Kacyiru: Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y’igare ryari rihetse 3 rigongana na moto | UMUSEKE

Kacyiru: Umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y’igare ryari rihetse 3 rigongana na moto

Amafoto Umuseke wabonye ariho abantu barenze batanu baryamye hasi, umwe mu banyuze ahabereye impanuka yatubwiye ko ishobora kuba yaguye abantu. Umuvugizi wa Polisi yabwiye Umuseke ko umuntu umwe mu bakoze impanuka yapfuye.

Kuri iyi foto hari abantu barenze batanu baryamye hasi

Iyi mpanuka yabaye mu masaha yegera saa mbili z’ijoro ari na yo saha abantu basabwa kuba bageze mu ngo zabo. Yabereye Kacyiru ku muhanda uva Minisiteri ugana Kimihurura yo hasi, ahazwi nka Kimicanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye Umuseke ko igare ryari ritwaye abantu batatu ryagonganye na moto, abantu barakomereka nyuma yo kugera kwa muganga umuntu umwe arapfa.

Ati “Amagare kugenda nijoro ntibyemewe, guheka abantu batatu, kugenda bwije mu muhanda harimo ikibazo. Abantu bagomba kugenda mu muhanda bakawukoresha neza.”

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubu ni umuvuduko wo gusiganwa n’amasaha. Aba nabo ni ibitambo bya COVID rwose.

  • Please, turasaba police kuva mu magambo igakora akazi kayo neza cyane cyane ku bijyanye na moto, amagare n’abanyamaguru.

    Ntibyumvikana ukuntu umunyegare ashobora kuba ari mu muhanda munini nka Kimihurura ahetse hanyuma akiha kugendera ibumoso bw’umuhanda, akanyura kuri police ntimuhagarike ngo nibura imwigishe.

    Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zirimo gutezwa na ba motards bagenda bakatakata hagati mu modoka, badepassa banyuze iburyo bw’imodoka, binjira mu muhanda batabanje gushishoza, badakoresha retroviseurs….ibi police ibicyemura gute?

    Abanyamaguru nabo bakwiye kujya bambukira muri zebra gusa (mu gihe tugitegereje ko Leta ibona ko uturaro tunyura hejuru y’imihanda dukenewe), kandi bakambuka babona ko nta modoka iri hafi cg ko feu rouge ziri aho zibemerara kwambuka

    Police nishyire imbaraga mu kugenzura aya makamyo ya FUSO kuko aho ateje impanuka hapfa abantu benshi, impanuka zazo zikunze guturuka kuri feri z’imyuka.

    Leta yashoye frw menshi muri biriya bigo bipima ubuziranenege bw’imodoka, ni ukubera iki impanuka zanze kugabanuka kandi baratubwiraga ko aricyo bije gucyemura?

  • Ibyemezo byafashwe kubera corona byica benshi kuruta corona
    Wasanga uwo muyonzi yari yambaye agapfukamunwa kandi ari gukoresha imbaraga akabura umwuka agata ubwenge akiroha muri moto
    Military rule

  • Udutekerezo 3;
    1. Nibikunda abanyonzi b’i Kigali bazasabwe kwambara ya ma gilet y’umuhondo (nk’abo mu ruhango) yabugenewe atuma umuntu agaragara ku manywa na nijoro ku matara.
    2. Amagare y’i Kigali yagombye gushyirwaho utugarurarumuri
    3. Nta kuntu moto-taxi zashyirwamo speed governor (urugero ku buryo zitajya zirenza 60km/h)

  • Abamotari ntabwo ari shyashya kubijyanye n’umuvuduko pe!Mperutse kumutega mva SONATUBES njya NYABUGOGO,tugeze Camp Zaïre ndungurutse umuvuduko ariho,ubwoba buranyica (85km/h)???Ntabwo nari nzi ko ziriya moto zabo zagenda kuri uriya muvuduko.Namusabye kugenda gahoro mbona ntabyumva,mubwiye kunsiga aho ageze nibwo yagenze murugero.Barakabya….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *