K8 Kavuyo ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga, aragenzwa n’iki? | UMUSEKE

K8 Kavuyo ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga, aragenzwa n’iki?

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi Muhire William uzwi cyane nka K8 Kavuyo mu muziki, ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga nk’uko tubikesha imwe mu nshuti ze itashatse ko izina rijya mu itangazamakuru.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo Kavuyo yaherukaga mu Rwanda

Mu makuru dukesha iyo nshuti ye, avuga ko K8 yaje mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gushora imari ndetse no gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yagize ati “K8 amaze iminsi mu Rwanda ariko yaje mu ibanga. Ubu tuvugana ntabwo ari i Kigali ahubwo arimo kugenda atembera ibice bitandukanye by’igihugu arebe aho azashora imari.”

Mu mpera z’umwaka wa 2019 uyu muraperi nibwo yaherukaga mu Rwanda. Icyo gihe akaba yaranagiranye ikibazo n’umugabo witwa Mupenzi Antoine kivuye ku ndirimbo ‘Acapella’.

Antoine yashinjaga Kavuyo ko yafashe amagambo yo mu ndirimbo ye yise ‘Igishakamba’ akayakoresha. Bituma Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rufata umwanzuro ko K8 agomba kwishyura agera kuri Frw 6,050,000.

K8 usanzwe abarizwa muri America, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Acapella, Ndaguprefera, Alhamdulilah’ n’izindi zitandukanye yagiye akorana n’abandi bahanzi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

RUTAGANDA Joel / UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Uyu ni wa wundi wabyaranye na Miss Rwanda 2009,Bahati Grace babeshyana ngo bali mu rukundo.Kuryamana n’uwo mutashakanye bisigaye byitwa kuba mu rukundo.Kuba ari icyaha mu maso y’Imana yaturemye ntacyo bikibwira abantu.Imana bayikuba na zero.Ariko nayo aho ibategeye ni ku munsi w’imperuka,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,ahubwo ikazura abapfuye barayumviraga,ikabaha ubuzima bw’iteka.Ni Yezu ubwe wabivuze.Kuba abantu basuzugura Imana,niyo mpamvu isi ari mbi,uhereye kuli Adamu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *