Jeannette Kagame ashima intambwe y’iterambere umugore agezeho mu Rwanda | UMUSEKE

Jeannette Kagame ashima intambwe y’iterambere umugore agezeho mu Rwanda

Ku munsi mpuzahanga w’Umugore, Mme Jeannette Kagame yitabiriye inama yateguwe n’umuryango Motsepe Foundation wo muri Afurika y’Epfo ukora mu bijyanye no gushyigikira imishinga igamije iterambere ry’abagore.

Mme Jeannette Kagame ashima ko amategeko ubu arengera umugore

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’abagore mu guhangana n’ingaruka zatewe na COVID-19.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’Abayobozi, ababyeyi kandi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya COVID-19.

Muri iyi nama yateguwe n’umuryango ‘Motsepe Foundation’,  Mme Jeannette Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bantu muri rusange, ku bukungu n’izindi nzego, ariko kigira umwihariko ku bagore nk’abita cyane ku miryango yabo ndetse n’umubare wabo munini w’abakora mu nzego z’ubuzima.

Ku bijyanye n’ihame ry’Uburinganire Mme Jeannette Kagame yavuze ko uko abagore bafatwa byagiye bihinduka uko imyaka itambuka, kuko ubu ngo bari mu myanya ikomeye muri Guverinoma ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu kuvugurura amategeko atandukanye no mu gutegura gahunda za Leta zinyuranye.

Yavuze ko abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda ari 61.3% naho mu bagize Guverinoma ari 53.3% ibi bikaba ari ibyo gishima nk’uko yabigarutseho.

Mbere ngo umugore yari afite imbogamizi cyane mu kugira amahirwe yo kwiga no kujya mu kazi ugereranyije n’abagabo.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu mwaka wa 2021 mu Rwanda wizihijwe mu buryo budasanzwe mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19.

Insanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti: “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19.”

Arien KABARIRA URWIBUTSO
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *