Jeff Koinange wasuye Urwibutso ati "namwe muzaze murebe ibyo nabonye" | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:20 06

Jeff Koinange wasuye Urwibutso ati “namwe muzaze murebe ibyo nabonye”

Umunyamakuru w’Umunyakenya ukomeye mu Karere no muri Africa, Jeff Koinange yatanze ubutumwa bujyanye n’ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, asaba abandi kuzaza na bo bakareba ubugome bw’ibyabaye mu Rwanda ndetse n’ikizere kiri gutangwa n’iki gihugu.

Jeff Koinange yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Uyu munyamakuru mu cyumweru gishize yayoboye ibiganiro byatangiwe mu Ihuriro Nyafurika ryigaga ku Iterambere ry’Ubuhinzi (African Green Revolution Forum), yaboneyeho gusura bimwe mu bikorwa byo mu Rwanda.

Jeff Koinange yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ahashyinguye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, yavuze ko ibyo yabonye biteye ubwoba bikaba binagaragaza ubugome bw’indengakamere.

Ati “Bantu banjye ubugome bw’ibyabaye hano, ntibigomba kongera kuba ukundi.”

Uyu munyamakuru avuga ko kuba u Rwanda ruri kuba indorerwamo y’amahanga uyu munsi nyamara hashize imyaka 26 buriya bugome bubaye, ari ikizere cy’ahazaza.

Ati “Ni ikizere cy’abariho babyiruka, bahora bavuga bati ‘Kwibuka’ bisobanuye ngo ‘ntituzibagirwa’ yego barababariye ariko ntibibagiwe. Ubwo ni bwo butumwa bwanjye, rwose nimuze musure Urwibutso rwa Kigali, nimuze mwirebere, mwigendera ku byo mbabwiye nimuze mwirebere…”

Akomeza avuga ko nibaza bakirebera ibimenyetso by’ibitekerezo bibi, by’urwango n’ibyo gutesha agaciro ikiremwamuntu bazahakura isomo rikomeye by’umwihariko ikizere cy’ahazaza.

Yunamiye inzirakarengane zihashyinguye

Mu cyumweru gishize yayoboye ibiganiro byatangiwe mu nama ikomeye yabaye y’Ubuhinzi

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • No but thank you for invite

  • Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

  • Azahe buriya butumwa na benewabo bitwa Mungiki bahora bica abajaluwa iyo habaye amatora iwabo. Nan’ubu Kenya ifite impunzi zo mu gihugu hagati zatewe n’ubwicanyi bwakurikiye amatora y’iwabo. Kandi uko amatora abaye iteka ryose, abakikuyu birara mu bajaluwa bakabicira kubamara. Ururimi ruvug’undi ntirubura koko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *