Kabayiza Idrissa ufana Rayon Sports asaba ko ibibazo biyirimo bikemuka vuba – UMUSEKE
  • 25/09/2020 5:43 07

Kabayiza Idrissa ufana Rayon Sports asaba ko ibibazo biyirimo bikemuka vuba

Kabayiza Idrissa uzwi nka Zaki, umufana wa Rayon Sports, mu kiganiro yahaye Umuseke yavuze ko muri 1984 -1986 yakiniye Junior yayo, ngo uko iyi kipe iyobowe ubu bibabaza abakecuru n’abasaza bayikunda, akavuga ko ibibazo bihari biri ku mutwe wa Munyakazi Sadate.

Zaki umufana wa Rayon Sports wanayikiniye avuga ko ari ikipe y’abaturage

Zaki wakinaga mu izamu icyo gihe yabwiye Umuseke ko nta bibi Rayon Sports yabayemo nk’ibyo irimo.

Ibi uyu mufana wanabaye umukinnyi wa Rayon Sports yavuze ko yatunguwe no kubona umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cya guma mu rugo yaragiye ku Kagali kwaka akawunga ubuzima bwanze, we ngo ntarajya no ku Murenge kwaka umuceri.

Ati “Birababaje cyane ariko umukinnyi nta makosa afite kuko yari yitabaje Ubuyobozi bw’Ikipe ntibwagira icyo bumumarira.”

Zaki avuga ko Rayon Sports atari ikipe ya Politike ngo ni ikipe y’abaturage bose.

Yagize ati “Ntabwo ari iy’umuntu ku giti ke, ndasaba Umukuru w’Igihugu kudutabara akadukurira akarengane kuri Rayon Sports kuko mbona ibibazo byose ari we ubifataho icyemezo cya nyuma.”

Kuri we ngo mbere y’uko Munyakazi Sadate agera muri Rayon Sports, hahise hatangira ibibazo.

Zaki avuga ko abasaza n’abakecuru bakunda Rayon Sports bababaye cyane kubera ukuntu Rayon Sports iyobowe.

Rayon Sports imaze igihe itumvikana na bamwe mu bafana bayo. Mu minsi ishize uwari Perezida w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Jean Claude yarahagaritswe kubera ko yumvikanye mu Itangazamakuru avuga ko Perezida wayo  Munyakazi Sadate adashoboye.

Amushinja kuba Rayon Sports imaze igihe mu bibazo ariko akaba atarashoboye kubikemura.

Zaki yakiniye Rayon Sports mu ikipe y’abato
Asaba ko Sadate niba atagishoboye gukemura ibibazo biri muri Rayon atanga ubuyobozi abandi bakagerageza

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikigaragara ko nt’abanyamakuru tukigura nibi birimo uyu Zaki wiba amatiki kuri stade niwe koko ushaka kwerekana uko rayon yakagombye kuyobora koko.None se ko bashebuja ntacyo basize mu isanduku ya rayon kandi ikipe ukura amafaranga ku kibuga none ibikorwa bikaba byari byarahagaze wumva amafaranga yavahe.Ikindi simbona ko umuntu yakwaka inkunga aho uvuga kuko ni gahunda nziza ya leta kereka niba ubona ko leta yibeshye ujya gushyira buriya buryo.Ibindi mureke ibitabapfu

  • Ariko se abantu bazahora mu matiku kugeza ryari? Ubu se buri gihe uko hazajya hajyaho Umuyobozi hakagira uvuga ko adashoboye twese tujye tujya mu muhanda ngo niyegure? Waretse Sadate akarangiza manda ye hanyuma namwe abashaka kwiyerekana mukiyerekana? Ubu Murashaka gukomeza gutera ubwoba Munyakazi Sadate ngo ahunge? Oya nabe umugabo, arangize manda ye hanyuma n’abandi bazatwereke itandukaniro. Uyu mugabo ngo wabaye za makinnyi ko tutamuzi mu ba legendary ba rayon Sport? Abure kureba ibimureba akomeze mu matiku.

  • Muzehe icecekere, MUNYAKAZI yaje aje azanywe no kurindimura rayon sports.

  • Ndemeranywa nuyu musaza. Analyse ye niyo 100%. Ariko ubundi Sadati kuki yizirika kuri Rayon Sport?

  • Uyu Zaki nawe ati ndarikocoye. Nta nkumi yigaya koko. Wakinnye umupira se, uri Poku, Sembagare, Gasana Brave,,… ? Muve mu matiku mureke Sadate yubake ikipe kuko yabigaragarije ubushobozi, ubushake n’urukundo.

    Mwe muri ba rusaruriramunduru

  • Arko hano numunyamakuru ukomeza kugarura inkuru nkiyi,ubanza nawe abagamije kururu kururu,baretse Sadate akayiyobora bakamutera ingabo mubitugu ubundi bakazasigara bavuga twakoze iki niki none ntacyo watugejejeho,arko bakareka amagambo gusa.

  • Kubera ko Rayon sport yaritunze abantu benshi ntacyo bo bayimariye niyo mpamvu birirwa basakuriza muri media, ubundi si ni hehe mwumvise umuyobozi w’abafana yeguza perezida w’ikipe ???? Ese ubundi abayoboye Rayon bose mu myaka ishize bigize bahura n’ingaruka ya COVID nkuko ubu bimeze ? , ahubwo Rayon ishobora kuba yari yarabohojwe n’agatsiko k’abantu biyitaga Imena bakikorera business zabo mu buryo butandukanye, ahubwo byaba byiza bajyanywe mu nkiko bagasobanura uburyo umutungo wayo warigishijwe urugero match yo gutwara igikombe cya championat saison 2018-2019 Rayon 3-1 Marines FC , ari abakinnyi bagurishijwe Shassir, Caleb, Pierro, Diarra, Kasirye, Camara, Mukunzi, Abuba, Faustin, Gabby, Djabel, Rwatubyaye, Muhire Kevin, ntabwo babwiwe uburyo cash baguzwe zakoreshejwe mw’ikipe ???? Ese kuki Muhawenimana Claude, Matic, Mike bakirwanira kuyobora abafana b’ikipe baretse n’abandi bakabatsimbura gusa byaba byiza bagiye bahabwa mandat ihwanye n’iya Comité iriho yaramuka isoje imyaka bahawe bakajyana nayo byajya bica amatiku mw’ikipe. Umuti wuko ibintu byakemuka nuko za Comité zicyuye igihe zajya zireka kuvangira Comité iri actif nibwo ibibazo byakemuka, ikibabaje nuko abari mw’ishyamba rya rayon harimo abavuye muri mabuso kubera amanyanga bakoze muri business zabo z’uburiganya,abandi bakaba bari mu nkiko zisanzwe baburana nubwo bitavugwa, none bakaba bashaka kuvangira Comité iyobowe na Sadate binyuze muri fans club zimwe, KNC wananiwe kubaka ikipe ye wirirwa yeguza abayobozi bandi makipe kandi bitemewe ukurikije amahame remezo ya CAF , Fifa, Ferwafa gusa n’inteko rusange y’abanyamuryango ba Ferwafa bari bakwiriye kumufatira ibyemezo bikomeye ntaho byabaye kwivanga mu mikorere yindi kipe kandi niyawe igifite inenge muri structure organisationnelle (perezida w’ikipe niwe ugura abakinnyi, akabasinyisha , akaba umuvugizi, akabamamaza) byaba byiza aretse mwikipe ye habayemo decentralisation en vue de partager les responsabilités au sein de l’équipe, sinon abantu bazamuhararukwa kubera kuvanga ibintu ( l’homme de tout sauf rien) , aziyubahe nkuko abandi bayobozi bameze bandi makipe baba biturije

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *