Javier Pérez de Cuéllar wayoboye UN yapfuye afite imyaka 100 - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:26 41

Javier Pérez de Cuéllar wayoboye UN yapfuye afite imyaka 100

Umunya-Peru Javier Pérez de Cuéllar wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/United Nations) yapfuye afite imyaka 100.

Javier Pérez de Cuéllar apfuye afite imyaka 100

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Peru yatangaje ko uyu mugabo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu akaba yari afite imyaka 100.

Umuhungu we Francisco Pérez de Cuellar yavuze ko se yapfiye mu rugo azize impamvu zisanzwe.

Uyu muhungu we yatatse se agira ati «yari Umunya-Peru w’intangarugero waharaniye Demokarasi, ubuzima bwe bwose yifuje kandi akora ibishoboka byose ngo atume igihugu cyacu kiba kiza. »

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mukambwe waranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa byo guharanira Demokarasi n’amahoro.

Mu itangazo yashyize hanze, António Guterres avuga ko ibikorwa bya mugenzi we Javier Pérez de Cuéllar bidasize amateka mu kinyejana cya 19 ahubwo ko bifite amateka akomeye ku muryango w’Abibumbye kubera uruhare yagize mu nteko rusange ya mbere y’uyu muryango yabaye mu 1946.

Yigeze guhagararira igihugu cye cya Peru mu muryango w’Abibumbye ndetse ahagararira igihugu cye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Iburayi n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo.

Mu 1981 yagizwe Umunyamabanga mukuru wa Loni aba ari na we wa mbere ugiye kuri uyu mwanya uturuka muri Latin America.

Muri manda ze ebyiri kuva mu 1982 kugeza mu 1991 yagize uruhare rukomeye mu guhagarika intambara y’imyaka 10 yari hagati ya Iran na Iraq.

Uyu mugabo wanafafije Namibia kuba igihugu kigenga kikava ku gucungwa na Africa y’Epfo.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

  • Nkunda kwibaza impamvu dusaza kandi tugapfa.Ubu koko bimaze iki kubaho,ndetse wenda ukaba umuntu ukomeye nk’uyu (UN Secretary General),hanyuma ugapfa,ukaba zero??Kuki iyo tukiriho dukangata nyamara turi zero???Kuki turwana,twicana,ducurana ibyiza by’igihugu,…???
    Kuki wa mugani tudakundana??Niba koko UMUZUKO uzabaho nkuko Munyemana abivuga,uzabona bake.Muli make,usanga ibintu byerekeye Imana ntacyo bitubwiye.Kuli twebwe abantu,twibeshya ko ubuzima ari amafaranga,politike,shuguri,politike,….Ikibabaje nuko iyo batujyanye ku irimbi batubeshya ko twitabye Imana tukemera.Ngo dufite Roho idapfa tukemera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *