Kamonyi: Abakemurirwa ibibazo mu nteko z’abaturage bataha banyuzwe amakimbirane agahunga - UMUSEKE
  • 28/03/2020 10:43 24

Kamonyi: Abakemurirwa ibibazo mu nteko z’abaturage bataha banyuzwe amakimbirane agahunga

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko inteko z’abaturage zahindutse ahantu bavugira ibikorwa by’iterambere bakanahakemurira amakimbirane yo mu ngo ku buryo abakemuriwe ibibazo muri izi nteko bataha banyuzwe.

V/Mayor Priscah avuga ko abakemuriwe ibibazo mu nteko z’abaturage bataha banyuzwe

Babivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020, ubwo bari baje muri izi nteko ziba ku wa Kabiri.

Aba baturage bavuga ko inteko zitangira zitabirwaga n’abantu bake bumva ko bagiye guhabwa amatangazo asanzwe ariko aho bamaze kumva akamaro kazo ubu zisigaye zitabirwa cyane.

Bavuga ko iyi gahunda ikomeje kubageza kuri byinshi kuko iyo bahuye n’ubuyobozi baganira ku bibazo by’ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi bakeneye kwegerezwa.

Ndahayo Jacques avuga ko mu nteko z’abaturage umwaka ushize wa 2019, hari imihanda basabye ko itunganywa ubu ikaba ari nyabagendwa kuko hari uruhare rw’umuganda abaturage basabwaga  kandi bigakorerwa mu nteko.

Yagize ati «Usibye gahunda za Leta zisanzwe tugezwaho, mu nteko tuhakemurira imanza zishingiye ku butaka, tukunga na bamwe mu bashakanye bafitanye amakimbirane.»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine avuga ko umwanya munini bawuharira ibitekerezo by’abaturage, ubuyobozi bukabafasha gufata umwanzuro.

Nyirandayisabye avuga ko iyo abantu babiri batumvikanye, ijambo rihabwa abaturanyi bakagaragza ukuri kandi imyanzuro yafatiwe mu nteko ikandikwa muri raporo, kopi ikoherezwa mu Buyobozi bw’Akarere.

Ati «Hari ibibazo bikemukira mu nteko kandi abaturage bahava banyuzwe, unaniranye ntabwo tumushyiraho agahato tumwereka ko nta ngingo afite zatuma atsinda, iyo yanze tumwohereza mu zindi nzego.»

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwamahoro Priscah avuga ko iminsi ibiri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yageneye inteko z’abaturage ihagije kugira ngo baganire n’abaturage ku iterambere n’ibibazo bafite.

Yagize ati «Nta muturage utazi akamaro k’isuku n’ibidukikije kuko byose bivugirwa mu nteko zabo tukagenzura ko zashyizwe mu bikorwa.»

Ubusanzwe inteko z’abaturage zateranaga rimwe mu cyumweru, ubu MINALOC yavuguruye itegeko rizigena ziterana inshuro 2 mu Cyumweru ku wa kabiri no ku wa 5.

Muri iyi nteko abaturage bemeranyijwe ko bagiye gukusanya imisanzu ya Mituweli y’umwaka wa 2020-2021, banasabwa kwirinda indwara ziterwa n’umwanda bakibuka gukaraba intoki bavuye mu bwiherero cyangwa mu yindi mirimo bakora kugira ngo banarusheho kwirinda ibyorezo binyuranye birimo na Coronavirus imeze nabo ku Isi ariko itaragera mu Rwanda.

Ndahayo Jacques avuga ko inteko z’abaturage ari urubuga bacoceramo ibibazo bafite bakahavana u mwanzuro wo kwiteza imbere
Gitifu w’Umurenge wa Gacurabwenge Nyirandayisabye Christine
Bamwe mu bakozi b’Umurenge wa Gacurabwenge

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *