Kabuga yari amaze imyaka 26 yidegembya, yihishe mu bihugu birimo na Kenya - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:19 22

Kabuga yari amaze imyaka 26 yidegembya, yihishe mu bihugu birimo na Kenya

Umunyemari Kabuga Felisiyani wari warashyiriweho asaga miliyoni 5 z’amadolari ku watanga amakuru y’aho ari, yaje gufatirwa mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu, aya makuru yemejwe n’urwego rwa simbuye Urukiko rwa Arusha, ndetse Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa yavuze ibihugu Kabuga yihishagamo.

Kabuga Felisiyani ubu afite imyaka 84 y’amavuko

Kabuga yavuzwe cyane muri Kenya. Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ivuga ko yihishahishaga mu bihugu bitandukanye akoresheje imyirondoro itari iye.

Yabaye muri Congo Kinshasa, Kenya, mu Budage, mu Bubiligi, ndetse no mu Busuwisi, nyuma yo kubona ko kumufata bigoranye, America yashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu uzamufata cyangwa akaranga aho ari.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa rivuga ko Mzee Kabuga Felisiyani afite imyaka 84 y’amavuko akaba yafashwe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Gicurasi muri gahunda ndende yo gushakisha abanyabyaha yiswe “Operation Judiciaire 955” yatangije n’Abagandarume mu Bufaransa (OCLCH).

Ibikorwa byabo babisabwe n’Ubushinjacyaha Bukuru n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris.

Minisiteri y’Ubutabera mu Bufaransa ivuga ko Kabuga Felisiyani abifashijwemo n’abana be yagenderaga ku byangombwa bihimbano, akibera mu mahoro mu gace ko mu Bufaransa kitwa Asnières-sur-Seine.

Uyu musaza akekwaho uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abasaga miliyoni barishwe, ashinjwa kuba yarashinze umutwe w’Interahamwe ugize n’intagondwa z’ ‘Abahutu’ icyo gihe zicaga Abatutsi ndetse no kuba yarateye inkunga umushinga wa Radio RTLM izwi cyane mu gushishikariza urwango, no gushishikariza “Abahutu” kwica “Abatutsi”.

Gahunda ndende yo gushakisha abanyabyaha barimo na Kabuga, bariya bajandarume bayikoze bakoranye cyane n’Urwego rwasimbuye Urukiko rwa Arusha, Pilisi y’Ububiligi n’iy’i Londres mu Bwongereza.

Ifatwa rya Kabuga riratuma hatangira ibikorwa byo kumuburanisha, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rukaba ruzamushyikiriza Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha, akazajyanwa i Lahe /Hague mu Buholandi akazaba ari ho azaburanishirizwa.

Uretse Kabuga Filisiyani, abandi bagishakishwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Augustin Bizimana, na Protais Mpiranya.

UMUSEKE.RW

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ni Sawa kabisa. Bravo ku gihugu cy’ubufaransa. Nibakore I perereza ryimbitse maze bate muriyombi uwariwewese wahanuye indege yahitanye président Habyalimana nabo bari kumwe bose kuko ninacyo cyabaye I mbarutso ya génocide yatumazeho abantu.

    • Ngewe nk’Umukristu,mpora nibaza impamvu umuntu agirira nabi undi.Kuki abantu bicana?Kuki barwana kandi Imana ibitubuza?Kuki ugirira nabi umuntu nkawe?Nyamara ejo uzasaza,ugapfa.Uyu nubwo agiye gufungwa,azapfa vuba.Igihano nyamukuru Imana izaha abantu babi bose,ntabwo bazazuka ku Munsi wa nyuma.Iyo bapfuye ntibongera kubaho.Ntabwo bajya mu muriro cyangwa ngo bitabe Imana.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka ntiyongere kubaho.Ariko abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,Imana izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.

  • @ Mbaduko ibyuvuga sibyo ntabwo aricyo cyabaye imbarutso yo gukora jenoside yakorewe abatutsi ahubwo wibuke ko ingengabitekerezo ya jenoside yatangiranye n’icyiswe revolution ya 1959, 1961, 1963, 1973, 1990-1994, none se ntabwo ujya ubona amafoto y’interahamwe zirimo kwigishwa n’ingabo zabafaransa muri 1992 gusa perezida Macron atangiye kubagaragaza yerekanye ubudasa bwe hasigaye gufata ba kanziga n’abandi hamwe n’ uwatwaye black box yakuwe murugo rwo kwa kinani kubari baharinze. Congz to france police and President Macron

  • Mbaduko, ntabwo ihanurwa ry’indege ya Habyara ariyo ntandaro ya Jenoside. Nonese imihoro yakoze Jenoside yaguzwe n’imyitozo interahamwe zahawe byabayeho ar’uko Habyara apfuye?n’ibintu bari basanganywe ahubwo babonye urwitwazo Kandi rw’amafuti. Ikibabaje n’uko abazungu babishyigikiye.

    • Biramutse bigaragaye ko..amateka yu Rwanda yazongerwa kwandikwa bundi bushya.Ibaze uko byamugendekeye nyuma.

    • Toto na Mugusha mwese hamwe nabibariza ikibazo kimwe? Mwabaga mu Rwanda mwavukiye mu Rwanda mwari muzi umwuka wabaga mu Rwanda guhera 1/10/1990 kugeza 03/1994? ikindi kuki mutibaza impamvu urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwari rufite inshingano zo kuburanisha abantu bakoze ibyaha mu Rwanda 1/1/1994-31/12/1994? Ibyose se nabyo murabihakana kandi urwo rukiko arirwo rwanzuye ko habaye jenoside yakorewe abatutsi? Uwo toto rero uzanamo 1963, n’iyindi myaka namwibutsako doreko benshi babinyura hejuru ko mu Rwanda nabwo hari civil war 1962-1967 Ese ibyo nabyo bizafata Kabuga wenyine? Aho ndumva ahubwo mwaba muri kumuha inzira azanyuramo yiregura. Abashoramari bose icyo gihe nabo bahita bafungwa Bariya bari bakize ku ngoma ya Kinanai.Fora nibande?

  • @ Mugisha,
    @ Toto,
    Mugisha urakoze kuri iryo jambo ” Urwitwazo”. I kinyarwanda ni ururimi rukomeye ariko burya ijambo ” urwitwazo” *n”imbarutso” bifite igisobanuro kimwe. Sinzi rero impamvu uwo watumye habaho urwo rwitwazo abantu bakica abaturanyi babo mwumva ntaruhare afite mu byabaye.
    Oya rwose umuntu wahanuye indege n’a Kabuga waguze iyo mihoro bari murwego rumwe rwa ruharwa.
    Ni ugutinza iminsi nkuko Kabuga yari amaze imyaka 26 ariko amaherezo agomba kugezwa mu nkiko abacu twabuze bagahabwa ubutabera.

  • @Mbaduko…….ukuri kuraryana, habyirwa benshi hakumva beneyo n’umugore wa kinani baraje bamutange ajye gusobanura aho yashize boite noire nuwo yayihaye , abari mu mashamba ya kongo nibo batahiwe bashatse batahuka vuba na bwangu bagasaba imbabazi abo bahemukiye kuko nyuma ya COVID 19 bashobora kuzibonera cya mutema kuni

    • @ giraneza !!! None se ninde wakubwiye ko umugore wa Kinani yari umukanishi w’ indege ku buryo yakuyemo cg se akaligisa ako gasanduuku k’ indege ????? None se nawe ko ari mu bufaransa k’ umugaragaro kuva cyera ko atigeze yihisha, kuki atigeze yoherezwa m’ u Rwanda kugeza na n’ ubu ??? Ese bwo bamwohereje m’ u Rwanda byakungura iki ??? Ketretse niba uteganya kumwotsamo brochette ukamuryaaaaa!!!! Ngo “URUCIRA MUKA SO RUGATWARA NYOKO” !!!!!!

    • Giraneza we, uvuze make ariko ahatse byinshi!
      Aha niho umukino ugeze, nibaze baburane, abari mu mashyamba bavemo, hanyuma abere nabo bikomereze businesses

    • Reka ahubwo Kabuga ejobundi akubitire ikinyoma ahitakumye.

  • Mujye mureka kujijisha, ninde wahakana ko iyicwa rya Perezida Ndadaye ritagize ingaruka kubanyarwanda? Undi ngo ese muriyo ndege harimo iki? Mujye mwivugira nababwiriki.

  • Ubutebera buzakurikizwe kubera ko nicyo bubereyeho,,ikindi kandi tumenye ko icyaha ari gatozi.Komera Rwanda nabagutuye .

  • Wakwidegembya gute se kandi ukanihishahisha?

  • Ikintu nangira abanyarwanda ni kimwe ni ukwibwira ko urusha abandi ubwenge nako urusha abandi kubeshya.Ukihishahisha inyuma yibinyoma icyo byadusigiye isomo rikomeye.Nukuba twanzwe nabatutaranyi benshi batwakiriye, bakaturera tugakura,nicyo twasaruyemo.Gusa guhunga bizahoraho kuko umuntu ashobora guhunga ibintu bitandukanye urugero ni Ruzagayura.

  • Mukomeze mudutohoreze niba koko abana ba Kabuga baragiranye ibiganiro na leta yu Rwanda mu rwego rwo hejuru.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *