Karongi: Abakozi ku Karere ni bacye…'Secretaire' yabaye asimbuwe n'UKORA ISUKU | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:39 03

Karongi: Abakozi ku Karere ni bacye…‘Secretaire’ yabaye asimbuwe n’UKORA ISUKU

  • ES w’Akarere ati “Ni ukuba afasha Gitifu ntabwo ari appointment.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buravuga ko bufite ikibazo cy’abakozi bacye kuko hari imyanya myinshi idafite abayirimo babifitiye ububasha. Ku mwanya w’Umunyamabanga (Secretaire) wa Gitifu w’Akarere ubu hari gukora by’agateganyo ushinzwe gukora isuku ku Karere.

Iki kibazo cy’abakozi bacye mu buyobozi bw’Akarere ka Karongi cyatewe no kuba hari abagiye begura ku mpamvu zabo bwite cyangwa abandi bakirukanwa ndetse no guhinduranya abakozi biherutse kuba mu Karere.

Ibi byatumye hari abahabwa gusimbura by’agateganyo bariya bayobozi kugira ngo bazibe icyuho bityo n’abaturage babashe guhabwa serivisi uko bikwiye.

Mu basimbuye by’agateganyo, harimo umukozi ushinzwe gukora isuku ku Karere wahawe kuba abaye Umunyamabanga w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kuko uwari uri kuri uyu mwanya yagiye kuba umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo.

Bamwe mu baturage bagana Akarere batifuje ko amazina yabo avugwa, bavuga ko hari dosiye basigira uyu mukozi wasimbuye, bagaruka akababwira ko zabuze. Bo babihuza no kuba uyu mukozi yarashyizwe mu nshingano adafitiye ububasha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Karangwa James yabwiye Umuseke ko koko bafite ikibazo cy’abakozi ariko ko basabye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uburenganzira bwo gushyira ku isoko imyanya, ikabasaba kuba baretse kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Avuga ko imyanya idafite abakozi ari myinshi kandi ikomeye irimo umuyobozi w’ishami rishinzwe serivisi z’ubutaka, uw’ishami rishinzwe imiyoborere ndetse, uw’ishami rishinzwe igenamigambi n’uw’imari.

Karangwa James avuga ko bagerageje gushaka ababa bagiye muri iriya myanya kugira ngo hatagira umuturage ubura serivisi kuko serivisi z’Akarere zikenerwa cyane.

Kuri uriya mukozi ushinzwe gukora isuku wagizwe umunyamabanga, Karangwa James avuga ko ababinenga badafite ishingiro kuko yabaye ashyizwe muri uriya mwanya “Kugira ngo abe afasha Gitifu ntabwo ari appointment, ntabwo ari akazi ni ukuba ashobora kumufasha gusa.”

Karangwa James avuga ko na bo batishimiye kuba iriya myanya itarimo ababifitiye ububasha ariko ko na bo ntakindi bakora kuko “icya mbere ni ukubahiriza amabwiriza yashyizweho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko iki kibazo bagisangiye n’utundi turere kuko hari uturere twinshi twabayemo amavugurura bigahita bihurirana n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse bimwe mu bikorwa birimo n’ibizamini by’akazi.

Umunyamategeko waganiriye n’Umuseke ku kibazo cy’ umukozi w’isuku wagizwe by’agateganyo umunyamabanga wa Gitifu, yavuze ko ibi byo bitabaho kuko no gushyira abantu mu myanya by’agateganyo bikwiye gushingira ku bushobozi bababonamo.

Ati “Ibyo ni nk’uko umuntu yaba ari umuzamu kuri banki atarize icungamutungo, ukamugira umucungamutungo, ushobora wenda gufata umukozi wa leta wakoraga mu zindi nshingano ugengwa n’Akarere ukamuha izo nshingano by’agateganyo ariko ibyo byo ni amakosa,…

Ushobara yewe no gufata umwarimu cyangwa umukozi ku Murenge cyangwa DASSO ariko  gufata ukora  isuku ukamuha inshingano zikomeye  kandi zifite ingaruka ku Karere mu gihe zitubahirijwe neza, ni amakosa.”

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/KARONGI

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muri abahanga bo guhisha ibibazo! Cash yo guhemba bo bagomba guhabwa akazi se irahari nta kibazo?

  • Ese nyamagabe kuri hotel golden abantu ko binywera inzoga mu kabari kaho begeranye kumugaragaro kandi, nikihe kibali bafite buriya

    • @Keyla, none se uyobewe ko amahoteri yose yakomorewe gukora mu gihugu? Iyo uvuze mu kabari kaho begeranye uba uvuze iki se ubwo? Ni muri hoteli, cyangwa ni ahandi? Niba ari ahandi hoteli uyizaniyemo iki? Humura nyirayo araborera muri gereza niba ari ishyari umufitiye ni iry’ubusa. Ibyo bintu byo kuregana amazimwe nk’abana ba gardienne byaje gute mu banyarwanda? Byabaye umuco (nako ngo ni ico) n’abajenerali basigaye babikora ku mugaragaro barega ba camarades d’arme ukumirwa.

  • Ubundi se babemereye bagakoresha ibizamini, ko abarimu bakoze? Bakabikira bubahiriza amabwiriza, ariko abaturage bakabona abakozi bo kubakemurira ibibazo.

  • Niba ari ikibazo cyo kubura imishahara y’ abakozi bazashake abakorerabushake bafite niveau, kandi barahari.

  • Hhhhh KARONGI yewe nakumilo.
    Ko land manager yagize akazi kenshi se agaha dasso nundi muntu uburenganzira ngo bagire ibyo bamufasha. Hakabamo amakosa ibyo bamukoreye nti babizi. Uwo mu cleaner nawe nagira ibyo yica ubwo ntihazabura ubigenderamo.
    Nuko nuko mukomerezaho

  • Ibise sibisanzwe, muturere nibangahe baba mumyanya nuburyo bukwiye? Muzikoze nyaruguru muzumirwa, nakomisiyo ijyayo yabivumbura bagahita bajya rusororo bikarangira bayikomeje, hanabuzasanga bafatira pansiyo mukazi kandi ngobakitinga!!!!
    Ntibidasanzwe sisitemu nuko iteye

  • Nuko hashakwa ababasimbura ,urugero nkanjye nihereyeho kandi ndashoboye pe , 0782887581

  • Ngaho re, noneho ndumiwe nonese abarimu bo ntibakoze ibizamini? Ikindi ubwo se uwo mukozi we wagiye kuba umukozi ushinzwe urubyiruko umuco na Sport koko yari yakoze ikizamini? Nawe arasimbura basi? Niba se adasimbura ni gute umuntu akurwa kuri Level ya VII agashyirwa kuri Level V, ubu kd ejobundi umwanya jibawushyira ku isoko nyuma bati yawutsindiye dore we ibintu yabyumvaga kuko abimazemo igihe ukagirango ikizamini iibazwa haraho gihurira nibyo, njye nzaba mbarirwa ibyakazi kahano mu Rwanda

  • Ntimukatubeshye ngo mwabaye mubashyizemo ngo abaturage babone service kuko tumaze amezi arenga Atatu twarabuze ibyangombwa byo kubaka nokuvigurura
    Rwose mutanga service nabi mwakino kinjyejana ntaho bikiba

  • ikubazo cyirumvikana njyewe ndi umurezi munbwire mbakorere kubushake volunteering

    0788839434

  • Ubwo se koko iyo muba mufashe ushinzwe Secretariat Central byibuze ko kubangikanya izo nshingano by’igihe gito numva bitamunanira? Nah’ubundi kuvuga ngo MIFOTRA yarababujije kubera Covid19 ndumva ataribyo kuko ibizamini bishobora gukorwa mu buryo bwa online. Kereka niba ahari mutegereje ko Njyanama y’Akarere yemeza ya Mbonerahamwe nshya y’imirimo y’uturere twunganira Kigali? Naho ubundi ntaho umukozi ushinzwe isukuk yaza gusigariraho secretaire rwose.Ni gufata umushumba ngo asigarireho veterinary.

  • Aka kantu karansekeje pe!ngo Umushumba asigariraho Veternaire !!nonese ibya Karongi ni dange njye narumiwe uzabaze iby’ibizamini byabakora kwa Muganga resultants zabo bazisohoye mukwagatatu 2020 Corona itaraza .nanubu amaso bayahanze Akarere bategereje amabaruwa barahebye ,igisekeje mukwagatandatu bati amashusho yafashwe muri interview ntagaragara ukibaza niba aribwo bimenyekanye ukayoberwa!!

  • Mu Rwanda abize ni benshi ,kumva ngo hari imyanya idafite abakozi ni igitangaza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *