Kagame yishimiye ko Arsenal afana yatwaye FA Cup itsinze Chelsea | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:18 20

Kagame yishimiye ko Arsenal afana yatwaye FA Cup itsinze Chelsea

Perezida Paul Kagame umukunzi wa Arsenal yashimiye ikipe ye yatwaye igikombe cy’igihugu mu Bwongereza (FA Cup), cya 14 mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Chelsea 2-1.

Arsenal yishimira igikombe cya FC Cup yatwaye Chelsea ku nshuro ya kabiri kuko no muri 2017 yarayigitwaye

Perezida Paul Kagame abinyujije kuri Twitter yashimiye iyi kipe.

Ati : “Bravo, ni byiza kuri Arsenal, mwakoze ku ntsinzi yari ikwiye kandi ikenewe yo gutwara FA CUP. Twe, abafana n’abakunzi turacyabafitiye icyizere…mu gihe kiri imbere reka dukomeze twihe intego yo kugera ku byisumbuye. Twabishobora.’’

Arsenal yamaze guhabwa izina rya Visit Rwanda nyuma y’amasezerano yagiranye  n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Iyi kipe yamamaza ibyiza bitatse u Rwanda.

Nyuma yo gutwara igikombe cya FC Cup yabonye itiki yo kuzakina imikino ya UEFA Europa League.

Chelsea yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsizwe na Christian Pulisic  ku munota wa 5’, umupira yari awuhawe na Olivier Giroud.

Ku munota wa 27’ Arsenal yari imaze guhumuka yashoboraga kwishyura, Nicolas Pepe yatsinze igitego umusifuzi avuga ko yaraririye.

Pierre-Emerick Aubameyang mu kanya gato yakorewe ikosa na mu rubuga rw’amahina n’umukinnyi Azpilicueta wa Chelsea, Arsenal ihabwa Penaliti yatewe neza na Aubameyang, biba 1-1.

Pierre-Emerick Aubameyang yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 70 w’umukino ku mupira umukinnyi w’inyuma, Hector Bellerin yari apapuye abo hagati ba Chelsea, awugeza ku izamu unavamo igitego.

Arsenal uretse gukina UEFA Europa League, izakina n’umukino wa FA Community Shield uzayihuza na Liverpool FC ifite igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka mu Bwongereza.

Umutoza mukuru wa Arsenal FC Mikel Arteta yongereye abafana iyi kipe ikizere kuko yayihawe amahirwe yose asa n’ayayoyotse, biba bibi ubwo Olympiacos yo mu Bugereki yayisezereraga mu marushanwa ya EUROP LEAGUE.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaza ibyishimo cyane iyo Arsenal yatsinze, n’igihe itatwaye neza agaragaza icyo abitekerezaho

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *