Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 basanze umurambo we mu giti , "yiyahuye" - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:05 56

Kamonyi: Umusore w’imyaka 18 basanze umurambo we mu giti , “yiyahuye”

Umusore w’imyaka 18 witwa Hakizimana bamusanze mu giti k’inturusu yapfuye, amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye. Bivugwa ko yabitewe n’umujinya nyuma y’uko abantu bamukijije umugore yari afitiye ideni ashaka kumukubita nyuma yo kumwishyuza.

Umusore wasanzwe amanitse mu giti afite imyaka 18

Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Mata, 2020 mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, niho nyakwigendara yasanzwe amanitse mu giti kirekire.

Ku Cyumweru, Hakizimana ngo yari yiriwe ku gasanteri iwabo, atashye aca ku iduka ry’umugore yari arimo umwenda. Umugore aramwishyuza, undi biramurakaza atangira gutongana.

Umwe mu baturage witwa Gasake wabirebaga yabwiye Umuseke ko we na bagenzi be batabaye bajya hagati y’abo bombi (Hakizimana) n’uwo mugore kugira ngo batarwana.

Uriya musore w’imyaka 18 y’amavuko abonye ko adashoboye gukubita uriya mugore, yaratashye agera iwabo kwa Sekuru na Nyirakuru bwije afata imyenda ayishyira mu gikapu ntiyababwira aho agiye.

Mu gitondo (ku wa Mbere taliki 13, Mata, 2020) basanze usanze umurambo we mu bushorishori bw’igiti k’inturusu yimanika, igiti kiri mu isambu y’iwabo, munsi y’urugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Jean Damascène Mudahemuka yemeje aya makuru.

Ati: “Uriya mwana yarerwaga kwa Nyirakuru. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye ku wa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

Mudahemuka avuga ko urupfu rw’uriya musore ntaho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jososide, agasaba abaturage kumva ko ubuzima ari ubw’agaciro, ko ikibazo cyose umuntu yagira u Rwanda rwakibonera ibisubizo, ariko ntihagire uwiyahura.

Avuga ko Leta itanga ibisubizo ku bintu bitandukanye birimo kubona icumbi, kwivuza, n’ibindi… bityo ko ntawari ukwiye kwiyambura ubuzima.

Umurambo wa Hakizimana wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo usuzumwe, nyuma aze gushyingurwa.

Ni mu murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

15 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndebera report y’uwo muyobozi!!!

    Mudahemuka yemeje aya makuru.

    Ati: “ Uriya mwana yarerwaga kwa Nyirakuru, ababyeyi be,  ntibazize Jenoside. Abaturage batubwiye ko uriya muhungu yashatse gukubita umugore abereyemo amafaranga abantu baramumukiza hanyuma undi atahana uburakari bukeye kuwa Mbere abaturage bamusanga yimanitse.”

    • Mbega URI mbega koko! Muri iyi nkuru ni hehe ubonye umuyobozi avuze ibyo kuzira cg kutazira Jenoside!? Wagiye wirinda guhimba ukandika ingengabitekerezo ikurimo ariko ntubigereke ku bandi. Ese ubwo message uba ushaka ko yumvikana ni iyihe ugamije iki no kuyumvisha nde? Subiza se!

  • Mbega inkuru ibabaje.Gusa abana bafite 10-19 (teenagers) benshi bariyahura.Muzi umukobwa wo muli California wiyahuye ejobundi kubera kurambirwa iyi Confinement.Yari afite imyaka 15 gusa.Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc…Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc…Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

    • Amen. Ni ukwegera Imana cyane kugirango ubushukashutsi bw’umwanzi nk’ubwo budakomeza kwiyongera mubantu bayo. Merci

  • Iyi nkuru ikubiyemo ingingo 3:
    .- Umwana w’imyaka 18 yiyahujwe n’umujinya wuko bamubujije gukubita umugore wamwishyuje.

    – Uwo mwana na famille ye ntabwo bacitse kw’icumu.

    – Uko bigaragara nta perereza rindi rikenewe kuko imurambo wuwo musore umanitse mu giti mu isambu yiwabo Kandi Mr Gasake yarwiboneye neza afiteumujinya Kandi niwe wakijije uriya mugore wari igiye kurwana n’uwo Nyakwihendera.

    Imana imwakire mu bayo Kandi dukomeze kuguma Mungo, dukarabe twirinda Corona vayirasi.

  • Birasekeje ukuntu umuyobozi w’Umurenge avuze ngo Leta itanga ibisubizo harimo no gutanga icumbi, mpise nibuka umugore nabonye mubo basenyeye avuga ko yabuze aho nature ngo yisubirire Tanzania

  • Ukoze isesengura rito kandi ryumvikana….Imana ni yo Nkuru!

  • “Mudahemuka avuga ko urupfu rw’uriya musore ntaho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside”. None se ko ntaho bihuriye yabizanyemo ate? Abafite ingengabitekerezo ya jenoside se nabo barimanika? Ariko ko tubwirwa ko nta moko akiba mu Rwanda, kuki umuntu yitaba Imana cyangwa asagarirwa ugasanga mutubwira ko yari uwacitse ku icumu, utarahigwaga… Biba bigamije kongera iki ku bisobanuro bya ngombwa biba byatanzwe?

  • Aba bantu se ubu bari muri gahunda ya gumamurugo kimwe natwe twese? Ari abagaragara ku ifoto, ari abumvikana mu nkuru y’amahane yabaye mbere y’uko uriya musore asangwa mu giti yapfuye, bameze nk’abibereye mu buzima busanzwe!

  • Nizere ko umurambo we utari ucyambaye inkweto, kuko wambaye inkweto ntiwakurira kiriya giti ngo ugereye hariya mu bushorishori nta mashami yo kuzamukiraho gifite. Ako gakapu ke se ko kasanzwe hehe? Nibwo bwa mbere numvise umuntu ashaka kujya kwiyahura akitwaza igikapu kirimo imyenda ye nk’ugiye ku isafari isanzwe!!

  • Mudahemuka ngo yavuze ko “Leta itanga ibisubizo ku bintu bitandukanye birimo kubona icumbi, kwivuza, n’ibindi… bityo ko ntawari ukwiye kwiyambura ubuzima”. Mbega amagambo y’ihumure Mana yanjye! Uyu Gitifu ze bamwimuye akaza gutegeka muri biriya bice bya Kangondo II i Nyarutarama? Nako ubwo ni mu murenge wa Remera!

  • Ariko uwo mwana w’imyaka 18, utagiraga umutungo bwite ufatika uko jye mbibona, uwo mudamu yari yamugurije iki cyatuma barwanira ku karubanda kuko amwishyuje? Ni amandazi, ni icyayi, ni icupa ry’urwagwa ko ubanza bitakinemewe kurucururiza ku dusantere nka turiya?

  • Uwo mwana niba yari imfubyi, kuko wumva yarezwe na sekuru, nabanza nkareba niba hari imitungo ababyeyi be bamusigiye, n’uko iby’iyo mitungo bigiye kugenda. Iramutse ihari jye ndabona ariho rwaba ruzingiye.

  • Iyi nkuru uyisomye igutera kwibaza cyane. Umunyamakuru ngo yabwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa ko uwo musore atazize ingengabitekerezo ya “jososide” umenya ari genocide ahari yarashatse kwandika, ibyo bintu mwambwira bihurira he no kwiyahura? Umuntu ashobora kwicwa n’uwaritswemo n’ingengabitekerezo ya genocide, no kwiyahura se? Nyabuna tureke gupfobya genocide tuyivangavanga mu bintu byose bibaye kuko si byiza na busa.

  • Mureke gukomera kuvugira kuwagiye nyamuneka Mumureke aruhucyire mumahoro, nihabaho undi muzuko azatubwira icyabimuteye buriya wasanga harimpamvu yihariye yabimuteye kandi niwe uzi ukuri kwayo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *