Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda habereye umuhango wo gutaha Ivuriro rishya ry’amaso ryigenga, ngo riteganya no kujya ryakira abakoresha ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuweli. Kuri iki cyumweru tariki 18 Ugushyingo, Minisitiri Gashumba yavuze ko ibiganiro n’ikigo RSSB bikomeje kugira ngo Rwanda Charity Hospital ijye ivura abafite Mituweli.

Ibi bitaro ngo bizaba biri ku rwego rw’Akarere u Rwanda rurimo
Ryuzuye ritwaye ama-Euro miliyoni 1,5 (asaga miliyari 1,5Frw), rikaba rizavura indwara zose z’amaso zirimo urushaza, kanseri n’izindi. Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwaye amaso mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro Rwanda Charity Eye Hospital, Dr Pete Noe avuga ko yagize igitekerezo cyo gushinga ibitaro ubwo yakoraga i Kabgayi mu bitaro by’amaso, ngo yumvaga gukora ibitaro byigenga ariko binashobora gufasha abaturage bafite ubushobozi buke.
Ati: “Niyo mpamvu twanihutiye gusaba Leta kudufasha kugera ku masezerano n’ikigo RSSB gifite mu nshingano Ubwisungane mu kwivuza kugira ngo tuvure n’abantu bakoresha Mituweli kandi Minisitiri w’Ubuzima yatwijeje ko biri mu nzira nziza yo kwemezwa.”
Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko yizeye ko ivuriro rije gusubiza ibibazo ku buzima bw’abarwayi b’amaso kandi Leta ngo izaritera inkunga irimo n’amashanyarazi y’imirasire y’izuba.
Yanavuze ko ari mu biganiro n’ikigo RSSB kugira ngo basuzume amasezerano ajyanye no kuba aba mbere mu bitaro byigenga byemeye gufasha abaturage kwivuza amaso bakoresheje Mituweli.
Baclan umwe mu batanze amafaranga menshi kugira ngo ibi bitaro byubakwe yavuze ko yishimiye gutanga inkunga kuko aza mu Rwanda mu 2010 ngo yashimye uburyo Ubwisungane mu kwivuza u Rwanda ari umwihariko warwo muri Africa, yongera gushimishwa n’umutekano yahasanze.
Dr Pete Noe ukuriye ibitaro yashimiye Akarere ka Kamonyi, na Mayor Kayitesi Alice uburyo yafashije mu gikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kuhageza amazi, amashanyarazi no kuba baratunganyije umuhanda w’ibitaka ugana ku bitaro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel yavuze ko ibi bitaro ari igikorwa cyo kwishimira kandi ari ingenzi mu gihe Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ashyira imbere ubuvuzi bwiza ku Banyarwanda.
Ibitaro byatashwe bifite ibyumba 100 birimo ibyakira abantu bo ku rwego rw’abakire24, n’ibindi bizajya bitanga serivisi ku bantu b’amikoro aciriritse barimo n’abazajya bakoresha Mitiweli igihe Leta izaba yamaze gutanga ubwo burenganzira.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwavuze ko buzatangira kuvura ku mugaragaro mu cyumweru gitaha. Ngo bari hafi gusinyana amaszerano n’ibigo byose bifite ubwishingizi bwo kwivuza kugira ngo buri wese ajye yivuza nta mbogamizi kuko ngo bifuza ko ibitaro biba iby’abaturage.

Ngo bizajya bivura n’abafite Mituweli igihe bizaba byasinyanye na RSSB

Ibi bitaro byatwaye asaga miliyari 1,5Frw
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi
2 _
Ariko bagire batange n’ akazi kubahatuye kuko mwitwangwa ryako hagaraye ikimenyane gikomeye cyane.
Abantu barwaye amaso ku isi ni millions nyinshi.Ariko indwara ya mbere ku isi,ni iy’amenyo.Naho iyica abantu kurusha izindi,ni Cancer yica buri mwaka + 10 millions,cyane cyane Cancer y’ibihaha.Buri mwaka Cancer ifata 14 millions.Ariko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,nta muntu uzongera gupfa cyangwa kurwara nkuko tubisoma muli ibyahishuwe 21,umurongo wa 4.Bible idusaba gushaka imana cyane,ntitwibere mu byisi gusa,kugirango tuzabe muli iyo paradizo.