Kabgayi: Inzobere zo mu Bwongereza zivuga ko Amarangi afasha abana barwaye amaso | | UMUSEKE
  • 04/07/2020 12:28 57

Kabgayi: Inzobere zo mu Bwongereza zivuga ko Amarangi afasha abana barwaye amaso

Itsinda ry’Inzobere rivuye mu Bwongereza ryashyize ibishushanyo ku nkuta z’Ibitaro abana barwaye amaso n’abayabazwe bavurirwamo, ngo azafasha ko biyibigaza ubuzima bwo mu Bitaro.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko ashimishijwe n’iki gikorwa

Inyubako nshya yagenewe abana barwaye amaso, niyo inzobere zasize amarangi.

Umuyobozi w’itsinda ry’Inzobere, Achlin de Schman avuga ko ibi bakoze atari ibihimbano, ko no mu Bitaro by’abana iwabo babikora kandi bigatuma abana barwaye amaso badatinya abaganga.

Ati: “Ubusanzwe abana bakunda ibishushanyo, iyo baje kwivuza biba ngombwa ko bagira ibibarangaza bakareka kwiyumvisha ko bari kwa Muganga.”

Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso, Dr. Tuyisabe Théophile avuga ko bateganya gutandukanya abana barwaye amaso n’abakuru kuko bashobora kwanduzwa izindi ndwara n’abakuru barwaranye.

Avuga ko amabara bashyizemo hari azajya atuma umwana wabazwe amaso agira amatsiko yo kureba.

Yagize ati: “Turateganya gushyiramo n’ibikinisho kuko abana babyishimira.”

Abana bakunze kwibasirwa n’indwara z’ishaza, gukomereka, gukuba amaso, Kanseri n’indwara y’imirari.

Mu mezi abiri  ashize abana barenga 150 bavuwe amaso harimo n’abo yakize burundu.

Zimwe mu Nzobere zivuye mu Gihugu cy’Ubwongereza
Amarangi asize ku nkuta ziri hejuru y’ibitanda by’abana
Izi Nzobere zivuga ko ibishushanyo bizatuma abana bisanzura bumva ko batari mu Biraro
Dr Tuyisabe Théophile Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso iKabgayi

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kabgayi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *