Karekezi yaririye ku mva ya Katauti – UMUSEKE

Karekezi yaririye ku mva ya Katauti

Karekezi Olivier uherutse gufungurwa muri week end ishize, uyu munsi yagiye ku mva y’umusangirangendo we Ndikumana Hamad Katauti batozanyaga Rayon Sports wapfuye mu minsi ishize agashyingurwa i Nyamirambo.

Karekezi mu gahinda ku mva ya Katauti

Karekezi mu gahinda ku mva ya Katauti

Ku mafoto, Karekezi ari mu gahinda kumva ya Katauti, arapfukamye araririra mugenzi we.

Karekezi na Katauti bakinanye mu ikipe y’igihugu, bari kandi mu bakinnyi bacye b’abanyarwanda bagize ‘carrier’ nini iburayi nk’ababigize umwuga.

Nyuma y’iminsi 17 afunze Karekezi yararekuwe, ntiyaburanishijwe n’inkiko ku byaha byavuzwe ko yaregwaga.

Uyu munsi  yasuye iyi mva, yari kumwe na bamwe mubo mu muryango we ndetse n’umugore we.

Karekezi bamufunze ku munsi bashyinguyeho Katauti.

Ntiyigeze abasha gushyingura uyu mugenzi we wari umwungirije muri Rayon Sports banabanye mu Amavubi.

Iby’urupfu rwa Katauti nabyo kugeza uyu munsi ni urujijo kuri benshi kuko icyamwishe kitamenyekanye.

Karekezi mu gahinda kenshi kuko atanabashije gushyingura uyu mugenzi we, kugeza ubu iby'urupfu rwe bikirimo amayobera

Karekezi mu gahinda kenshi kuko atanabashije gushyingura uyu mugenzi we, kugeza ubu iby’urupfu rwe bikirimo amayobera

Olivier (wa gatatu uvuye ibumoso) na Katauti (wa kabiri uvuye iburyo) bakinanye mu Amavubi, aha ni 2003

Olivier (wa gatatu uvuye ibumoso) na Katauti (wa kabiri uvuye iburyo) bakinanye mu Amavubi, aha ni 2003 bagiye gukina na Namibia

Aha ni ku munsi wa mbere bafatanya gutoza ikipe ya Rayon Sports

Aha ni ku munsi wa mbere bafatanya gutoza ikipe ya Rayon Sports

UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Twin Yeah

    04/12/2017 at 5:22 pm

    Ni ukwihangana! Tuributse na twe ikiniga kiraza!

  2. kamasa

    04/12/2017 at 6:42 pm

    Iyi ni gesture nziza y’urukundo bari bafitanye.Ariko bakwiye gukora anketi ku buryo KATAUTI yapfuye.Yaratubabaje twese.Nkuko Bible ivuga,ashobora kuzazuka ku munsi w’imperuka,imana ikamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo(Yohana 6:40).Niba dushaka ubuzima bw’iteka no kuzazuka,imana idusaba gukora ibyo idusaba kandi ntidutwarwe n’ibyisi gusa.

  3. Jc

    04/12/2017 at 7:38 pm

    De gaule

    • Jc2

      04/12/2017 at 9:40 pm

      Burya rero kwanga umuntu nago Bivuze kumutwerera ibyago byose bibaye, sinkunda p, ntanikipe mfana murwanda, gusa nkunda football y’urwanda nabanyarwanda, Burya Vuguziga n’Umwana w’umunyarwanda.

      Ese muvandi ufite ibimenyetso byemeza ko Degaule ariwe wabikoze? ese niba ubaye ubifite Kuki utamujyana murukiko ngo akurikiranwe? sibyiza nagato

      • Toraha

        04/12/2017 at 10:53 pm

        @Jc2, yego ibyo uvuze nibyo sibyiza gushinja umuntu ari ntabimenyetso ufite, icyo ntemeranya nawe nuko ubundi mumategeko umuryango wabishaka utabishaka, police ifite obligation ygukora enquete mugihe umuntu yapfuye muburyo nkaburiya Katauti yapfuye mo iyo isanze arimo icyo bita full play, ihita itanga mandat d’arret. Nonese urabwira uyu Jc ngo arege?ararega kwande ababifitiye ububasha baricecekeye. Nuko rero ibyiwacu bimeze abanyarwanda tuzi ubwenge cyane ariko icyo nabwira uwamwice wese nuko Imana yanga urunuka cyane amaboko amena amaraso atagira icyaha.

    • john

      05/12/2017 at 8:01 am

      DEGAULE se araroga ra!akoze iki?mwagiye mureka ibigambo nk’ibyo

    • GILBERT

      05/12/2017 at 8:39 am

      Nange ndi muri bamwe batishimiye imiyoborere ya De gaule ariko ntabwo ari byiza kwitwazako utamushyigikiye maze ukamusebya rwose nonec uwakubaza impamvu umuvuze hano wasubiza iki? muge muyobora ururimi rwanyu rwose

  4. chris

    04/12/2017 at 11:04 pm

    Jc2 NDAGUSHYIGIKIYE PE!Abantu b’iki gihe bihaye imvugo y’uruganbo rutubaka pe nawe JC imvugo yawe ntikwiye umunyarwanda w’iki gihe tugezemo

  5. Jc

    05/12/2017 at 5:27 am

    Kuri jC2 nahereye kubyanditswe mu binyamakuru. Karekezi bamushinja ko batumvikanye na Degaule bitewe nuko yavuze ko muri CAN ikipe yagiyeyo Ari abanyamahanga.nka president was Ferwafa ntiyarigutuma bafunga umutoza iriya minsi yose. Muvandimwe, Hari icyo mpimbye?

  6. KAMANZI KEMMY

    05/12/2017 at 7:34 am

    JC Ibyuvuze urabizi neza????????????????????????????????????? JC2 Nibyiza ko umuntu uvuga ibintu nkibi atakirizwa yombi kuvuga ibuntu udafitinye ibimenyetsi birutwa no kubireka courage kubwiza ukuri kubantu nka JC

  7. MASHINI GILBERT

    05/12/2017 at 10:04 am

    Abavuze haruguru mwese mwipfa ubusa kuko ntacyo mwahindura ku bayabaye ariko nkatwe abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda dukwiye gushakira hamwe icyatuma umupira wamaguru utera imbere mu rwanda by’umwihariko nkange umufana wa RAYON SPORT ndifuza kongera gutwara igikombe cya championat ndetse no kugera kure mu marusjanwa mpuzamahanga.

  8. Wangu

    05/12/2017 at 10:09 am

    Buri roho yose izasogobgera urupfu niko Imana yavuze hanyuma hazabeho umunsi twese tuzagarurwa mubuzima hanyuma hakabaho iburanishwa ritaboganye ntihakagire uwiteranya nubusa kuko nubundi aruwishe aruwishwe ntanumwe uzasigara wakwicwa wazira urwikirago ariko buri wese bizamubaho ikibazo nukukugeraho usize amateka mabi azakuvumisha iteka rwose ugahora wibukwa mubibi gusa ese aho uba ugiye urahazi eseko ariho harubuzima butinda ugize ibyago ugasanga hariyo ubundi buzima mukahahurira wabogenza ute? Burya iyisi tuyituyeho ariko ibyago ntitubizi ibyihishe tutazi nibyinshi kandi Imana ihora ihoze kandi ireba ahotwe tutareba

  9. maria kakakac

    05/12/2017 at 1:48 pm

    Utuzi twamunyuza FC deguer uzahebwa nawe tuuu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock