Jose Chameleone akomeje kwitabwaho aharwarira indembe | UMUSEKE

Jose Chameleone akomeje kwitabwaho aharwarira indembe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Amakuru y’uko Joseph Mayanja uzwi cyane ku izina rya Jose Chameleone arembye yatangiye gucicikana kuri ki Cyumweru nyuma y’amafoto yagiye hanze aryamye ahakirirwa indembe.

Jose Chameleone bivugwa ko ubuzima bwe bwatangiye kumera nabi kubera kunywa inzoga nyinshi kandi zikomeye

Uyu mugabo wakunzwe cyane muri Africa by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, arembeye mu Bitaro byitwa Nakasero muri Uganda.

Ibinyamakuru bitandukanye nka The Standard cyo muri Kenya na The Citizen bivuga ko uyu muhanzi ubuzima bwe butameze neza ndetse akaba ari kwitabwaho ahakirirwa indembe kugira ngo Abaganga babashe gusubiza ku murongo impyiko ndetse n’urwagashya arwaye.

Jose Chameleone yagaragaye aryamye ku gitanda cy’abarwayi nta ntege afite, ari kwitabwaho n’umubyeyi we Prossy Mayanja.

Amakuru avuga ko ubuzima bwa Joseph Mayanja bwatangiye kujya mu kaga cyane kubera kunywa inzoga nyinshi kandi zikomeye zangiza inyama zo mu nda.

The Citizen kivuga ko umwe mu bantu bahafi ba Chameleone, yagitangarije ko amaze igihe agerageza kugabanya inzoga amanywa.

Ngo asigaye anywa cyane imivinyo kugira ngo yitandukanye n’inzoga zikomeye.

Umugore wa Jose Chameleone babyaranye, Daniela Atim yababajwe n’uburyo abantu bahererekanya ifoto y’umugabo we arembye aho kwerekana izigaragaza ari mu bihe byiza.

Kuri Instagram, Daniella yavuze ko ariya mafoto atuma abana be bahungabana ndetse bagakomeza kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwa Se.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge byica abantu benshi.Report ya World Health Organization yerekana ko Itabi ryica abantu 8 millions buri mwaka,naho Inzoga zikica abagera kuli 3 millions.Imana ibuza abantu kunywa “inzoga nyinshi” (1 Timote 3:8).Ikindi kandi,muli 2 Abakorinto 7:1,Imana itubuza kwangiza umubiri wacu kandi Itabi ryangiza cyane umubiri wacu.Mu Idini nsengeramo,nta muyoboke waryo n’umwe unywa Itabi.Babifata nk’icyaha kubera ko Imana itubuza Kwangiza umubiri wacu.Ku mapaki y’itabi yose,haba handitseho ngo:”Itabi ririca” cyangwa ngo:”Itabi ryangiza ubuzima”.

  • @Gasana uvuze ukuri itabi ni ribi, ndarinywa ariko kurireka byaranze, ndagerageza ariko byarananiye pe, inzoga ahubwo zo mbona arizo cyaha kibi kuko uretse kukonona zituma wanakora ibyaha bikomeye nko kwica umuntu utwaye ikinyabiziga wasinze. Ziragusaza ugaseba, ukanduranya muli make nta cyiza cy’inzoga pe. Nemera abahamya ba Yehova babasha gusomaho gake. Jye gake karananiye iyo nyoye nke ngira icyaka ahubwo ninywera soda iyo nzi ko ntaribuzihage. Nukunsengera ahubwo kugira nzazigurwe burundu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *