J. Kagame arasaba Abanyamadini kwigisha abagiye kubana imikurire y’abana – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

J. Kagame arasaba Abanyamadini kwigisha abagiye kubana imikurire y’abana

*Nyirantagorama uyobora PECDTC ngo uburezi bw’incuke ni bwo bugoye kurusha ubundi

Kigali – Mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 41 barangije amasomo y’uburezi bw’abana b’incuke mu ishuri rya Premier ECDE Teachers College, kuri uyu wa 16 Kamena, Mme Jeannette Kagame yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero ko mu nyigisho mbonezamubano baha abagiye gushyingirwa bagomba kubigisha ku mikurire y’abana bazibaruka.

Mme Jeannette Kagame asaba abanyamadini kwigisha abagiye gushakana uko bagomba kuzita ku mikurire y'abo bazabyara

Mme Jeannette Kagame asaba abanyamadini kwigisha abagiye gushakana uko bagomba kuzita ku mikurire y’abo bazabyara

Mme Jeannette Kagame avuga ko uburere bw’umwana n’ahazaza he hatangwa n’umuryango akomokamo.

Ati “Ni yo mpamvu dukwiye guharanira imikurire myiza y’abana bato no guhangana n’icyabihungabanya cyose.”

Jeannette Kagame avuga ko mu 2013 hatangijwe gahunda y’ingo mbonezamikurire mu turere 10 ubu zirererwamo abana 6 067, ikaba imaze kwitabirwa n’ababyeyi 6 034.

Yasabye aba banyeshuri basoje amasomo y’uburezi mu mashuri y’incuke gutera ingabo mu bitugu gahunda zose zashyizweho zo gufasha imikurire iboneye y’abana b’incuke.

Ati “Ndizera ntashidikanya ko abasoje amasomo bahawe ubumenyi n’indangagaciro zibereye abarezi bakaba biteguye gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere uburezi mbonezamikurire y’abana bato.”

Aributsa ababyeyi ko imikurire n’imyitwarire by’umwana byitabwaho kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu, akavuga ko ababyei ari bo bafite mu biganza byabo ubuzima bw’umwana.

Mme Jeannette Kagame wahaga impanuro ababyeyi, avuga ko bakwiye kwita kuri iki kiciro cy’uburere bw’abana bato ati “Nifuzaga rero kwibutsa uruhare rw’ababyeyi mu burezi bw’abana mbere y’uko binjira mu ishuri kuko ari cyo kiciro cy’ingenzi cyane abandi bose baza bashingiraho.”

Yanasabye ko mu nyigisho mbonezamubano zihabwa abagiye kurushinga, abanyamadini n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye no kwigisha iyi miryango mishya kuzita ku mikurire iboneye y’abana.

Nyirantagorama Francoise uyobora iri shuri avuga ko uburezi bugora ari ubw'abana b'incuke

Nyirantagorama Francoise uyobora iri shuri avuga ko uburezi bugora ari ubw’abana b’incuke

 

Ngo uburezi bw’incuke ni bwo bugoye kurusha ubundi

Umuyobozi mukuru w’iri shuri, Nyirantagorama Francoise yasabye aba barangije kuzashora imari mu mashuri y’incuke, ko gutegura umwana w’incuke bimutegura mu mibereho y’amashuri abanza kandi bikamufasha kubana neza n’abo bazigana.

Avuga ko umwana wateguwe akiri muto agaragaza impano imurimo bityo ababyeyi bakamuha umurongo wo kuzagura ubumenyi bw’umwana.

Uyu muyobozi mukuru wa Premier ECDE Teachers College avuga ko ubusanzwe uburezi bw’incuke bwakorwaga hagendewe ku bunararibonye bw’abarezi ariko ko nta bantu bihariye bakunze kubihugurirwa kandi iki kiciro ari cyo kigoranye mu byiciro by’uburezi.

Ati “Mu mashuri abanza n’ayisumbuye, umwarimu ashobora kujya inama n’abo yigisha akamenya icyo bashaka [ikiboroheye n’igikwiye gusobanuka], ku rwego rw’amashuri y’incuke bisaba ko umwarimu yibaza akisubiza kuri byinshi.”

Avuga ko ubumenyi bwahawe aba banyeshuri basoje bwa mbere muri iri shuri rya PECDTC buzabafasha guhuza ibyo bize n’imitekerereze y’abana bato kugira ngo abashe kumenya ubumenyi abagenera.

Yagarutse ku bipimo byagaragajwe ku byagezweho na Leta y’u Rwanda muri 2015. Ati “Mu byashingiweho kandi bikomeje gushingirwaho mu kerekezo gishya harimo uburyo umwana agezwa mu buzima buzira umuze.”

Araisha Mukiza urangije muri iri shuri rya Premier ECDE Teachers College yize aba bayobozi babasabye kuzateza imbere uburezi bw’abana b’incuke kuko muri iri shuri bahawe uburezi bufite ireme kandi bukenewe mu muryango nyarwanda.

Mukiza yahaye umukoro bagenzi yifashishije imvugo ya Nelson Mandela ufatwa nk’umubyeyi wa Afurika igira iti “Igifite agaciro mu buzima ntabwo ari akantu gato wakoze ahubwo ni itandukaniro twakoze mu buzima bw’abandi rizatanga igisobanuro cy’ubuzima tubamo”

Mukiza yagize ati “Twahawe ibyiza bishoboka ubu ni ahacu go gukoresha ibyo twahawe neza kugira ngo dufashe igihugu cyacu kugera aheza…

Dukeneye gukoresha ubumenyi twahawe kugira ngo tureme ejo heza h’abana b’u Rwanda. Nk’abarimu reka tube imbarutso z’ikizere, n’imitekerereze n’urukundo ku burezi mu bana bacu.”

Aba banyeshuri 41 bahawe impamyabushobozi, barimo 21 bahawe iy’ikiciro cya kabiri na 20 bahawe impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere.

Madamu Jeannette Kagame akiza yaramukanyije na Francoise avuga ko yamubereye ikitegererezo

Madamu Jeannette Kagame akiza yaramukanyije na Francoise avuga ko yamubereye ikitegererezo

Mu bamwakiriye harimo umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri MINEDUC Isaac Munyakazi

Mu bamwakiriye harimo umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC Isaac Munyakazi

Bahise bajya kwerekwa bimwe mu bikorwa byifashishwa mu kwigisha aba barezi

Bahise bajya kwerekwa bimwe mu bikorwa byifashishwa mu kwigisha aba barezi

Basobanuriwe byinshi bifashisha

Basobanuriwe byinshi bifashisha

Bimwe mu bikoresho gakondo biri mu bikoresho mfashanyigisho

Bimwe mu bikoresho gakondo biri mu bikoresho mfashanyigisho

Ibyifashishwa mu kwigisha kubara

Ibyifashishwa mu kwigisha kubara

Ibyo bashobora kwifashisha mu kwigisha kubara

Ibyo bashobora kwifashisha mu kwigisha kubara

Yasigiye ubutumwa iki kigo

Yasigiye ubutumwa iki kigo

Abarangije baje mu mukimbagiro

Abarangije baje mu mukimbagiro

Baherekejwe n'abaririmbyi babigize umwuga

Baherekejwe n’abaririmbyi babigize umwuga

Bagiye gufata ibyicaro

Bagiye gufata ibyicaro

Patricia Toroitich uyoboye ubuyobozi bw'iri shuri yabahaye ikaze

Patricia Toroitich uyoboye ubuyobozi bw’iri shuri yabahaye ikaze

Banyujijeho imbyino za kinyarwanda

Banyujijeho imbyino za kinyarwanda

Abasore bacinya umugara

Abasore bacinya umugara

Bishimiye imbyino z'uru rubyiruko

Bishimiye imbyino z’uru rubyiruko

Abenshi ni igitsinagore

Abenshi ni igitsinagore

Umuyobozi wabo yabashimye

Umuyobozi wabo yabashimye

Yemeje ku mugaragaro ko bahawe izi mpamyabumenyi

Yemeje ku mugaragaro ko bahawe izi mpamyabumenyi

Isaac Munyakazi wo muri MINEDUC yasabye aba barangije gufasha Leta mu iterambere ry'uburezi bw'abana b'incuke

Isaac Munyakazi wo muri MINEDUC yasabye aba barangije gufasha Leta mu iterambere ry’uburezi bw’abana b’incuke

Mu ifoto y'urwibutso

Mu ifoto y’urwibutso

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. kamanzi

    June 16, 2017 at 3:54 pm

    Abanyamadini nibo baghura n’abantu benshi, nubundi bakabaye aribo bafata iyabere mu kumvisha abayoboke uko bafata abana babyaye! Ni uko batajya bemera kuboneza urubyaro naho ubundi byarii binakwiye ko bajya babyara abo bashoboye kurera.

  2. Manirarora

    June 16, 2017 at 4:01 pm

    Inyigisho ku mikurire y’abana ndetse no ku buzima bw’imyororokere, ubundi zagombye gutangirwa mu mashuri asanzwe, uhereye ku mashuri abanza, kuko abantu bose bize nibura primaire baba bakwiye kugira Health Literacy. Urebye igihe amadini akoresha yigisha umubano, kubaha iyo nshingano simbona ko byazatanga umusaruro. Abasore n’inkumi b’iki gihe iyo bemeje kurushinga, baba bashaka ko ibyo bapanga byose birangira mu mezi atageze no kuriabiri cyangwa atatu.

  3. Muyanjye

    June 16, 2017 at 5:09 pm

    Kuki ibyu mu mama bidashyirwa mu bikorwa muri leta? Abarimu banze kwigisha kuko badahembwa.Kuki amasoko yubatswe kera na bakanyamigezi ministeri yibikorwa remezo iyatakora ngo abanyarwanrwanda bareke kunywa ibirohwa kandi abo yasimbuye barabikoraga? Kuki abantu bicwa ninzaba bashaka kubagoboka leta ikavugako nta mpamvu? Ese nibabo bakize ko ntacyo bitwaye baretse abandi bagafashwa?

  4. Manzi

    June 16, 2017 at 5:27 pm

    Nishimira cyane impanuro First lady aduha bidutera ishema cyane, kubona abayobozi banatwegera bakaduha impanuro byihuse ntahandi tugombye kubishaka.

  5. Alice

    June 16, 2017 at 6:27 pm

    Ariko ubu iyo tutagira umubyeyi nka First Lady ubundi nkatwe abakobwa yanduruye twari kuba twarabayeho dute koko? Imana ishimwe yo yaduhaye umubyeyi mwiza kandi udukunda! Niba yadufashaga igakomeza kumuturindira akaturera natwe tukazamwitura umusaruro w’uburere yaduhaye.

  6. Giti

    June 17, 2017 at 11:13 am

    Leta yagombye kwemera ko byayinaniye igaha rugari amadini akabikora ntakuyivangamo nokuyaca intege.Ikintu iyi leta yakoze ikigera kubutegetsi nuguca umutwe amadini cyangwa gushyiraho abobiyumvamo ntakureba ibyabayoboke bemera.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock