Jay Polly uri i Dubai uwari umugore we bamwambitse impeta | UMUSEKE

Jay Polly uri i Dubai uwari umugore we bamwambitse impeta

Uwimbabazi Sharifa wabaye umugore wa Jay Polly bakaba banafitanye umwana w’umukobwa, yambitswe impeta n’undi wifuza ko babana nk’umugore n’umugabo.

Sharifa yerekanye ko bamwambitse impeta

Uyu Uwimbabazi Sharifa uzwi nka rifa.rw kuri Instagram, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko yambitswe impeta.

Yagize ati “Bwa nyuma na nyuma nambitswe impeta ndi mu rukundo bya nyabyo.”

Uyu mugore ufitanye umwana na Jay Polly, yabanye n’uyu muraperi imyaka itanu ndetse aza no gufungwa azira kumukubita akamukura amenyo y’imbere.

Ubwo uyu muraperi yari afunze, hakunze kuvugwa amakuru ko batandukanye ariko barabihakana ndetse biza kuvanwaho no kuba uriya mugore ari mu bagiye kwakira Jay Polly ubwo yafungurwaga.

Nyuma yo gufungurwa, izi nkuru z’itandukana ryabo n’ubundi zakunze kuvugwa ariko yaba Jay Polly na Sharifa bombi nta numwe wigeze yerura ngo abivugeho, ubu akaba yaje atangaza ko ari mu rukundo n’undi wifuza ko babana.

Uyu mugore wanakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo za bamwe mu bahanzi barimo na Jay Polly, yambitswe impeta mu gihe uyu muraperi we ari i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu akaba yaraye anakoze igitaramo.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Dukurikije amategeko y’abantu n’ay’Imana,imyaka itanu babanye byari ubusambanyi.Ikibabaje nuko n’abateye igikumwe na bo batandukana.Abantu millions na millions bashakana,ni bake babana “akaramata”.Ntabwo bemera itegeko ry’Imana ishaka ko abashakanye baba “umubiri umwe”.Bisobanura ko bagomba gukundana,ntibacane inyuma.Muli rusange,usanga abantu benshi bakuba na zero amategeko y’Imana:Barasambana,bariba,barya ruswa,etc…Abameze gutyo,igihano Imana izabaha,ni ukubima ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *