Kamonyi:Abagore bo muri FPR biyemeje kwandikisha abana batagira ba Se bazwi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:27 29

Kamonyi:Abagore bo muri FPR biyemeje kwandikisha abana batagira ba Se bazwi

Abagore bo mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi bavuga ko mu kerekezo 2050 bagiye gushyira imbaraga mu kuzahura ubukungu bwa bagenzi ariko bakanafasha mu kwandikisha mu bitabo by’irangamimerere abana badafite ba Se bazwi.

Abanyamuryango ku gipfunsi

Ibi babivuze mu gikorwa cyo gutangiza gahunda y’Umugore mu kerekezo 2050 cyabaye kuri uyu wa Gatandaty tariki ya 01 Kanama 2020, cyabereye mu biro by’aka Karere.

Nta bushakashatsi bari bakora bwerekana umubare w’abagore bafite ubushobozi buke, ariko bavuga ko hari benshi mubo babana usanga bakeneye gufashwa.

Ubu batangiye gukusanya umusanzu bagamije kunganira uwo Leta iha abatishoboye kugira ngo barusheho gufatanya kuko hari aho bavuye n’aho bageze bifuza kugeza bagenzi babo.

Umuyobozi w’uru rugaga  muri Karere ka Kamonyi, Uwizeyimana Christine batangiye kubakira inzu umuturage  umwe muri buri Murenge, muri buri murenge abagore bahabwa Miliyoni 18 800 yo gushora mu mishinga.

Uwizeyimana yizeye ko ikerekezo 2050 kizagera abahawe buriya bufasha bamaze  guteza bagenzi babo intambwe.

Umwe mu bagore bafashijwe na bagenzi babo witwa Clarisse Nyirajyambere avuga ko ashimira urugaga rw’abagore kuko rwabakuye mu manegeka babubakira inzu ahantu heza  hagera amazi n’amashanyarazi.

Ati: “Aho twari dutuye ni habi ku buryo iyo twarwazaga  twaburaga uko tugeza umurwayi kwa Muganga kubera ko nta muhanda  uhagera.”

Umuyobozi wungirije muri FPR INKOTANYI mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel avuga ko icyo bifuza kuri aba bagore, ari ugufasha bagenzi babo guhindura imyumvire kuruta kubaha amafaranga.

Avuga ko iyo ufashije umukene, utabanje kumwigisha uko azakoresha ubwo bufasha usanga nta kamaro bimufitiye.

Yagize ati: “Igihugu, Umuryango FPR bafite ubushobozi, ikibazo nyamukuru ni imyumvire bamwe mu baturage bagifite  kandi nibyo twifuza ko bashiki bacu n’ababyeyi bacu badufasha”

Abandi bafashijwe na bagenzi babo mu kuzamura imibereho yabo.

Christine Uwizeyimana Perezidanti w’Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi
Abagabo bashima uruhare rw’umugore mu guteza imbere igihugu

 MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu se kuki atashimangiye ko amahame ya FPR agomba kubahirizwa kimwe n’amategeko y’Imana nk’uko abo mu Bugesera babikoze! Ikzamini aragipfuye pe!

  • Mu magambo ataziguye, abagore ba FPR/KAMONYI bagiye gutera ingabo mu bitugu abasumbakazi baho bose mu burenganzira bwabo. Very fine indeed!!

  • Muri iyi minsi nibwo ntangiye kumva uburemere bw’umugani w’abanyarwanda ugira uti: ingabo y’umugore iragushora ntigukura.

  • Ubwo se bazabandikisha gute kuri nde niba ba se batabemera nuburenganzira bwabo kugeza igihe bazabyemerezwa nurukiko naho ubundi nta kindi cyakorwa hagato aho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *