Kamonyi: Baravuga ko udatanze “Byeri” akurwa ku rutonde rwa VUP | UMUSEKE

Kamonyi: Baravuga ko udatanze “Byeri” akurwa ku rutonde rwa VUP

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Kagari ka Kigese mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko  basubizwa ku rutonde rwabagomba guhabwa ubufasha  muri gahundaya VUP ndetse n’ingoboka igenewe abatishoboye.

                                                                                 Ibiro by’Akarere ka Kamonyi.

Bamwe mu baganiriye   n’UMUSEKE bavuze ko  batasobanuriwe impamvu yo gukurwa kuri urwo rutonde cyane ko imibereho itahindutse, barya ari uko baciye incuro.

Aba bavuga ko impamvu nyamukuru yo gukurwa kuri urwo rutonde, ari uko inshuro nyinshi bakunze  gusabwa gutanga   ruswa aho babwirwaga ko  nibadasengera ngo bagure “Byeri” badasubizwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa iyo  nkunga.

Umwe yagize ati “Nakoraga muri VUP.Ejo bundi basohoye urutonde rusohoka nanjye ndiho.Gusa sinahita njyayo kuko rwasohotse nari ndwaye. Aho nkiriye , ngiyeyo barambwira ngo umwanya wanjye, bawuhaye abandi.”

 Yakomje ati “ Nkomeje guperereza nsanga ko umwanya wanjye bawugurishije.Hari ukuntu umuhuzabikorwa wa VUP bamuha amafaranga ya “Byeri”, agahita agutangira umwanya.”

Uyu mubyeyi yavuze ko mu buryo bwo gushyirwa ku urutonde byari bisanzwe bikorwamo hatagaragaramo amanyanga bityo ko batunguwe no  gusabwa kubanza gusengera.

Yagize ati “ Ukuntu twari tubimenyereye, iyo hasohokaga urutonde rucapweho na machine, ukisangaho izina rya we ko uri mu bakora mu muhanda wakoraga kuko twumvaga nta yindi mbogamizi. Nasohotse ku rutonde rw’abakora mu muhanda , ninjiye mu kazi umuhuzabikorwa araza arambwira ngo izina rya nge ryasubiye mu Karere no mu Murenge, bahita bashyiramo undi.”

 Uyu mubyeyi yavuze ko yaje kubwirwa ko nasengerera uwo muyobozi azamufasha kumushyira ku rutonde.

 Yagize ati Yarambwiye ngo erega sindya ruswa ariko umuntu wamuguriye icupa naguteretera umwanya.”

 Uyu mubyeyi yavuze ko  mbere yo gushyirwa ku rutonde habanje gukorwa ibarura ry’abaturage batishoboye ahanini bitewe n’imibereho  bari bbayemo ari nabwo yaje gushyirwa kuri urwo rutonde.

Yavuze ko we yasohotse ku rutonde rw’abagomba gukora mu muhanda kuko yari agifite imaraga  gusa ko hari abandi bagombaga guhabwa ingoboka nabo bakuwe ku rutonde.

Iki kibazo kandi agihuriyeho  n’undi utifuje ko umwirondo we utangazwa, yavuze ko nawe yakuwe ku rutonde  abwirwa ko hagabanyijwe abakozi gusa asabwa ko nagira icyo atanga ari buhabwe umwanya.

Yagize ati “Hajeho gahunda yo kugabanya abakozi, barabaganya.Nza gutangazwa nabo twagabanyirijwemo rimwe, baje gusubizwamo batanze akantu .Nange barambwiye niba ugafite , uze nkwandikishe usohoke mu bandi.”   

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Malta, yavuze ko abakuwe ku rutonde basanzwe bahabwa ingoboka  bamaze kurusubizwaho ku buryo muri uku kwezi bazabona ubufasha bwabo.

Yagize ati “ Mu bantu byibuze bahabwaga ingoboka, uretse ku batarahise basohoka ku rutonde , kuri kuno kwezi kwa Nzeri abari ku rutonde bazahabwa amafaranga.Bose bazahabwa amafaranga yabo.”

Uyu muyobozi yavuze ko abakoraga muri VUP bo bari barakuwe ku rutonde batazasubizwamo nubwo adatanga impamvu yabyo .

Aba baturage bavuze  ko harebwa uburyo bafashwa gusubizwa ku rutonde kuko babayeho mu mibereho mibi kandi amafaranga bakuraga VUP yarabafashaga kwikemurira ibibazo bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Amwe mumatariki mumateka yigihugu ;
    1973 umwe mubirukanaga bagenzi be n’abarimu ndetse n’abakozi ba leta,kungufu Paster bizimungu,nyuma yaje gutahuka na bamwe « yagize umpunzi »ndetse aba umukuru w’igihugu.
    Nubwo ibyabaga muli 73 byari mubyukuli bimurenze(imvo n’imvano yabyo),ajya kuba president, yari yaricujije 73, cyangwa yarafite gahunda yo gukomeza ubya 73 hamwa n’abo « yagize impunzi bari batahanye » ?
    Niba atar’uko bimeze, nyuma byajyenze gute ?
    01 /1993 icyejyeranyo cya CIE kirasohotse,mubyukuli guha iyi nyandiko agaciro kicyejyeranyo s’ukuri(Uburyo cyakozwe budasobanutse).
    Igitangaje nuko iki « cyejyeranyo » cyajyeze ku mwanzuro nyawo gikurikije uburyo budashyitse(nko gutanga igisubiza cya nyacyo kukibazo k’imibare, ariko uburyo bwo kugera kuricyo gisubizo kidashyitse(abimpirimbanyi bakagombye kuyisoma))…
    Iki cyejyeranyo cyari kirimo amajambo « risque genocide ».
    Nyuma,kubera icyo cyejyeranyo,cyangwase yenda kubera ikibazo procedure cyo gushyira mubikorwa arusha 2,habayeho igitero kuli ruhengeri 8/2/1993,nyuma yiki gitero, mumatariki 10/2/1993, habuze gato yuko ibyabaye nyuma(94), bitangira kurayo matariki ;byahagaritswe nijambo ry’umukuru w’igihugu avugako : « ibyo bikorwa bidafite aho bihuriye n’amahoro biyemeje kugeraho »

    Kuwambere tariki 4/4 /94 ikibuga kindege kibujumbura : « « »
    Sergeant Bridges murakoze kuza reka dutangire briefing kuli mission yatuzanye hano ;bite , abo utegetse bamenyereye ubushyuhe bw’afrika ?
    Urakoze mugaba Goldblum,hamenyereye abari basanzwe kuruyu mugabane,urakoze,ndabakubariza.
    Sergeant,urabona ubushobozi (deparment) yashyize muriyi mission,rero ntiyoroshye kandi igomba kujyenda neza.
    Yego ndabyumva ,numbwambere mpawe gutegeka bataillon,ingabo urongoye mugaba Goldblum,zifite ibyishimo kuko ari mission yo gutabara abanyagihugu bacu.
    Sergent Bridges,ntabwo ari miission yo gutabara bene bacu,ni mission ya evacuation.
    Evacuation ?
    Yego,
    Ugize neza kunsobanurira, ntabwo numvaga neza iyi mission ari bwokoki ;sinarinzi naho igomba kubera,sinarinaziko iki gihugu kibaho…
    Evacuation ya bene bacu izatangira tariki 8(kuwagatanu),cyangwase kuwagatandatu.
    Ariko ishobora gutangira tariki 7,bizaterwa n’amabwiriza nyakubahwa ambassador azatanga .
    Ariko mugaba Goldblum,sindi gusobanukirwa neza,muri breafing nagiranye numukarani wawe(carporal Arnold.) ;yamemyeshejeko :intambara muli kiriya gihugu yarangiye hashize hafi umwaka,kuva inyeshamba zitanga cease fire mukwezi kwa 3 kumwaka ushize,ndetse byakurikiwe nibiganiro hagati zimpande zombi,byatanze ubwumvikane bwashyizweho umukono ukwezi kwa 8 kumwaka ushize,ndatekerezako byari tariki 4 niba nibuka neza, carporal Arnold yaranahari uwo munsi.
    Yego nibyo !
    Nyakubahwa mugaba,sinumva neza,uri kumbwira ko tugiye gukora evacuation ya bene bacu aruko amahoro abonetse muli kiriya gihugu ? numbwambere numvise mission ya evacuation ikorwa mugihe cy’amahoro .
    Utegure the « boys » kwitariki 6 kuva tariki 7 muzakurikiza procedure isanzwe.
    Tariki 8 cyangwase 9, tuzakira abantu bacu kumupaka.
    Ariko evacution ishobora guhinduka gutabara,birashoboka ko biba ngombwa kuranga umupaka mugihugu cy’amajyaruguru,ariko ibyo bizaterwa nuko nyakubahwa ambassador abona umutekano umeze kuri bene bacu .
    Kugeze kwitariki 6,ushobora kwigisha the boys kwoga munyanja ya tanganyika,mwitonde habamo ingona,ntabwo ari Michigan…
    Yego ! Urakoze nyakubahwa mugaba Goldblum !
    Sergent Bridges !
    Karame mugaba Goldblum !
    Izo mpapuro umaze iminsi usoma niki ?
    Nyakubahwa mugaba,simpapuro n’ibisigo
    Ibisigo ?
    Yego !
    None ujyeze mumahanga nibwo utangiye gusoma ibisigo ?
    Nyakubahwa mugaba nibyo,igisigo cyambere nsomye n’icyomumahanga
    Nanjye nibazaga impamvu igisigo cyambere nsomye aricyo mumahanga, kandi iwacu ariho hakize kurusha ibindi bihugu kwisi.
    ariko numbwo ntasobanukiwe neza niki gisigo,ndatekerezako igisubizo kirimo.
    Icyo gisigo kitwa gute ?
    Nyakubahwa nigisigo cya pablo neruda, kitwa « united fruit company »

    • Ut’ icyi Chef?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *