Kagame, Mushikiwabo, Kaberuka… mu Banyafurika 100 bubashywe kurusha abandi | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 8:44 54

Kagame, Mushikiwabo, Kaberuka… mu Banyafurika 100 bubashywe kurusha abandi

Icyegeranyo cyakozwe n’Umuryango witwa Reputation Poll International kerekana ko mu Banyafurika 100 bubashywe kurusha abandi ku Isi muri 2020 kubera ibyo bagejejeho ibihugu byabo n’umugabane wa Afurika, harimo Abanyarwanda bane. Uru rutonde rugizwe n’abagore 47 n’abagabo 53.

Perezida Kagame na Louise Mushikiwabo

Batoranyijwe mu nzego zitandukanye bakoramo, harimo Politiki, uburezi, imyidagaduro, ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu, n’ubushabitsi (business).

Mu kubatoranya kandi harebwe niba ibyo bakora bigaragarira bose, niba biciye mu mucyo no kureba niba bizamura imibereho y’abaturage mu buryo runaka.

Uza ku mwanya wa mbere mu bubashywe ni Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed.

Kuri ruriya rutonde hagaragaraho ba Perezida babiri, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abandi Banyarwanda bari kuri uru rutonde ni Dr. Agnes Kalibata, Dr. Donald Kaberuka na Mme Louise Mushikiwabo.

Mu bandi Banyafurika bakomeye bari kuri ruriya rutonde harimo n’umuhanzikazi Angélique Kidjo.

Ni urugonde ngarukamwaka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ikibazo dufite nuko bajya kungana mu myaka.Naho ubundi umwe yari kuzasimbura Kagame umunsi yashaje.Usanga abantu benshi bibaza uzamusimbura.Nange mbona ntawakora nka Kagame.Afite ingufu zidasanzwe muli Economy,Politics na Military.Nkuko General Kabarebe ahora avuga,nange nemeza ntashidikanya yuko iyo Kagame atava muli America Rwigema amaze gupfa,intambara yari guhita ihagarara.Our president ni strategist uteye ubwoba.Tekereza ukuntu yohereje ingabo zigakuraho Mobutu.Ubundi iyo Mobutu yavugaga kuli Radio,zaratigitaga.Twumvaga yamira ka Rwanda mu isegonda imwe.Namwe mwibaze,ninde mubona yasimbura Kagame agakora nk’ibyo yakoze?Munsubize.

  • Ngaho se nimutunyuriremo ibyo bariya batatu bagejeje ku gihugu cyacu! Kaberuka yagiye muri BAD baramaze kudukuriraho umwenda muri 2005, ariko turi hafi kugeza ku mwenda wa miliyari 6 z’amadolari. Mushikiwabo ayobora OIF mu gihe igifaransa kiri mu manegeka mu Rwanda. Akamanzi we tuzi ko ashora cash muri za Arsenal na PSG nta n’icyo abadepite babiziho. Nimutubwire neza ibigwi bya bariya bantu. Iryo bavuga rikijyana rijya hehe, gukorayo iki? Umuturage w’umunyarwanda agasaruramo iki?

    • @Machiavel; Akamazi se umuvuzeho umuvanye hehe hari uwo ubona ku rutonde baguhaye? Inkuru y’Igihe.com niyo yamushyizeho aho gushyiraho Agnes Kalibata urugaragaraho, none ubyitiriye Umuseke?
      https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batatu-bashyizwe-ku-rutonde-rw-abantu-100-bavuga-rikijyana-bo-muri

      • Izi ntonde mujye mutubwira ababishyiraho nubahemba uwariwe. Urutonde rumwe perezida ntariho urundi ariho.Iri ryijyana njyewe ntirizagera iwanjye ndabarahiye mwese Basebya wo mu Murera.

    • hhhh uyu muntu aransekeje kabisa. Ku mugani iryo bavuga rikijyana rijya hehe, baribwira bande, rikatugeza kuki? Nicyo muba mukwiriye kutubwira, mugasesengura, mukava mu gusubiramo nka kasuku ibyo imbuga ziba zanditse akenshi bitagira na facts!

  • Abo Kagame yagize icyo bari cyo ngo baravuga rikijyana kumurusha? Gute se!

    • Nange rwose byancanze ukuntu HE bamushyira kururiya mwanya

  • Mu bayobozi b’ibihugu bya Afrika basanze abavuga rikijyana ari Abiy Ahmed wa Ethiopiya na Paul Kagame w’u Rwanda gusa! Habe na Ramaphosa uyobora Afrika y’Epfo na African Union! Cyangwa uwa Misiri ifite ingabo zikomeye kurusha izindi zose muri Afrika! Come on!

  • Abantu bashimagizwa na ba Mpatsibihugu, akenshi nuko baba babafitiye akamaro karuta ako bafitiye abenegihugu babo.

  • Denis Mukwege iyaba yavugaga rikijyana, ntaba amaze imyaka n’imyaniko asaba ko hajyaho urukiko rwo kuburanisha abantu barimbuye abantu muri Kongo, ntihagire icyo bitanga ba Mpatsibihugu bakica amatwi. Agasaba ko Mapping Report ivuga kuri ubwo bwicanyi ivanwa mu kabati ka LONI, ikanga ikagumamo. Aravuga rikijyana hehe? Cyeretse niba ari mu bagore bafatwa ku ngufu muri RDC aba adodadoda umunsi ku wundi, nyamara ibyo bikorwa byo kubahohotera ahora yamagana ntibihagarare.

  • Mudukorere n’urutonde rw’abantu ijana barusha abandi kuvuga bakabatambikana……. Ingabire, Barafinda na Ntaganda ntibaburamo. N’abantu nka ba Bobby Wine, Agbeyome Kodjo, ba Maurice Kamto, etc…

  • Dore jye urutonde rw’abanyarwanda mbona ari bo bavuga rikijyana : His Excellency Paul Kagame, Ba jenerali Kabarebe na Mubaraka Muganga, Albert Rudatsimburwa na Tom Ndahiro, Jean Pierre Dusingizemungu na Jean Damascene Bizimana, tutibagiwe Bamporiki Edouard of course.

  • Turakora urwacu.
    1. Paul Kagame,
    2..

  • Urutonde rwanjye:
    1.Maitre Bernard Ntaganda
    2.Ingabire Umuhoza Victoire
    3.Twagiramungu Faustin
    3. Barafinda Sekikubo Fred
    4.Diane Rwigara
    5.Karasira Aimable
    6.Perezida Paul Kagame
    7.Bernard Makuza
    8.Mushikiwabo Louise

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *