Karongi: Abahinzi basabwe guteganya icyabagoboka kubera imihindagurikire y’ikirere | UMUSEKE

Karongi: Abahinzi basabwe guteganya icyabagoboka kubera imihindagurikire y’ikirere

Imihindagurikire y’ikirere ni imbogamizi ibangamiye abahinzi mu Rwanda n’ahandi ku Isi, i Karongi mu mahugurwa y’iminsi itanu, abahinzi basabwe guteganya ikindi cyabagoboka mu gihe ubuhinzi bwabo bwahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ibyo bahinze bikarumba.

Aba ni abagera ku 100 bahawe ikiciro cya nyuma cy’amahugurwa ku mihindagurikire y’ikirere

MUJAWAYESU Dative wo mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita yabwiye Umuseke ko atari inshuro imwe ahinga agahomba, avuga ko mu mahugurwa babwiwe ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere berekwa ko hari ubwo bahinga bikarumba bagirwa inama yo kuba bahera ku bucuruzi buto bakabufatanya n’ubuhinzi bwabo.

Avuga ko kurumbya byamubayeho kenshi n’abaturanyi be.

KAYIGEMA Vincent uhagarariye amahugurwa avuga ko yateguwe n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL), n’Ikigego gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, akaba yari agenewe abaturage 600 mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi na Karongi.

Ikiciro cyabo cyanyuma cyarangije guhugurwa ku wa gatanu tariki 7 Gashyantare 2020, bahuguwe ku ngingo enye, imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka ibagiraho, uko imihindagurikire y’ikirere ihungabanya ibidukikije bikagira ingaruka kuri bo, guhangana n’ingaruka zabyo, no kumenya indi mirimo bakora kugira ngo ubuzima bwabo ntibuge mu kaga igihe habayeho imihindagurikire y’ikirere.

Kayigema avuga ko abahuguwe babwiwe gutegura imishinga mito mito ishobora kubafasha, ndetse banahabwa ubumenyi mu gucunga koperative kugira ngo bishyire hamwe.

Uyu wari uhagarariye amahugurwa avuga ko Leta yahahisemo kubera ko hakunze kuvugwa ibibazo bikomeye biva ku miterere karemano y’isi, nk’imitingito, inkangu n’ibindi byago birimo ibyaterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Amahugurwa yatangiye mu Ugushyingo 2019 hagenda hahugurwa abantu 100, akorwa mu byiciro bitandatu. Abahuguwe ngo bagenda na bo bahugura abandi binyuze mu masibo baturukamo.

Ibihe bidasanzwe by’imvura nyinshi yaguye mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2020 hirya no hino mu Rwanda, karundura iba iyaguye mu ijoro ryo ku wa 02 Gashyantare rishyira ku wa 03 Gashyantare 2020 yahitanye abantu 18 harimo 7 bo mu Murenge wa Jali bagwiriwe n’inkangu.

Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe cyatangaje ko imvura yari imaze iminsi igwa yagabanyije umurego, kuzarangiza uku kwezi kwa Gashyantare hari umucyo.

Aya mahugurwa ngo agamije guha ubumenyi abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, ingaruka igira n’icyo umuhinzi yakora kugira ngo ntazahungabane igihe habayeho imihindagurikire y’ikirere akarumbya
Muri 2018 mu Murenge wa Rwankuba muri Karongi abantu 18 bishwe n’inkangu (archives)

Photos@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *