Kaminuza y'Abaporotestanti yatanze ibiti bya Avoka i Tumba bigamije kurwanya imirire mibi | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:56 17

Kaminuza y’Abaporotestanti yatanze ibiti bya Avoka i Tumba bigamije kurwanya imirire mibi

Mu gihe amashuri mu gihugu afunze bitewe n’icyorezo  cya Covid-19, Kaminuza ya PIASS ikomeje ibikorwa biyihuza n’abaturage hagamijwe guhuza ubumenyi itanga n’ibikorwa bya buri munsi bikenerwa n’abaturage by’umwihariko abatuye Huye aho Kaminuza iherereye, kuri uyu wa Gatatu yatanze ibiti by’imbuto ziribwa mu baturage b’Umurenge wa Tumba.

 

Ibi biti bya Avoka PIASS yatanze ni ibya kijyambere

Kaminuza y’Abaporotestanti (PIASS) iherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye n’Umurenge wa Tumba  mu Karere ka Huye, akubiyemo ingingo zirimo kuzamura iterambere ry’abaturage no guteza imbere uburezi.

Ni muri urwo rwego, hagamijwe guhuza amasomo atangirwa muri iyi Kaminuza n’ubuzima bw’abatuye hafi yayo, yatanze ibiti bya avoka mu baturage b’Umurenge wa Tumba.

Bamwe mu baturage bahawe ibiti bya avoka, bavuga ko ari igisubizo cy’ubuzima, kandi bizabafasha kurwanya imirire mibi, ibice batuyemo byegereye Umugi wa Huye avoka iri mu mbuto zihenda.

Ntawuyirushintege Fidele utuye mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba ati ”Igiti nk’iki cya avoka iyo ugifashe neza kibyara umusaruro, nsanzwe mfite kimwe ariko nkisaruramo amafaranga amfasha ndetse bituma nta mwana ugwingira yabonye kuri uru rubuto.”

Ntawuyirushintege kimwe na bagenzi be bahuriza ku kuba ubusanzwe kubona amafaranga yo kugura avoka mu bice by’Umugi baturiye bigorana cyane, bakemeza ko kuba bahawe ibiti bigiye kubafasha.

Pastor NSENGIMANA Celestin Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere muri PIASS, avuga ko nka Kaminuza ifite ishami ry’iterambere bahisemo kwigisha ariko ibyo bigisha bakabihuza n’ibikorwa bya buri munsi bazamura abaturage batuye aho Kaminuza ikorera.

Pastor Celestin Nsengimana avuga ko nka PIASS bahisemo gufasha abaturage ba Tumba mu iterambere bagendeye no ku masomo atangirwa muri Kaminuza

Yagize ati ”Tubazaniye avoka ariko mu minsi mike turabazanira n’imyembe, iyo uteye igiti cy’imbuto uba uteye igiti gifite agaciro kanini cyane kibasha kuvaho imbuto zitunga umuryango, zikarwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana kandi kigafata ubutaka kikanasarurwaho amafaranga ashobora kwifashishwa muri byinshi mu muryango.”

Pastor NSENGIMANA avuga ko abahawe ibi biti Kaminuza yiteguye kubafasha kubikurikirana binyuze mu banyeshuri bayo, ba Agoronome bazafatanya n’abashinzwe iyamamazabuhinzi bo mu Murenge wa Tumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Migabo Vital avuga ko basanganwe gahunda yiswe, Tumba ikeye, itoshye kandi itekanye, bityo ngo ibi biti bya Avoka birashyigikira iriya gahunda.

Akavuga ko bizafasha abaturage b’Umurenge  ugaragara mu gice kinini cy’Umugi wa Huye gukangukira kugira ubusitani burimo imboga n’imbuto.

Migabo ati ”Ubusanzwe  mu Mugi abantu baba bafite ubutaka butoya, ubwo rero ufite igiti cya avoka ukagitera muri jardin, ukakitaho neza waba uruta cyane uwateyemo ibyatsi gusa.”

Ibiti bya Avoka byatanzwe  na Kaminuza ya PIASS ku ikubitiro ni 160 bya Avoka za kijyambere, mu minsi ya vuba bazatanga ibiti by’imyembe hagamijwe gushyigikira gahunda yo guca imirire mibi no kuzamura iterambere ry’abaturage baturiye Kaminuza nk’uko amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye bagiranye abivuga.

UMUSEKE.RW/HUYE

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nibyizaa ishurii ryacuuuu ryakoze ikintu kizaaaa rwosee igihingwaa cya avokaaa kiri mubizamuraa imirire myizaaa piass yacuu ishema ryacuu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *