contact z’abayobozi ba IZERE MUBYEYI? mfite umwana ufite ikibazo.

    • Bienvenue

      15/10/2017 at 1:42 pm

      Mushobora guhamagara 0786721626 Mme Agnes Coordinator cyangwa 0788650685 Mme Bienvenue Deputy coordinator

  3. SANY

    12/10/2017 at 7:23 pm

    IRI SHURI RIHEREREYE HEHE NEZA? MURAKOZE MUNDANGIRE

  4. SANY

    12/10/2017 at 7:26 pm

    Mundangire neza aho iki kigo kiri
    murakoze

  5. Mizero

    13/10/2017 at 7:23 am

    Kwitonda, iri shuri ryabo ryubatse mu Busanza. Uzajye ku Kagari kaho bakuyobore.

  6. SANY

    13/10/2017 at 12:07 pm

    ugera mubusanza kuri bingalo, ukamanukaho nka metero 200 ni aho nge nahageze

  7. Mwanainchi

    13/10/2017 at 4:25 pm

    Ikidasobanurwa bihagije, nuko aba bantu badasimbura Gatagara. Bita ahanini ku bana bafite debilite’ mentale. Bamwe bageza ku myaka nk’icumi batavuga ngo wumve neza, bataramenya kwiyuhwagira no kwiyambika, etc.. N’unwana nk’uwo wimuhisha waramubyaye, mujyane mu bandi.

    • Bienvenue

      15/10/2017 at 1:55 pm

      Ibi bisobanuro byawe ntabwo ari byo rwose. Yego ntibasimbura Gatagara ahubwo barakorana. Bavuga Deficience intellectuelle ntabwo ari débilité mentale. Abana kuva kubo byagaragaye ko bafite ibibazo bakiri bato cyane kugeza kubana bakuru barakirwa kuko bose bafite byinshi bakorerwa. Uretse kwigishwa, baranagororwa(Physiotherapie).

  8. MMM

    01/11/2017 at 2:16 pm

    ABABYEYI B’ABANA BARISHYURA? NIBA BISHYURA BISHURA ANGAHE?

  9. Mamy

    29/11/2017 at 3:17 pm

    Mwiriwe neza? Mbese service ihabwa abo bana irishyurwa ?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock