Kaminuza ya Kibungo igiye kuzana imashini zidasanzwe mu buhinzi mu Rwanda – UMUSEKE

Kaminuza ya Kibungo igiye kuzana imashini zidasanzwe mu buhinzi mu Rwanda

Uko imyaka ishira izuba ry’iburasirazuba rigenda rikabya rikumisha ubutaka cyane imyaka ikarumba. Kaminuza ya Kibungo yigisha ubuhinzi igiye kubishakira igisubizo mu mashini z’ikoranabuhanga mu kumenya amakuru y’ikirere, ubuhehere bw’ubutaka no guhinga vuba kandi hanini. Muri Gashyantare 2018 izambere ngo barazizana.

Prof. Karuranga Egide uyobora UNIK avuga ko aho imashini zabo zizagaragaza ko hazagwa imvura nke, bazajya bahita basaba abaturage kwitegura kuhira imyaka, kandi bakabafasha

Iyi kaminuza ngo igiye kuzana imashini zihinga (tractors) zitarakoreshwaho mu Rwanda zizatanga umusaruro ukomeye mu buhinzi.

Prof. Karuranga Egide avuga ko bagiye kuzana imashini eshatu zifite buri mwe ubushobozi bwo guhinga hegitari 15 ku munsi.

Umwihariko wazo ni uko zizajya zihinga, zigatera kandi zigapima ifumbire igomba kujya buri ahashyizwe imbuto hakurikijwe uko hareshya.

Mu karere k’ibiyaga bigari ngo ntaho izi mashini ziratangira gukoreshwa.

Prof Karuranga yabwiye Umuseke ati “Turifuza gutanga umusanzu ufatika mu buhinzi, izi mashini nta handi wazisanga mu karere, tugiye kuyizana ku masezerano dufitanye na kompanyi imwe yo muri America.”

Izi mashini zizaba zambaye GPS, zifite ibyuma bishobora gufata amakuru (Data) ku buryo umuntu wicaye mu biro ashobora kuyobora umushoferi batari kumwe.

Zizaba zambaye kandi ibyuma bipima amazi mu butaka, zifite Drones zazo ku buryo bizajya byorohera uhinga ku menya ubutaka agiye guhinga.

Prof. Karuranga ati “Uzaba ushobora kuba wicaye i Musamvu uyobore ubuhinzi burimo gukorerwa i Ndego, upime imvura yaguye niba ihagije, amazi ari mu kirere ukaba uyazi, umuntu akaba yakubwira ati ‘ongeramo amazi ndabona mu butaka hatameze neza’, hanyuma ukambika Drone umuti ikagenda ikawutera….”

Ku cyumweru Kaminuza yatumiye abayirangijemo bose kuva yatangira gutanga impamyabumenyi muri 2010 ngo baze batange ibitekerezo kuri uyu mushinga.

Benshi muri bo bavuga ko ari gahunda nziza ishobora kuzakemura bimwe mu bibazo bijya byibasira ubuhinzi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Uyu mushinga ngo uzahera Iburasirazuba aho iyi kaminuza iri ariko intego ni uko uzajya no mu gihugu hose.

Hari amakuru avuga ko izi mashini buri imwe ifite agaciro ka USD 100 000.

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Senateri Nkusi Laurent bari baje gutega amatwi iby’uyu mushinga uzatwara akayabo

Uyu mushinga ngo uzagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Kampani yo muri America ikora imashini zihinga (Tractors)

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Burasirazuba

6 Comments

  1. Eddy

    04/12/2017 at 3:28 pm

    Mwiriwe, uyu Bwana Professor Egide ibyo avuga azabikora nagize amahirwe yo kuganira nawe, ni umugabo ufitiye vision nziza University of Kibungo ndetse n’ibikorwa bibyarira abaturage akamaro bo muri kariya gace.

  2. Mugwana

    04/12/2017 at 11:37 pm

    rahira ! dore aho nibereye

  3. Kigingi

    05/12/2017 at 5:25 am

    Byaba ari byiza rwose yaba ari agashya mu buhinzi

  4. MM

    05/12/2017 at 8:26 am

    Izo mashini nizimara kugera mu Rda turifuzako zabyazw umusaruro cyane zikoreshwa ahahujwe ubutaka bugari

  5. Amschel

    05/12/2017 at 9:53 am

    Twabona uhuhinzi buteye imbere.izi mashini zirahendutse abayobozi bashinzwe ubuhinzi ntabgo bari bazizi?Congz professor

  6. Dusingizimana Leonard ROMUALD

    05/12/2017 at 12:59 pm

    Karuranga turamwemera kd azabikora UNIK yacu oyeeee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock