Kamonyi: Hatunganyijwe aho Umujyi wagukira, abahinzi bati ‘mwitonde tutazabura aho dushinga isuka’ | UMUSEKE

Kamonyi: Hatunganyijwe aho Umujyi wagukira, abahinzi bati ‘mwitonde tutazabura aho dushinga isuka’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buravuga ko hari site 18 mu Mirenge itandukanye abashoramari ndetse n’abafite ubushake bwo kubaka bazashoramo amafaranga yo kuzamura inyubako.

Mu Karere ka Kamonyi hamaze gutunganywa ibibanza mu Mirenge 3

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée avuga ko babanje gutunganya site zitandukanye mu Murenge wa Runda, Gacurabwenge na Rugarika, kuko ariho Umujyi wa Kamonyi urimo wagukira.

Tuyizere avuga ko muri iyo Mirenge babanje gutunganya imihanda, bahashyira n’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo bareshye abagomba kuhatura.

Yagize ati: ”Dufite site imwe muri buri  Murenge, iyi Mirenge itatu ni na yo igize igice kinini cy’Umujyi wa Kamonyi.”

Igikorwa cyo kuhatunganya cyari kimaze igihe cy’umwaka umwe. Uyu Muyobozi avuga ko babonye bishoboka, bongera gutunganya izindi site 15 mu Mirenge y’icyaro.

Avuga ko aho imiyoboro y’amazi n’inkingi z’amashanyarazi bizanyura harangije gutunganywa. Gusa bamwe mu bifuza kubaka muri ibyo bibanza bimaze gutunganywa, bagaragaza ko ibyo bibanza bihenze kuko, kimwe i Gihara mu Murenge wa Runda, kigura miliyoni 4Frw zirenga.

Bigirumwami Emmanuel umwe mu bifuza kubaka mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko usibye ibiciro by’ibibanza biri hejuru mu Murenge wa Runda, usanga no muri Gacurabwenge byarazamutse kandi ubwaho hameze nk’icyaro.

Yagize ati: ”Mu Murenge wa Gacurabwenge ikibanza kigura miliyoni 3Frw, ahatunganyijwe ni kure gato y’aho inyubako y’Akarere iherereye.”

Ubuyobozi bw’Akarere bwa Kamonyi, buvuga ko bumaze gutanga ibyangombwa 54 ku basabye kubaka inzu mu Murenge wa Runda, Gacurabwenge na Rugarika.

Cyakora bakavuga ko usibye mu Murenge wa Runda hamaze gutera imbere ku bijyanye n’Umujyi, muri iyi Mirenge ya Gacurabwenge na Rugarika abaturage barimo kubaka  mu kajagari, batubahirije amabwiriza agenga imiturire, ndetse n’uko Umujyi wari kuba uteye.

Bakavuga ko igice cyagenewe imiturire gitangiye gusatira amasambu n’imirima abaturage bahingamo.

Abatuye mu Murenge wa Gacurabwenge basaba ko Ubuyobozi bukwiye kubaka inzu ntoya zigeretse, zigomba guturamo abantu benshi kugira ngo ahagenewe ubuhinzi haboneke.

Tuyizere yavuze ko bafite dosiye zisaba ibyangombwa byo kubaka zirenga 90 barimo kwigaho, akavuga ko uwubaka wese azubahiriza inzu ifite metero 15/20.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thadée

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibyo abaturage bavuga nanjye ndabishyigikiye 150%. Mu by’ukuli iyo urebye uko abanyarwanda tunyanyagiza amazu, tutitaye kureba aho guhinga cyangwa gukorera ibindi bikorwa wagira ngo u Rwanda ruracyanda(ruracyaguka) ruyingayinga Zaïre, Algeriya cyangwa Sudan ababingwa batarayikataho igipande cy’epfo. Bayobozi rero mukata site, mujyanishe no guteganya ahazakorerwa indi mirimo. Mubare site nk’umujyi wihariye utuje ingeri zose: abakire,abakene abacuruzi, amashuri( cyane ay’incuke n’abanza), inganda, ubuvuzi, ubukorikori,… imihanda, umuriro, amazi, telephone, …naho ubundi muzashiduka site mu myaka iza zihindutse inyabibazo maze musubire inyuma muzisenye nkuko musenyera abubatse mu kajagari.
    Wa wundi ati “Mbwira abumva”.

  • Kamanyi ntiyabura gushyirwa mucyaro, kubera ko ntabikorwa remezo yigeze yubaka, numuhanda urimo kubakwa wa Runda gihara wanze kurangira, nakarere kamaze igihe katagira umuyobozi, kayoborwa nuwagateganyo

  • Kamonyi bayihe umuyobozi ushoboye, agire icyakora gifatika, kwitwa ko gaturanye na Kigali ntibihagije, nkubu umuhanda uva bishenye werekeza mukagaribka kigese mumurenge wa rugarika kuwukora byarabananiye, ibiraro bihora biteza impanuka burigihe, none ngo barashaka kwitwa umugi😂

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *