Kabuga yibwiraga ko azarinda asaza yihisha - Dr J. Damascène Bizimana - UMUSEKE
  • 04/06/2020 11:23 31

Kabuga yibwiraga ko azarinda asaza yihisha – Dr J. Damascène Bizimana

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kimisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside,CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko kuba umunyemari Kabuga Felicien  yatawe muri yombi ari inkuru nziza ku butabera bw’u Rwanda kandi ko n’abandi bakoze Jenoside aho bari hose ku isi bagomba ‘kuba menge’.

Dr Bizimana uyobora CNLG( Photo@The New Times)

Avuga ko ifatwa ya Kabuga ryakiriwe neza mu izina ry’ubutabera kubera ko Jenoside ni icyaha ndengakamere kandi Kabuga ari mu batanze uburyo bwose bwatumye Jenoside  yakorewe Abatutsi ishoboka, bwaba ubw’amafaranga,  n’ikimenyane yagiye yubaka hirya no hino ku isi.

Dr Bizimana avuga ko kugira ngo Kabuga amare imyaka 25 atarafatwa ari uko yari azwi henshi ku isi kubera ikimenyane n’amafaranga afite.

Ngo byatumaga yiyoberanya akoresheje ibyangombwa by’inzira bitandukanye biriho amazina anyuranye.

Avuga ko kuba ubutabera butaracitse intege mu kumushakisha ari ikintu kiza. Ashima ko Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rutigeze rucika intege ahubwo rugakomeza kumushakisha.

Ati: “ Umushinjacyaha mukuru warwo aherutse kutwizeza ko bafite amakuru y’aho ari kandi ko kumufata biri hafi, ko bageze ku gice cya nyuma. Kandi wibuke ko gufata abantu nka Kabuga atari ibintu byoroshye kubera uburyo biyoberanya ariko amayeri yose yakoreshaga yari yaratahuwe.”

Dr Bizimana avuga ko kuba Kabuga afashwe bigomba guha isomo abandi bakoze Jenoside bagishakishwa barimo Major Protais Mpiranyi, Augustin Bizimana, Col Phineas Munyabugarama wayoboraga ikigo cy’ingabo cya Gako mu Bugesera n’abandi bakumva ko bazafatwa uko byagenda kose.

 Buri rwego rw’ubutabera rwakwishimira kuburanisha Kabuga…

 Abajijwe niba bitaba byazi u Rwanda nk’igihugu Kabuga avugwaho gukoreramo icyaha rumuburanishije, Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko idosiye ya Kabuga izatunganywa n’Urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i La Haye mu Buholandi.

Uru rwego kandi ruhuje izahoze ari inkiko ebyiri ni ukuvuga Urukiko mpuzamaahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho Yugoslavia kandi ngo uru rwego nirwo rwashyizeho impapuro zo gufata Kabuga.

Avuga ko ikizakurikiraho ari uko ruzasaba u Bufaransa kumwohereza i La Haye aho rukorera, ariko rukanagira ishami i Arusha, akorerwe idosiye nawe ashake abamwunganira.

Nyuma abacamanza bazagena uko ibintu bizagenda.

Ku rundi ruhande ariko, ngo uru rwego rushobora gufata iriya dosiye rukayishyikiriza ikindi gihugu icyo aricyo cyose harimo u Rwanda cyangwa u Bufaransa.

N’ubwo ibi byose bishoboka,  Dr J. Damascène Bizimana   avuga ko bigoye cyane kuko ruriya rwego narwo rwifuza kuburanisha urubanza nk’urwa Kabuga kuko ari umwe mu bantu bakomeye rwashakishije mu gihe kirekire none rukaba rwamufashe.

Kabuga yafashwe… Hari abandi bagishakishwa

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

16 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Rahira ko azigera agera Mageragere..We urwe ashobora kuba azarurangiza afite 85 abandi ntabwo tuzi urwacu.

    • Uyu kabuga nubusanzwe yari yarifunze kuko atajyaga aho ashaka yari nka nkurunziza w’uburundi. Gusa ubu noneho agiye gufungirwa ahantu hazwi mugihe yari afungiye ahatazwi ahorana ikidodo mu mutima.

      • Nkurunziza uramushakaho iki? Ejobundi azababisa maze mubure icyo muvuga ahubwo amaso ahangwe u Rwanda. Hazaba hasigaye Museveni na Kagame mu karere.

    • Justice delayed is justice denied!! Ndavuga ku bakorewe jenoside muri 1994. Ku bwanjye, umuryango wa Kabuga niwo ukoze affaire. Uriya musaza bavuraga magendu mu bwihisho, bibahenze cyane kubera ko nta assurance yagiraga, batuye uwo mutwaro, ubu agiye kuvurwa ku mugaragaro n’abaganga b’inzobere, fagitire zirihwa na ruriya rukiko mpuzamahanga, abayeho mu buryo atazandura iyi COVID 19 ngo imuhitane, buruta ubwa 80% by’uko abanyarwanda babayeho, kandi nashiramo umwuka famille ye imushyingure ku mugaragaro. Mu myaka mike yenda urubanza rutanarangiye. Qui est le dindon de la farce?

  • Ngewe nk’Umukristu,mpora nibaza impamvu umuntu agirira nabi undi.Kuki abantu bicana?Kuki barwana kandi Imana ibitubuza?Kuki ugirira nabi umuntu nkawe?Nyamara ejo uzasaza,ugapfa.
    Uyu nubwo agiye gufungwa,azapfa vuba,kubera ko ashaje cyane.Igihano nyamukuru Imana izaha abantu babi bose,ntabwo gereza.Ntabwo bazazuka ku Munsi wa nyuma.Iyo bapfuye ntibongera kubaho.Ntabwo bajya mu muriro cyangwa ngo bitabe Imana.Bajya mu gitaka,bakabora bikarangira.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,Imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka ntiyongere kubaho.Ariko abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze muli Matayo 7:13,14,Imana izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Soma Yohana 6:40.

    • Nabonye ibyo inzu ya Milimo Nyabugogo yakorewe.Ku manywa nta kinyamakuru na kimwe cyabyanditse usibye 1 gikoresha youtube.Ibi byo mwabonye inkuru.

  • UBUFARANSA MURI POLITIKI, Iyi nkuru Ninziza cyane ku batokotse Jenoside, ariko se twibaze ibi:
    1. Kuba UBUFARANSA butanze kabuga uyu munsi n’impuhwe zabeo ku Rwanda?
    2. Abajenosideri baba muri France bangana iki ko Leta y’ubufaransa itabagaragaza cyangwa ngo ibafate, nkabo umugore wa Kinani n’abandi.
    3. Aho ntidushiduka bamugize umwere akarrkurwa noneho akava mugihuru.
    4. Kuki UBUFARANSA muri iyi minsi birimo guca bugufi cyane ki Rwanda?

    Ibi bibazo byoseeee n’ibindi twakwibaza biteje urujijo kuko abafaransa ni abesikoro cyane barategura bakagira plan y’imyaka nka 50.

    Gufatwa kwa Kabuga ni byiza kuko birerekana ko n’abandi bakoze/bakora amabi nabo uko bizagenda kose bazabazwa ibyo bakoze/bakora, abishe/abica inzirakarengane bkubera inyungu zabo za politiki bazajya bafatwa batya rwose, nifuza kuzareba iherezo ry’umuntu umwe gusa ntashaka kuvugira hano, banyarwanda, it’s a matter of time.

    • Gute se kandi uziko abakora, bakoze mabi ari abahutu buri gihe?

  • Bimwe mu bimenyetso itangazamakuru rivuga ko bigize ibyaha bizashinjwa Kabuga urabisoma ukumirwa :
    1)kuba yarafatanyaga business n’abategetsi bakuru b’igihugu ubwabyo ntibigize icyaha;
    2)kuba yarashyingiye abakobwa be mu muryango wa Habyarinana nta cyaha kirimo;
    3)siwe wenyine wacuruzaga imihoro mu Rwanda, ahubwo Rwandex Chillington yo yanayikoreraga hano mu gihugu, hariya mu Gatenga;
    4)Mu bafashe imigabane muri RTLM hari n’abari mu butegetsi bwa FPR uyu munsi;
    5)Baravuga ko yabaga mu kazu ka MRND kayoboraga u Rwanda, nyamara guhera muri 1991 u Rwanda rwayoborwaga na guverinoma y’inzubacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, kandi guverinoma yari ikuriwe na ministre w’intebe wakomokaga muri MDR, si Habyarimana wayiyoboraga
    CNLG NIYICARE ITEGURE IBIREGO BIRI SERIOUS.

    • @Justin, wibeshyera itangazamakuru namakuru baba bahawe none se ayandi bayavanehe? Gusa naburanishirizwa ahantu hubahiriza amategeko Uyu Kabuga azabatsinda atanahagurutse nizereko afite abanyamategeko binzobere kandi twese tukemerako ibizavamo u Rwanda ruzabyemera doreko umuntu ugizwe umwere batera hejuru kandi urwo rukiko mugushyirwaho barasinye.

  • Afite imyaka 84 sinzi niba benshi ayo mahirwe tuyafite nawe nyakubahwa urimo.Tujye tuvuga tuziga.

  • birababaje pe!gupfa ibijumba akica umwana we!!!

  • Ariko ntimugasetse. Ubu murabona wajyana murukiko dosuye ishinja umuntu gutumiza imihoro gusa? Buriya igihugu cyacu gifite izindi dossiye zinama cyangwa ubuhamya bwababye muri gvt ya kera buhamya ko koko yahawe yagize uruhare muri genocide. Urabona USA yasyiraho ziriya milioni nta byaha byindengakamere

  • Dr Damascene ngo Kabuga yibwiraga ko azarinda asaza akihishe! Umuntu ufite imyaka 85 buriya se ntashaje? Jye ndabona ahubwo urukiko rugiye gutanga amafranga menshi cyane yo kujya rumuvuza, dore ko ngo agira indwara zitoroshye z’iza bukuru.

  • Tubyibazeho: dusanzwe turega Ubufaransa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi. Ese Kabuga yaba azagaragaza ubwo bufatanyacyaha, maze abafaransa bakamushyikiriza urwo rukiko? Mushobora gushiduka ahubwo aje kubashinjura.

  • Politiki burya koko ni umukino. Nta kiba kitapanzwe n’abazungu. Nonese koko azaburanishirizwa i la Haye niho yakoreye ibyaha koko? Hari abavuga ko byari bizwi aho yihishaga ngo ko ahubwo igihe cyo kumufata cyari kitaragera ariko nanjye ndabona aribyo. Njye ndamubabariye kandi nanjye génocide des tutsi yangizeho ingaruka cyaneee, ariko niba ataburanishirizwa i Rwanda, njye ndamubabariye rwose, nta gihe cto guta gihari.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *