Kamonyi: Abahunze Guma mu Rugo i Kigali basabwe kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 | UMUSEKE

Kamonyi: Abahunze Guma mu Rugo i Kigali basabwe kwitwararika ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ubuyobozi bw’Akarere ka  Kamonyi buvuga ko mu masaha 6 ya kare mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, abaturage basaga 1000 bambutse Umugezi wa Nyabarongo berekeza mu Ntara y’Amajyepfo batinya kumara ibyumweru 2 bya Guma mu Rugo yatangiye i Kigali.

Abanyamaguru ntabwo bigeze batinya gukoresha urugendo rurerure, bambuka Nyabarongo

Abanyamaguru, n’abatwaye ibinyabiziga bavuye mu Mujyi wa Kigali benshi bavugaga ko bagiye iwabo ku ivuko.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée ari kumwe n’inzego zitandukanye z’Umutekano yabwiye  Umuseke ko  nta yandi mahitamo bariya baturage bafite kubera ko batakomeza kwicara mu Mujyi wa Kigali, ntacyo bahakora mu gihe hatangiye Guma mu Rugo.

Tuyizere avuga ko abambuka basubira iwabo batabatangira, gusa agasaba ko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19 bitwararika kugira ngo uwayanduye atayanduza abo asanze.

Yagize ati: ”Uyu munsi ushaka gutaha, ntabwo twamubuza ariko icyo dusaba ni uko azirikana ko icyorezo gihari kandi ko kimaze kudutwara abantu benshi, bubahirize amabwiriza ajyanye no kucyirinda.”

Uwase Béatha ari mu bavuye mu Mujyi wa Kigali n’amaguru, avuga ko nta modoka yabonye imugeza mu Karere ka Nyanza, akavuga ko aho kuguma i Kigali ngo yicwe n’inzara, yakora urugendo rurerure kugira ngo agere iwabo mu rugo.

Uwase ati: ”Nintabona imodoka ndagenda n’amaguru i Nyanza si kure, ejo nzaba ngezeyo.”

Mu gitondo ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yerekezaga ku kiraro cya Nyabarongo, yagendaga ahura n’abatwara moto benshi bagiye mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo, abasore n’inkumi bagendaga n’amaguru.

Tuyizere uyobora Akarere ka Kamonyi by’agateganyo, avuga ko umubare munini w’abamaze kwambuka ari abakomoka muri aka Karere, kuko benshi bakoreraga i Kigali.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri birimo umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo, byasohotse taliki ya 18 Mutarama 2021, inemeza ko amashuri ya Leta n’ayigenga i Kigali afunga, harimo na Kaminuza abiga bagakoresha ikoranabuhanga aho bishoboka.

Inama y’Abaminisitiri kandi yahagaritse ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, isaba ko n’ingendo hagati y’Uturere n’Utundi zihagarara, abaturimo bakaguma mu Turere barimo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yanahagaritse amateraniro rusange, n’insengero ishyiraho n’amabwiriza agena umubare w’abagomba kwitabira umuhango wo gushyingura.

Kuri uyu wa Kabiri muri gare ya Nyabugogo haramukiye umubare w’abatari bake bashakaga gutaha aho bakomoka mu Ntara.

Abatwara Moto nabo bambutse Nyabarongo berekeza mu Ntara y’Amajyepfo.
Inzego z’umutekano zabazaga buri wese impamvu yambuka agana mu Majyepfo

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Guhungira gumamurugo ya Kigali muri Kamonyi nayo iri muri gumamukarere, ni nka bimwe bya wa muhinde babwiye ko bazamwirukana mu Rwanda, nawe ati: mukinifukuza Rwanda, nitahamiya Kiramuruzi (ngo nibamwirukana mu Rwanda azigira i Kiramuruzi). Bariya nabo bahungiye ubwayi mu kigunda.

  • Muri make gufungira abanyakigali mu ngo bitumye hari ibihumbi by’abayibagamo bakwirwa imishwaro bajya iwabo mu cyaro!! Ntabwo bariya bose ari abo muri Kamonyi gusa, kandi n’abo mu tundi duce tw’igihugu basubiye ku ivuko. Ibi se byakumira ikwirakwira rya COVID cyangwa nibyo byayikwirakwiza kurushaho?

  • Kera abantu basubizwaga iwabo ku ngufu none barijyana bakoresheje uko bashoboye. Iki cyorezo nyamara kirakomeye dukurikize amabwiriza duhane intera twambare agapfukamunwa dukarabe intoki namazi meza nisabune.

  • Yewega!!!!!ntagukumira icyorezo kuko ahubwo bagikwirakwije!!!!sinzi uko igisubizo kirambye cyizaboneka rwose!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *