Karongi: Abagannye SACCO bakaguza bavuga ko byabahumuye bava mu bukene | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 10:19 12

Karongi: Abagannye SACCO bakaguza bavuga ko byabahumuye bava mu bukene

Bamwe mu banyamaryango ba SACCO ya Bwishyura bavuga ko mbere ibigo by’imari byari iby’abakozi ba Leta n’abacuruzi, abaturage basanzwe bakabika mu ihembe, nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ubu ngo abaturage barajijutse na bo baka inguzanyo.

Abaganye iki kigo k’imari bavuga ko biteje imbere

Muri iyi myaka 26 abaturage bavuga ko bigishijwe kubitsa no kuzigama ndetse bamwe bikura mu bukene bakoresheje gukorana n’ibigo by’imari.

Safari Pierre ni umucuruzi mu isoko rya kijyambere rya Kibuye, avuga ko hashize imyaka itanu akorana na SACCO Bwishyura, amaze kwiteza imbere.

Avuga ko iduka rye rifite agaciro ka miliyoni 10Frw ndetse afite inzu abamo yubatse kandi ngo yishyura neza inguzanyo.

Ati “Kera wasangaga hariho Banki z’abakozi, abitwa ko bakora akazi wasangaga ari bo bitabwaho ariko ubu twese turagana ibigo by’imari bakatuguriza tukiteza imbere.”

Ntamwemezi ni umumotari, avuga ko yatangiye atwara moto z’abandi nyuma atangiye gukorana na SACCO amaze kugura moto eshatu.

Ati: “Bampa inguzanyo ya moto nkakora nishyura, nayirangiza nkayiha umuntu ukora anyishyura, nkafata indi, ubu ngize moto eshatu.”

Perezida wa Komite Nyobozi ya Sacco Bwishyura, Habinshuti Eliakim avuga ko ashimishwa no kubona abagana ikigo cyabo biteza imbere kandi bakishyura inguzanyo neza.

Ati: “Ntibivuze ko hatari n’abatwambura burya guteza cyamunara ingwate y’umunyamuryango birababaza, twishimira ko hano bitari cyane; mu nteko rusange tubiganiraho byimbitse kandi barabyumva hari benshi bamaze kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo tubaha.”

Habinshuti Eliakim akangurira Abanyarwanda gukorana n’ibigo by’imari kuko ngo ni yo soko y’iterambere.

Inkuru ya BBC yanditswe tariki 27 Ukwakira 2016, ivuga ko mu Rwanda abantu bagana uburyo bwo kuzigama hatitawe ku bunini bw’ikigo babitsamo icyo gihe bari 89%, mu gihe muri 2008 bari 58%.

Uyu mucuruzi avuga ko yateye imbere kebera gukorana n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo
Habinshuti Eliakim uyobora SACCO Bwishyura avuga ko bishimira kumva ko ababagana batera imbere

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *