Joseph Habineza wabaye Minisitiri yateguje ko agiye gusohora indirimbo | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:39 27

Joseph Habineza wabaye Minisitiri yateguje ko agiye gusohora indirimbo

Joseph Habineza wigeze kuba  Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo (icyo gihe ni ko yitwaga) yatangaje ko ari gukora indirimbo ye izajya hanze vuba aha.

Joe Habineza ari gutegura indirimbo

Abinyujije kuri Twitter yashyizeho amafoto ari muri Studio, atangaza ko agiye gusohora indirimbo ye.

Ati “Ndi gufata indirimbo. Iraza vuba.”

Habineza Joseph AKA Joe, yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo tariki ya 28 Nzeri 2004 asimbuye Bayigamba Robert, yegura ku mpamvu ze bwite mu Ugushyingo 2011 asimburwa na Mitali Protais.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika yemeye ukwegura kwa Minisitiri Joseph Habineza, yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria.

Muri Kamena 2014, Joseph Habineza yongerewe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana ndetse ku wa 18 Kamena 2014 akaba yari yashyikirije Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Bivuze ko icyo gihe yari ahagarariye u Rwanda muri Nigeria no muri Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 nibwo Amb Joseph Habineza yabaye umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe.

Ubu ni umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu Ltd.

Yavuze ko ubu ari mu bikorwa bya recording
Ubu ni umuyobozi wa Radian Yacu

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hhhhhh
    Ni sawa grand frère papa Michel !
    Upfa gusa kutazabigira iturufu ya politique nka Bob wine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *