Kamonyi: Umugore yatwitse inzu y’umugabo we yumvise ari kuvugisha “inshoreke” | UMUSEKE

Kamonyi: Umugore yatwitse inzu y’umugabo we yumvise ari kuvugisha “inshoreke”

Ku wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, umugore witwa Mujawamariya yatwitse inzu abanamo n’umugabo we nyuma yo kumva “bamutuka kuri telephone” mu kiganiro umugabo yagiranaga n’inshoreke ye.

Iyi moto iri mu byahiriye mu nzu

Byabereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.

Intyoza.com dukesha iyi nkuru ivuga ko Mujawamariya Agnes yumvuse umugabo we Ngaruyintwari Damien ahamagaye inshoreke ye kuri telefone baraganira bigera ubwo yumva “bamutuka” ko ntacyo amaze.

Bivugwa ko yafashwe n’uburakari afata ikibiriti atwika inzu we n’umugabo we batuyemo irakongoka, hangirika byinshi.

Intyoza ivuga ko uriya mugore yafashe matela ayirambika kuri moto ubundi akongezaho umwambi umuriro utangira ubwo.

Mu byahiye harimo moto ifite agaciro ka Frw 600, 000 matelas 2 z’agaciro ka Frw 80, 000 igisenge k’inzu cy’agaciro ka Frw 300, 000 n’imyenda yari mu nzu.

Munyaneza Theogene wakurikiranye iyi nkuru avuga ko nubwo inzu yatwitswe iri hagati y’izindi ari yo yonyine yahiye. Umugore ngo yarahahamutse ari kwa Muganga.

Mujawamariya Agnes (watwitse inzu), ni umugore w’imyaka 53 y’amavuko yashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko na Ngaruyintwari Damien w’imyaka 51 y’amavuko, ari na we yumvise avugana n’undi mugore kuri telefoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu yabwiye Intyoza ko uriya muryango ubana mu makimbirane, ndetse umugabo yabyaye abana hanze.

Uyu Muyobozi asaba abaturage kwegera abayobozi bakabafasha mu bibazo byabo bitaragera aho bivamo amakimbirane abyara imfu.

Inzu yahiye irakongoka ku bw’amahirwe ntawapfiriyemo

Amafoto@Intyoza

Ivomo: Intyoza.com

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ibi ni ingaruka zo gushurashura.Abenshi bariyahura aho gukora bene aya mahano.Uyu mugore nawe ashobora kuziyahura.Ingo nyinshi zisenyuka kubera abashakanye bashurashura.Isi ifite ibibazo byinshi kubera abantu badashaka gukurikiza amategeko Imana yaduhaye.Nkuko Yesaya 48:18 havuga,uburyo bwonyine abantu bagira amahoro nuko bakumvira amategeko yayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *