Mu ruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yarimo mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri nimugoroba yaganiriye n’abaturage bo mu murenge wa Rubaya, ku mibereho yabo n’ibindi birimo uburenganzira bw’abana. Kuri iki yatunguwe kandi ababazwa no kumva ko hari abana baterwa inda bakabyara kabiri bataranarenza imyaka 17.

Minisitiri aganira n’abaturage ba Rubaya
Muri uyu murenge uhana imbibi na Uganda mu majyaruguru y’u Rwanda Minisitiri Francis Kaboneka yababajije ku bibazo bireba abana, niba hari ababahohotera, ababafata ku ngufu, ababatera inda n’ibindi bibangamiye uburenganzira bw’umwana.
Ikiganiro gito n’abaturage;
Minisitiri Kaboneka: Hano abana batwara inda bakiri bato barahari?
Abaturage: Yego.
Minisitiri: ubwo bazitwara bafite imyaka ingahe?
Abaturage: hari ababyara kabiri batarageza 17.
Minisitiri: ubwo se uwa mbere aba yaramubyaye afite imyaka ingahe?!
Abaturage: Cumi n’ine gutyo..
Minisitiri: ubwo se amashuri bubakira azigwamo na bande?!
Abaturage: babyara bamwe abandi bakura… {baraseka cyane}
Nyuma yo kumva ibi, Minisitiri ati “nk’ababyeyi turimo turabiseka, ariko ntabwo ari byiza ntabwo dukwiriye kubiseka ngo tubihindure umukino! Tekereza ufite umwana wawe ejo ukabona yatwaye inda, akareka kwiga, ayo mahirwe ye agapfira aho akangirika ubuzima bwe bwose.”
Arakomeza ati “Yenda umwana yari kuzavamo muganga, mwarimu cyangwa umuyobozi igihugu gikeneye ariko buriya ubuzima bwe uba ubwishe ntabwo aba agiteye imbere uko bikwiriye. Ni ikibazo dukwiye gufatanya kurwanya.”

Ati “Murabiseka ariko ni ibintu bibabaje kandi bibi”
Minisitiri yasabye ababyeyi gushishikazwa n’uburere n’uburenganzira bw’abana, asaba urubyiruko kwirinda kwiyandarika asaba n’abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu gukurikirana abahemukira abana kuriya bagahanwa bikomeye.
Nyirantezimana Valentine utuye muri uyu murenge, yatangarije Umuseke ko ikibazo cyo gutera inda abana akenshi gituruka ku biyobyabwenge biva hakurya urubyiruko n’abakuru banywa bagasinda bagasambana ndetse abagabo bakuru bagasambanya abana bato cyane.
Ngo hari kandi abana bajya gushaka imirimo hakurya muri Uganda bagaterwayo inda bari bazi ko bagiye gushakayo imibereho myiza.
Ikibazo cy’abana baterwa inda muri aka gace aho gikomereye ni uko ngo usanga akenshi kidakurikiranwa, abana n’ababyeyi bakicecekera imbere y’ababahemukiye.
Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’abayobozi gushyira imbaraga mu guhagarika iyinjizwa ryabyo biva hakurya muri Uganda.
Minisitiri Kaboneka yahaye umwanya aba baturage ngo nabo bamubwire ibibazo bafite, batangiye kumubwira iby’imitungo yabo yangijwe ntibayishyurwe hakorwa umuhanda w’ibitaka wa Rubaya, imvura yahise igwa inama irasozwa ibibazo byabo babyandika ku mpapuro asaba abayobozi b’Akarere kuzabikemura.

Batangiye kumugezaho ibibazo byabo imvura yabarogoye inama irasozwa

Ikibazo cy’abana baterwa inda bakabyara kabiri bakiri batarakura yasabye abayobozi kugihagurukira
Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ Gicumbi
8 _
Iri terambere ryo gukoresha inama abaturage ku gasozi, bicaye hasi, ni bwoko ki ra? Yenda bikozwe n’ubuyobozi bw’umudugudu cyangwa akagari byagira inzira. Ariko inama na Ministri!!! Abayobozi na ba Afande i bicaye hariya ubona bamerewe nezza nta kibazo mu ihema ryiza ritatse, umuturage we yanitse agahanga ku zuba,imvura yagwa ikamunyagira ntaho yugama!! Ariko se ubundi Minister ajya kubaza abaturage ibibazo nka biriya, nta bakozi b’irangamimerere n’ab’ikigo cy’ibarurishamibare, bafatanyije n’abayobozi b’ibanze, baba bagomba kubikora raporo ikamusanga i Kigali?
Ibyo babyita GUPINGA for just the sake of it!!!
Iyo bavuga ngo abayobozi nibegere abaturage ntabwo baba bavuga ba mudugudu na ba gitifu gusa mon cher! Baba bavuga n’aba bo hejuru bose!
Nonese niba ari hano basanzwe baremera inama uragira ngo kuko Minister abasuye bahite bahuzuza inzu mberabyombi y’igitangaza!?
Niba ari hano basanzwe bahurira kuki Ministre atahabasanga? Uragira ngo se bahite batera amahema manini bicaremo bose kimwe n’abo bayobozi bandi uvuga ngo ni uko Ministre yabasuye?
Umva my friend, Minisitiri w’igihe cyanyu mutandukanye n’uwa none, ubu Minisitiri si igitangaza nka kera, ni umuntu usanzwe si uwo kwakirwa nka Perezida wa Reoublika, agomba kumanuka agasanga abaturage mu buzima bwabo akabona iyo realite yubuzima barimo.
Naho kwicara i Kigali agategereza izo raporo uvuga ejo ari uko abigenje nabwo wasanga umunenga ngo Minisitiri ntiyegera abaturage none baramubeshya uko babayeho!
Genga gacye rwose
Gupinga tout juste pour gupinga!!
Bicagu we jya wivugira kuko ntazi niba ufite umuryango ubayeho murubu buzima. Ministre wa kera wigeze ubona amanura amapolisi abasilikare na dasso agiye guhura nabaturage ninde? duhe amazina dushakishe. Yewe uvuge na komini wabibonyemo.Ntabwo habura numwe warutuye muriyo komini uza kusoma ibyo wanditse.Hari ikintu gitera akababaro iyo abantu bavuga u Rwanda rwa mbere ya 1994 nkaho abarubayemo bose bashinze nta numwe ugihumeka.
Ubundi sinari nzi ukuntu abantu bo mu byaro batwara inda numvaga bidashoboka kuko nge nkiri muto nabaga mfite akazi kenshi no koga nogaga nimugoroba maze gikamisha inka. Naje kujya kwiga muri secondaire nibwo natangiye kubona abanyamujyi basomana bakaryana iminwa abandi bagaterana ibyo bitaga finger (Intoki). Noneho rero nza no kujya muri kaminuza aho i Kigali ariko sinabonaga umwanya wo guteretana pe ariko abasore benshi bansabye urukundo ndabatsembera. Reka rero nzagaruke mu cyaro nsanga abana benshi barabyaye biranshobera. Noneho ndibaza nti biterwa n’iki? Udusore tugurira abakobwa za telephone, niryo tangiriro ariko izo telephone ntibaziganiriraho. Ni ukohererezanya porno, ibitsina byabo n’indi myanya y’ibanga. Naje kwibaza, ese basambanira hehe? Nyuma yo kwishyushya ubwonko? Naje kujya kuvoma noneho aho twavomaga ni mu rutoki. Ngiye gushaka umupfundikizo nsanga byakomeye hagati y’abana bafite nka 13 ans. Bari bafite experience iteye ubwoba, nyuma yaho numva ngo karabaye. Iyo bahuriye aho ntawe uba yiteguye. Ubwo se wabirwanya ute? Niba ufite umwana ufite telephone, uzayimwake urebe. Uzumirwa, ni abazungu banyara, bonkana, n’abana iyo bahuye bahita babyigana. Ubusanzwe twahuraga dukina agapira, bo bahura baryama.
@Bicagu, mu nkuru baratubwira neza ko abaturage bagiye guhabwa ijambo imvura ikagwa bigahagarara. None se wowe urumva nta kibazo kirimo? Ministri yatahanye iki? Hejuru y’ariya mikoro yose yakoreshejwe, gukodesha amahema asanzwe abiri cyangwa atatu, abaturage ubwabo bakayishingira mu muganda udasanzwe, byaba ari ibidasanzwe ahantu hari bubere uruzindiko rwa Minister?
Niba icyo ushyize imbere ari ukwegera abaturage uko babayeho, nabo ririya hema bajye barireka. Bicare ku zuba kimwe nabo. Banyagiranwe nabo, kuko kwemera kunyagiranwa n’abandi ni ikimenyetso gikomeye cya solidarite’.
Ibyo uvuga nibyo. Aba bayobozi bazahitemo kwicarana n’abandi hasi bose banike agahanga cg bicarane n’abo baturage mu mahema, cg bajye bateganya salle nini bihagije yo kwakira inama nk’izi. Rwose biragaragara nabi kuri aya mafoto, birimo ubwirasi nagasuzuguro. Jye ntawajya kunyanika hariya ngo nzamwemerere … wapi kabisa.
Usanase, abenshi muri bariya bana baterwa inda n’abantu bakuze. Barimo n’abubatse, n’ubwo abenshi ubu ari abasore basigaye barenza imyaka 30 bakiba mu ngo z’ababyeyi babo, kuko nta munani w’ubutaka bashobora kubona (munsi ya hegitari 2 ntawemerewe kongera gupasura ubutaka buhingwa), no kwiyubakira inzu bikaba bishoborwa na bake, ahanini kuko ntacyo abenshi muri abo basore binjiza gifatika, ni abashomeri baburambyemo. Biborohera gushuka abangavu n’abana kurusha uko babikirera abakobwa bakuze baba bararikanuye, bashaka cash ifatika iyo babigiyemo. Wakongeraho inzara inuma ahenshi mu cyaro, ugasanga ahubwo abana benshi baterwa inda bashukishijwe ibiryo, atari izo telefoni uvuga. Umuti wa mbere ku nda ziterwa abana, ni ukugabanya ubukene n’ubushomeri mu cyaro. Umwana w’umukobwa wese utaye ishuri imburagihe kubera kubura amafranga y’ishuri cyangwa kubera inzara, aba agiye kuba inyama y’ibisiga. Ariko ntitunirengagize inda nyinshi abana baterwa n’abo mu miryango yabo, kubera uburumbo bwasabagiye. Ingeso abanyarwanda benshi bavanye mu buzima bw’inkambi babayemo mu Rwanda no mu bihugu bidukikije, buteye ubwoba.
@Ngofero
Comment yawe niyo 100%,mu byaro hari ubukene bukabije abana bataye amashuri cyane abakobwa! Iyo atize ntamenya agaciro ke,ntamenya imyororokere kuko ababyeyi ntibazapfa babimugabirijeho ( no mri kigali nuko)…Izi ni consequences zubukene ndetse nubu shomeri bikabije! Hakenewe Urbanisation mri rural areas no kwiga imirimo .
Murakoze