Kabarore: Robine rusange ziherukamo amazi mu mezi 4, ubu ijerekani ni 300Frw | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 9:21 38

Kabarore: Robine rusange ziherukamo amazi mu mezi 4, ubu ijerekani ni 300Frw

Abatuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo baravuga ko amavomero rusange amaze amezi ane adaherukamo amazi ku buryo amazi meza ubu abona umugabo agasiba undi kuko ijerekani iri kugura 300 Frw.

Bari kwivomera ibishanga ni na yo banywa

Bamwe mu baturage baganiriye n’umuseke bavuga ko muri kariya Kagari ka Simbwa bavuga ko ubu bari kubona amazi meza ari uko bayaguze n’abayazana ku magarebayakuye mu mujyi wa Kabarore.

Nshimiyimana Theogene Ati “Ubu kubona amazi meza ujya Kabarore ugatanga amafaranga 300 cyangwa se ukajya kuvoma mu bidamu byacukuwe mu bishanga.”

Mukaniyonsaba Godeleva avuga ko abatishoboye batakibona amazi yo kunywa ku buryo ubu bari kunywa amazi yo mu bishanga ku buryo ubu abana babo bari kurwara indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko iki kibazo bari kugishakira umuti kuko hari gukorwa umuyoboro wa Minago ufite isoko mu murenge wa Gitoki.

Uyu muyobozi yizeza ko bitarenze ukwezi kwa kane k’umwaka wa 2021, uriya muyoboro uzaba utanga amazi mu tugari two mu murenge wa Kabarore, Remera na Gitoki.

Ati “Ku buryo nko muri Kabarore by’umwihariko Akagari ka Malimba, aka Simbwa ndetse n’Akagari ka Kabeza hakaba n’utundi tugali two mu murenge wa Remera duhana imbibi no mu Murenge wa Gitoki, aho hose hazaba hafite amazi.”

Uwo muyoboro uzuzura utwaye miliyoni 600 z’ amafaranga y’urwanda.

Akarere ka gatsibo kavuga kandi ko kugeza mu kwezi kwa kane umwaka utaha uwo muyoboro umaze kuzura, umuturage uzaba uvoma kure azajya akora ikilometero kimwe gusa .

Muri kariya Karere kandi hari kubakwa indi miyoboro 3 na yo izarangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021, ikazasiga kari ku kigero cya 88% mu kwegereza amazi meza abaturage kuko ubu kari kuri 78%.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/GATSIBO

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • COVID19 Yakamije amasoko n’ibigega nibabe bihanganye andi mezi make.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *